Check out the new design

আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন * - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-মুদ্দাচ্ছিৰ   আয়াত:
فَقُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ قُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe!
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ نَظَرَ
Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ عَبَسَ وَبَسَرَ
Maze azinga umunya, akambya agahanga,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
ثُمَّ أَدۡبَرَ وَٱسۡتَكۡبَرَ
Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فَقَالَ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ يُؤۡثَرُ
Aravuga ati “Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا قَوۡلُ ٱلۡبَشَرِ
“Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu!”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
سَأُصۡلِيهِ سَقَرَ
Nzamutwikira mu muriro.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سَقَرُ
N’iki cyakumenyesha uwo muriro?
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَا تُبۡقِي وَلَا تَذَرُ
Nta cyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لَوَّاحَةٞ لِّلۡبَشَرِ
Utwika imibiri ukanayishiririza.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
عَلَيۡهَا تِسۡعَةَ عَشَرَ
Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَمَا جَعَلۡنَآ أَصۡحَٰبَ ٱلنَّارِ إِلَّا مَلَٰٓئِكَةٗۖ وَمَا جَعَلۡنَا عِدَّتَهُمۡ إِلَّا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ لِيَسۡتَيۡقِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَيَزۡدَادَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِيمَٰنٗا وَلَا يَرۡتَابَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَلِيَقُولَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡكَٰفِرُونَ مَاذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِهَٰذَا مَثَلٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَمَا يَعۡلَمُ جُنُودَ رَبِّكَ إِلَّا هُوَۚ وَمَا هِيَ إِلَّا ذِكۡرَىٰ لِلۡبَشَرِ
Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari We. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كَلَّا وَٱلۡقَمَرِ
Oya si ko biri! Ndahiye ukwezi.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلَّيۡلِ إِذۡ أَدۡبَرَ
N’ijoro igihe ricyeye.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَٱلصُّبۡحِ إِذَآ أَسۡفَرَ
N’igitondo igihe gitangaje.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِنَّهَا لَإِحۡدَى ٱلۡكُبَرِ
Mu by’ukuri uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
نَذِيرٗا لِّلۡبَشَرِ
Ukaba n’umuburo ku bantu;
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَتَقَدَّمَ أَوۡ يَتَأَخَّرَ
Ku wo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡ رَهِينَةٌ
Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
إِلَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلۡيَمِينِ
Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri),
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
فِي جَنَّٰتٖ يَتَسَآءَلُونَ
Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
عَنِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
مَا سَلَكَكُمۡ فِي سَقَرَ
“Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro?”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
قَالُواْ لَمۡ نَكُ مِنَ ٱلۡمُصَلِّينَ
(Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti “Ntitwari bamwe mu basenga,”
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَلَمۡ نَكُ نُطۡعِمُ ٱلۡمِسۡكِينَ
Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَكُنَّا نَخُوضُ مَعَ ٱلۡخَآئِضِينَ
Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro,
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
وَكُنَّا نُكَذِّبُ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka).
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
حَتَّىٰٓ أَتَىٰنَا ٱلۡيَقِينُ
Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho.
আৰবী তাফছীৰসমূহ:
 
অৰ্থানুবাদ ছুৰা: আল-মুদ্দাচ্ছিৰ
ছুৰাৰ তালিকা পৃষ্ঠা নং
 
আল-কোৰআনুল কাৰীমৰ অৰ্থানুবাদ - কিনিয়াৰৱাণ্ডা অনুবাদ - ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচন - অনুবাদসমূহৰ সূচীপত্ৰ

ৰুৱাণ্ডা মুছলিম এছ’চিয়েচনৰ পৰা প্ৰকাশিত।

বন্ধ