আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আদ-দুখান   আয়াত:

Dukhanu (Umwotsi)

حمٓ
Haa Miim.[1]
[1] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu bice (amasura) byatambutse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلۡكِتَٰبِ ٱلۡمُبِينِ
Ndahiye igitabo (Qur’an) gisobanutse.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّآ أَنزَلۡنَٰهُ فِي لَيۡلَةٖ مُّبَٰرَكَةٍۚ إِنَّا كُنَّا مُنذِرِينَ
Mu by’ukuri twakimanuye mu ijoro ryuje imigisha (Laylat-ul Qadri). Rwose turi ababurizi (b’uko ibihano bizashyikira abahakanyi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فِيهَا يُفۡرَقُ كُلُّ أَمۡرٍ حَكِيمٍ
Muri iryo (joro) ni bwo buri kintu (kizaba mu mwaka) kigenanwa ubuhanga (amafunguro, igihe cy’amavuko, igihe cyo gupfa, amakuba...).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَمۡرٗا مِّنۡ عِندِنَآۚ إِنَّا كُنَّا مُرۡسِلِينَ
Ni iteka riduturutseho. Mu by’ukuri ni twe twohereza (Intumwa),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡعَلِيمُ
Ku bw’impuhwe ziturutse kwa Nyagasani wawe. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَبِّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ وَمَا بَيۡنَهُمَآۖ إِن كُنتُم مُّوقِنِينَ
Nyagasani w’ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo; niba muri abizera b’ukuri (nimube ari We musenga wenyine).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ يُحۡيِۦ وَيُمِيتُۖ رَبُّكُمۡ وَرَبُّ ءَابَآئِكُمُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Nta yindi mana iriho itari We (Allah). Ni we utanga ubuzima n’urupfu. Ni Nyagasani wanyu akaba ari na We Nyagasani w’abakurambere banyu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
بَلۡ هُمۡ فِي شَكّٖ يَلۡعَبُونَ
Nyamara bo bari mu gushidikanya bikinira.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَٱرۡتَقِبۡ يَوۡمَ تَأۡتِي ٱلسَّمَآءُ بِدُخَانٖ مُّبِينٖ
Ngaho tegereza umunsi ikirere kizazana umwotsi ugaragara,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَغۡشَى ٱلنَّاسَۖ هَٰذَا عَذَابٌ أَلِيمٞ
Uzapfukirana abantu. Icyo ni igihano kibabaza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
رَّبَّنَا ٱكۡشِفۡ عَنَّا ٱلۡعَذَابَ إِنَّا مُؤۡمِنُونَ
(Bazavuga bati) “Nyagasani wacu! Dukize ibihano! Mu by’ukuri turi abemeramana!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَنَّىٰ لَهُمُ ٱلذِّكۡرَىٰ وَقَدۡ جَآءَهُمۡ رَسُولٞ مُّبِينٞ
Ni gute bakwibuka kwemera (ubu), kandi bari baragezweho n’Intumwa (Muhamadi) ibasobanurira?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ تَوَلَّوۡاْ عَنۡهُ وَقَالُواْ مُعَلَّمٞ مَّجۡنُونٌ
Maze bakayitera umugongo, bakavuga bati “Uyu ni umuntu wigishijwe (n’abandi) kandi ni umusazi.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّا كَاشِفُواْ ٱلۡعَذَابِ قَلِيلًاۚ إِنَّكُمۡ عَآئِدُونَ
Rwose turabakuriraho ibihano mu gihe gito, kandi nta kabuza muzongera musubire (mu buhakanyi).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَوۡمَ نَبۡطِشُ ٱلۡبَطۡشَةَ ٱلۡكُبۡرَىٰٓ إِنَّا مُنتَقِمُونَ
Umunsi tuzabahanisha igihano gikomeye, mu by’ukuri tuzabaryoza (ibyo bakoze).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
۞ وَلَقَدۡ فَتَنَّا قَبۡلَهُمۡ قَوۡمَ فِرۡعَوۡنَ وَجَآءَهُمۡ رَسُولٞ كَرِيمٌ
Kandi mbere yabo (ababangikanyamana) twagerageje abantu ba Farawo, ubwo Intumwa yubahitse (Musa) yabageragaho,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَنۡ أَدُّوٓاْ إِلَيَّ عِبَادَ ٱللَّهِۖ إِنِّي لَكُمۡ رَسُولٌ أَمِينٞ
(Irababwira iti) “Nimumpe abagaragu ba Allah (mbajyane). Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yizewe iboherejwemo.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَأَن لَّا تَعۡلُواْ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنِّيٓ ءَاتِيكُم بِسُلۡطَٰنٖ مُّبِينٖ
“Ntimukanishyire hejuru imbere ya Allah. Rwose mbazaniye ibimenyetso bigaragara.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِنِّي عُذۡتُ بِرَبِّي وَرَبِّكُمۡ أَن تَرۡجُمُونِ
“Kandi nikinze kuri Nyagasani wanjye ari na We Nyagasani wanyu, kugira ngo mutantera amabuye.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَإِن لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ لِي فَٱعۡتَزِلُونِ
“Ariko nimutananyemera mundeke (ntimungirire nabi).”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَدَعَا رَبَّهُۥٓ أَنَّ هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمٞ مُّجۡرِمُونَ
(Nuko bashaka kumugirira nabi) maze atakambira Nyagasani we agira ati “Mu by’ukuri aba bantu ni abagizi ba nabi (ubandinde).”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأَسۡرِ بِعِبَادِي لَيۡلًا إِنَّكُم مُّتَّبَعُونَ
(Allah aramubwira ati) “Ujyane n’abagaragu banjye nijoro; rwose (Farawo n’ingabo ze) baraza kubakurikira.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱتۡرُكِ ٱلۡبَحۡرَ رَهۡوًاۖ إِنَّهُمۡ جُندٞ مُّغۡرَقُونَ
(Nimumara kwambuka) ureke inyanja igume uko iri ituje. Mu by’ukuri (Farawo n’ingabo ze) baraza kurohama.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَمۡ تَرَكُواْ مِن جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ
(Ese Farawo n’abantu be) basize ubusitani n’imigezi bingana iki,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَزُرُوعٖ وَمَقَامٖ كَرِيمٖ
Ibihingwa n’amazu meza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَنَعۡمَةٖ كَانُواْ فِيهَا فَٰكِهِينَ
Naho umudendezo babagamo banezerewe!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَذَٰلِكَۖ وَأَوۡرَثۡنَٰهَا قَوۡمًا ءَاخَرِينَ
Uko ni ko byagenze! (Imitungo yabo) twayizunguje abandi bantu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَمَا بَكَتۡ عَلَيۡهِمُ ٱلسَّمَآءُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَا كَانُواْ مُنظَرِينَ
Ikirere n’isi ntibyigeze bibaririra [1] kandi ntibigeze bakererezwa (guhanwa).
[1] Ibun Abas (Imana imwishimire) yavuze ko iyo umwemeramana apfuye, ahantu yajyaga yubama asenga ndetse n’amarembo yo mu kirere ibikorwa bye byajyaga binyuzwamo bizamuka, bigira agahinda bikamuririra. Naho iyo umuhakanyi apfuye ntibimuririra.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَقَدۡ نَجَّيۡنَا بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ مِنَ ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ
Kandi rwose twarokoye bene Isiraheli ibihano bisuzuguza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مِن فِرۡعَوۡنَۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَالِيٗا مِّنَ ٱلۡمُسۡرِفِينَ
Bya Farawo, wari warishyize hejuru akaba no mu bakabya.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَقَدِ ٱخۡتَرۡنَٰهُمۡ عَلَىٰ عِلۡمٍ عَلَى ٱلۡعَٰلَمِينَ
(Bene Isiraheli) twabatoranyije tubizi tubarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَءَاتَيۡنَٰهُم مِّنَ ٱلۡأٓيَٰتِ مَا فِيهِ بَلَٰٓؤٞاْ مُّبِينٌ
Twanabahaye ibitangaza birimo ibigeragezo bigaragara.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ هَٰٓؤُلَآءِ لَيَقُولُونَ
Mu by’ukuri abo (bahakanyi b’i Maka) baravuga bati:
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنۡ هِيَ إِلَّا مَوۡتَتُنَا ٱلۡأُولَىٰ وَمَا نَحۡنُ بِمُنشَرِينَ
“Rwose nta rundi rupfu ruzabaho usibye urupfu rwacu rwa mbere (abantu bose bapfa), ndetse nta n’ubwo tuzazurwa,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَأۡتُواْ بِـَٔابَآئِنَآ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Ngaho nimugarure abakurambere bacu (bapfuye kera) niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
أَهُمۡ خَيۡرٌ أَمۡ قَوۡمُ تُبَّعٖ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ مُجۡرِمِينَ
Ese abo (babangikanyamana) ni bo beza cyangwa se abantu ba Tubba’i,[1] ndetse na ba bandi babayeho mbere yabo? (Abo bose) twaraboretse kubera ko bari abagizi ba nabi.
[1] Tubba’i : Bari abami bo mu gihugu cya Yemen.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا خَلَقۡنَا ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ وَمَا بَيۡنَهُمَا لَٰعِبِينَ
Ntabwo twaremye ibirere n’isi ndetse n’ibiri hagati yabyo dukina.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا خَلَقۡنَٰهُمَآ إِلَّا بِٱلۡحَقِّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
Nta kindi cyatumye tubirema uretse ku mpamvu z’ukuri; nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ يَوۡمَ ٱلۡفَصۡلِ مِيقَٰتُهُمۡ أَجۡمَعِينَ
Mu by’ukuri umunsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa), ni wo munsi w’isezerano rya bose.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَوۡمَ لَا يُغۡنِي مَوۡلًى عَن مَّوۡلٗى شَيۡـٔٗا وَلَا هُمۡ يُنصَرُونَ
Umunsi inshuti magara itazagira icyo imarira inshuti magara ngenzi yayo, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّا مَن رَّحِمَ ٱللَّهُۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلرَّحِيمُ
Uretse uwo Allah azagirira impuhwe. Mu by’ukuri (Allah) ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirimbabazi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ شَجَرَتَ ٱلزَّقُّومِ
Mu by’ukuri igiti cya Zaqumu,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
طَعَامُ ٱلۡأَثِيمِ
Kizaba amafunguro y’umunyabyaha,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَٱلۡمُهۡلِ يَغۡلِي فِي ٱلۡبُطُونِ
(Ayo mafunguro azaba ameze) nk’umuringa washongeshejwe, uzaba utogotera mu nda,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَغَلۡيِ ٱلۡحَمِيمِ
Nko gutogota kw’amazi yatuye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
خُذُوهُ فَٱعۡتِلُوهُ إِلَىٰ سَوَآءِ ٱلۡجَحِيمِ
(Hazatangwa itegeko rigira riti) “Nimumufate mumukururire mu muriro rwagati (uguramana)”,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ صُبُّواْ فَوۡقَ رَأۡسِهِۦ مِنۡ عَذَابِ ٱلۡحَمِيمِ
“Maze mumusuke amazi yatuye mu mutwe nk’igihano.”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ذُقۡ إِنَّكَ أَنتَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡكَرِيمُ
(Maze abwirwe annyegwa ati) “Sogongera! Mu by’ukuri (wajyaga wibwira ko) uri umunyacyubahiro, umunyabuntu”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ هَٰذَا مَا كُنتُم بِهِۦ تَمۡتَرُونَ
Mu by’ukuri iki ni cyo (gihano) mwajyaga mushidikanyaho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي مَقَامٍ أَمِينٖ
Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari ahantu hatekanye (mu Ijuru),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فِي جَنَّٰتٖ وَعُيُونٖ
Mu busitani n’amasoko.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَلۡبَسُونَ مِن سُندُسٖ وَإِسۡتَبۡرَقٖ مُّتَقَٰبِلِينَ
Bazaba bambaye imyambaro ikoze mu ihariri (umwambaro ukoze mu budodo bw’amagweja) yorohereye ndetse n’iremereye, (bicaye) bateganye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَذَٰلِكَ وَزَوَّجۡنَٰهُم بِحُورٍ عِينٖ
Uko ni ko bizaba bimeze. Tuzanabashyingira Huur ul-a’in (abagore bo mu Ijuru b’igikundiro, b’amaso manini).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
يَدۡعُونَ فِيهَا بِكُلِّ فَٰكِهَةٍ ءَامِنِينَ
Bazarisabiramo imbuto (z’ubwoko bwose), batekanye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَا يَذُوقُونَ فِيهَا ٱلۡمَوۡتَ إِلَّا ٱلۡمَوۡتَةَ ٱلۡأُولَىٰۖ وَوَقَىٰهُمۡ عَذَابَ ٱلۡجَحِيمِ
Ntabwo bazasogongeramo urupfu uretse urupfu rwa mbere (bari ku isi), kandi Allah azabarinda ibihano by’umuriro ugurumana.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَضۡلٗا مِّن رَّبِّكَۚ ذَٰلِكَ هُوَ ٱلۡفَوۡزُ ٱلۡعَظِيمُ
Bizaba ari ingabire ziturutse kwa Nyagasani wawe! Iyo ni yo izaba ari intsinzi ihambaye!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَإِنَّمَا يَسَّرۡنَٰهُ بِلِسَانِكَ لَعَلَّهُمۡ يَتَذَكَّرُونَ
Mu by’ukuri (Qur’an) twarayoroheje mu rurimi rwawe (rw’Icyarabu), kugira ngo bibuke (maze bibabere isomo).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَٱرۡتَقِبۡ إِنَّهُم مُّرۡتَقِبُونَ
Ngaho (yewe Muhamadi) tegereza (ibyo nagusezeranyije bizababaho), mu by’ukuri na bo bategereje (ibizakubaho).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: ছুৰা আদ-দুখান
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - الترجمة الكينيارواندية - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ترجمة معاني القرآن الكريم إلى اللغة الكينيارواندية، ترجمها فريق جمعية مسلمي روندا.

বন্ধ