Baranavuze bati “Ibyo aya matungo ahatse mu nda zayo ni umwihariko w’igitsina gabo muri twe, bikaba biziririjwe (kuribwa) ku bagore bacu.” Nyamara iyo ari ibirambu (ibivutse bipfuye cyangwa ibipfuye bikivuka) barabisangira. Rwose (Allah) azabahanira ibinyoma (byo kuzirura no kuziririza bamwitirira). Mu by’ukuri We ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.
No mu matungo (yabaremeye) harimo ayikorera n’afite indi mimaro. Ngaho nimurye mu byo Allah yabafunguriye, kandi ntimugakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri we ni umwanzi wanyu ugaragara.