[1] Amezi matagatifu avugwa muri uyu murongo ni amezi ane akurikira: Muharam (ukwa mbere), Radjab (ukwa karindwi), Dhul Qa’adat (ukwa cumi na kumwe) na Dhul Hijat (ukwa cumi n’abiri) y’ikirangaminsi cya Kiyisilamu gishingiye ku mboneko z’ukwezi.
[2] Uyu murongo uravuga ibirebana n’urugamba rwo kurwanya ababangikanyamana bari i Maka bari baragiranye amasezerano y’amahoro n’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ariko baje kuyarengaho bakomeza ibikorwa by’ihohotera n’ubugizi bwa nabi bakoreraga abemeramana. Aha hakaba ari naho Imana yahereye itegeka abemeramana guha abo babangikanyamana igihe cy’amezi ane ngo babe bahagaritse ibyo bikorwa, icyo gihe cyarangira bakibikomeje abemeramana bakabarwanya.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] 1 Jiziyat: Ni umusoro utangwa n’abatari Abayisilamu baba mu bihugu bya Kisilamu, kubera kurindirwa umutekano wabo n’ibyabo. Ukaba warashyizweho kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu barimo nk’uko n’abayisilamu bagituyemo batanga amaturo bategekwa n’idini ateza imbere igihugu.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] Igitabo cya Allah kigamijwe hano ni urubaho rurinzwe rwanditsweho igeno ry’ibizaba kuzageza ku munsi w’imperuka (Lawuh ul Mah’fudhi).
[1] Ababangikanyamana bajyaga bahindagura amezi matagatifu bakayimurira mu yandi atari yo ku bw’inyungu zabo.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
[1] Umusigiti uvugwa muri uyu murongo wa 107 na 108 ni uwubatswe n’abantu barwanyaga Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), bawubatse hafi y’umusigiti wa Quba bagamije kuwukoresha bacamo ibice Abayislamu ndetse no kuwucuririramo imigambi mibisha yo kugirira nabi Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Bamaze kuwuzuza baje gusaba Intumwa y’Imana ko yaza kuwuyoboramo iswala, maze Imana imuhishurira uyu murongo imubuza kuwusengeramo. Ni bwo Intumwa y’Imana yahise yohereza abantu bajya kuwusenya kuko utari ugamije ineza ya Isilamu.
[1] Jahimu: Ni rimwe mu mazina y’umuriro wa Jahanamu.
[1] Abo batatu (Hilali mwene Umaya, Ka’abu mwene Maliki na Murarat mwene Rabii) ni ba bandi bavuzwe mu murongo wa 106 muri iyi Surat. Bakoze icyaha cyo kutajya ku rugamba rwa Tabuuk kandi bari babifitiye ubushobozi, maze bicuza ku Mana ariko babwirwa ko bagomba gutegereza kuko ukwicuza kwabo kwari kutarakirwa. Muri uyu murongo baragaragarizwa ko ukwicuza kwabo kwakiriwe nyuma y’amarira n’agahinda batewe n’amakosa yabo.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54