Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation * - Translations’ Index

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Ar-Ra‘d   Ayah:

Ar’aadu (Inkuba)

الٓمٓرۚ تِلۡكَ ءَايَٰتُ ٱلۡكِتَٰبِۗ وَٱلَّذِيٓ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ ٱلۡحَقُّ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يُؤۡمِنُونَ
Alif Laam Miim Raa.[1] Iyi ni imirongo y’igitabo (Qur’an), kandi ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ni ukuri, ariko abenshi mu bantu ntibemera.
[1] Imirongo itangirwa n’inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱللَّهُ ٱلَّذِي رَفَعَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ بِغَيۡرِ عَمَدٖ تَرَوۡنَهَاۖ ثُمَّ ٱسۡتَوَىٰ عَلَى ٱلۡعَرۡشِۖ وَسَخَّرَ ٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ يَجۡرِي لِأَجَلٖ مُّسَمّٗىۚ يُدَبِّرُ ٱلۡأَمۡرَ يُفَصِّلُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّكُم بِلِقَآءِ رَبِّكُمۡ تُوقِنُونَ
Allah ni We wazamuye ibirere nta nkingi (zibifashe) mubona, nuko aganza hejuru ya Ar’shi.[1] Yacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri cyose kigenda mu nzira yacyo kigana ku gihe cyagenwe. Agenga gahunda z’ibintu byose, akanasobanura ibimenyetso (bye) kugira ngo mwemere mudashidikanya kuzahura na Nyagasani wanyu.
[1] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَهُوَ ٱلَّذِي مَدَّ ٱلۡأَرۡضَ وَجَعَلَ فِيهَا رَوَٰسِيَ وَأَنۡهَٰرٗاۖ وَمِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ جَعَلَ فِيهَا زَوۡجَيۡنِ ٱثۡنَيۡنِۖ يُغۡشِي ٱلَّيۡلَ ٱلنَّهَارَۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَتَفَكَّرُونَ
Ni na We warambuye isi maze ayishyiraho imisozi n’imigezi. Yanashyize muri buri bwoko bw’imbuto amoko abiri abiri (iz’ibara ryera n’izirabura, inini n’into, iziryohera n’izirura, ingore n’ingabo…), atwikiriza ijoro amanywa (amanywa na yo akayatwikiriza ijoro). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَفِي ٱلۡأَرۡضِ قِطَعٞ مُّتَجَٰوِرَٰتٞ وَجَنَّٰتٞ مِّنۡ أَعۡنَٰبٖ وَزَرۡعٞ وَنَخِيلٞ صِنۡوَانٞ وَغَيۡرُ صِنۡوَانٖ يُسۡقَىٰ بِمَآءٖ وَٰحِدٖ وَنُفَضِّلُ بَعۡضَهَا عَلَىٰ بَعۡضٖ فِي ٱلۡأُكُلِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يَعۡقِلُونَ
No mu butaka hari uduce twegeranye (uturumba n’uturumbuka), imirima y’imizabibu, imirima y’ibimera bitandukanye, imitende icucitse ku gitsinsi ndetse n’itatanye, byuhirwa n’amazi amwe; nyamara bimwe tukabirutisha ibindi mu buryohe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ وَإِن تَعۡجَبۡ فَعَجَبٞ قَوۡلُهُمۡ أَءِذَا كُنَّا تُرَٰبًا أَءِنَّا لَفِي خَلۡقٖ جَدِيدٍۗ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ بِرَبِّهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ ٱلۡأَغۡلَٰلُ فِيٓ أَعۡنَاقِهِمۡۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Niba (wowe Muhamadi) utangazwa (no kutemera kwabo nyuma y’ibi bimenyetso), igitangaje (kurushaho) ni imvugo yabo igira iti “Ese (nidupfa) tugahinduka igitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Abo ni ba bandi bahakanye Nyagasani wabo, ndetse ni bo bazaboheshwa iminyururu mu majosi. Kandi abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلسَّيِّئَةِ قَبۡلَ ٱلۡحَسَنَةِ وَقَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهِمُ ٱلۡمَثُلَٰتُۗ وَإِنَّ رَبَّكَ لَذُو مَغۡفِرَةٖ لِّلنَّاسِ عَلَىٰ ظُلۡمِهِمۡۖ وَإِنَّ رَبَّكَ لَشَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
Bagusaba kwihutisha ikibi (ibihano) mbere y'icyiza (kwemera), kandi mbere yabo harahise ibihano by’intangarugero bisa na byo. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyembabazi ku bantu atitaye ku bikorwa bibi byabo. Kandi rwose Nyagasani wawe ni Nyiribihano bikaze.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ ءَايَةٞ مِّن رَّبِّهِۦٓۗ إِنَّمَآ أَنتَ مُنذِرٞۖ وَلِكُلِّ قَوۡمٍ هَادٍ
Kandi abahakanyi baravuga bati “Kubera iki (Muhamadi) atamanuriwe ikimenyetso (gifatika) giturutse kwa Nyagasani we (kimeze nk’inkoni ya Musa cyangwa nk’ingamiya ya Swaleh)?” Mu by’ukuri (ibyo ntibiri mu bushobozi bwawe kuko) wowe uri umuburizi, kandi buri bantu bagira umuyobozi (Intumwa).
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا تَحۡمِلُ كُلُّ أُنثَىٰ وَمَا تَغِيضُ ٱلۡأَرۡحَامُ وَمَا تَزۡدَادُۚ وَكُلُّ شَيۡءٍ عِندَهُۥ بِمِقۡدَارٍ
Allah azi icyo buri kigore gifite muri nyababyeyi, (akanamenya) ibivuka bidashyitse ndetse n’ibisagiza (ibirenza igihe). Kandi iwe buri kintu cyose gifite igipimo.
Arabic explanations of the Qur’an:
عَٰلِمُ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ ٱلۡكَبِيرُ ٱلۡمُتَعَالِ
Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Usumba byose, Uwikirenga.
Arabic explanations of the Qur’an:
سَوَآءٞ مِّنكُم مَّنۡ أَسَرَّ ٱلۡقَوۡلَ وَمَن جَهَرَ بِهِۦ وَمَنۡ هُوَ مُسۡتَخۡفِۭ بِٱلَّيۡلِ وَسَارِبُۢ بِٱلنَّهَارِ
(Kuri Allah) uhisha imvugo n’uyigaragaza muri mwe, uwitwikira ijoro ndetse n’ugaragara ku manywa, bose ni bamwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
لَهُۥ مُعَقِّبَٰتٞ مِّنۢ بَيۡنِ يَدَيۡهِ وَمِنۡ خَلۡفِهِۦ يَحۡفَظُونَهُۥ مِنۡ أَمۡرِ ٱللَّهِۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُغَيِّرُ مَا بِقَوۡمٍ حَتَّىٰ يُغَيِّرُواْ مَا بِأَنفُسِهِمۡۗ وَإِذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِقَوۡمٖ سُوٓءٗا فَلَا مَرَدَّ لَهُۥۚ وَمَا لَهُم مِّن دُونِهِۦ مِن وَالٍ
(Buri muntu) afite abamalayika basimburana imbere n’inyuma he; bamurinda ku bw’itegeko rya Allah. Mu by’ukuri Allah ntahindura ibiri mu bantu keretse bahinduye ibibarimo. Ariko iyo Allah ashaka ko ikibi kiba ku bantu ntawe ugikumira, nta n’ubwo bagira undi murinzi utari We.
Arabic explanations of the Qur’an:
هُوَ ٱلَّذِي يُرِيكُمُ ٱلۡبَرۡقَ خَوۡفٗا وَطَمَعٗا وَيُنشِئُ ٱلسَّحَابَ ٱلثِّقَالَ
Ni We ubereka imirabyo ibateye ubwoba, ikaba n’icyizere (ku bategereje imvura). Kandi ni na We uzana ibicu bibuditse.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيُسَبِّحُ ٱلرَّعۡدُ بِحَمۡدِهِۦ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ مِنۡ خِيفَتِهِۦ وَيُرۡسِلُ ٱلصَّوَٰعِقَ فَيُصِيبُ بِهَا مَن يَشَآءُ وَهُمۡ يُجَٰدِلُونَ فِي ٱللَّهِ وَهُوَ شَدِيدُ ٱلۡمِحَالِ
N’inkuba isingiza (Allah) mu ishimwe rye ryuzuye, ndetse n’Abamalayika (bakamusingiza) kubera kumutinya. Anohereza urusaku rw’inkuba akaruhanisha uwo ashaka; mu gihe (abahakanyi) baba bajya impaka kuri Allah, kandi ari Nyirukuburizamo bikomeye imigambi mibisha (wubikira abahakanyi).
Arabic explanations of the Qur’an:
لَهُۥ دَعۡوَةُ ٱلۡحَقِّۚ وَٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ لَا يَسۡتَجِيبُونَ لَهُم بِشَيۡءٍ إِلَّا كَبَٰسِطِ كَفَّيۡهِ إِلَى ٱلۡمَآءِ لِيَبۡلُغَ فَاهُ وَمَا هُوَ بِبَٰلِغِهِۦۚ وَمَا دُعَآءُ ٱلۡكَٰفِرِينَ إِلَّا فِي ضَلَٰلٖ
Ni We (Allah) ukwiye ijambo ry’ukuri (ry’uko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri usibye We). Naho ba bandi basenga ibitari We, ntacyo bibasubiza na kimwe, mbese ni nk’umuntu urambura amaboko ye ayerekeza ku mazi (ari kure ye) kugira ngo amugere mu kanwa, nyamara adashobora kumugeraho. Kandi ubusabe bw’abahakanyi nta kindi buri cyo usibye kuba ari ubuyobe.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلِلَّهِۤ يَسۡجُدُۤ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ طَوۡعٗا وَكَرۡهٗا وَظِلَٰلُهُم بِٱلۡغُدُوِّ وَٱلۡأٓصَالِ۩
Kandi Allah yubamirwa n’ibiri mu birere no mu isi, bibishaka cyangwa bitabishaka; ndetse n’ibicucu byabyo (biramwubamira) mu gitondo na nimugoroba.
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ مَن رَّبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ قُلِ ٱللَّهُۚ قُلۡ أَفَٱتَّخَذۡتُم مِّن دُونِهِۦٓ أَوۡلِيَآءَ لَا يَمۡلِكُونَ لِأَنفُسِهِمۡ نَفۡعٗا وَلَا ضَرّٗاۚ قُلۡ هَلۡ يَسۡتَوِي ٱلۡأَعۡمَىٰ وَٱلۡبَصِيرُ أَمۡ هَلۡ تَسۡتَوِي ٱلظُّلُمَٰتُ وَٱلنُّورُۗ أَمۡ جَعَلُواْ لِلَّهِ شُرَكَآءَ خَلَقُواْ كَخَلۡقِهِۦ فَتَشَٰبَهَ ٱلۡخَلۡقُ عَلَيۡهِمۡۚ قُلِ ٱللَّهُ خَٰلِقُ كُلِّ شَيۡءٖ وَهُوَ ٱلۡوَٰحِدُ ٱلۡقَهَّٰرُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?” Vuga uti “Ni Allah.” Vuga uti “None se kuki mwishyiriraho abarinzi batari We, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa (abantu) babangikanya Allah n’ibigirwamana (bibwira ko) byaremye nk’uko (Allah) yaremye, ku buryo ibyo (bigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatera urujijo kubera ko bisa?” Vuga uti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
Arabic explanations of the Qur’an:
أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَسَالَتۡ أَوۡدِيَةُۢ بِقَدَرِهَا فَٱحۡتَمَلَ ٱلسَّيۡلُ زَبَدٗا رَّابِيٗاۖ وَمِمَّا يُوقِدُونَ عَلَيۡهِ فِي ٱلنَّارِ ٱبۡتِغَآءَ حِلۡيَةٍ أَوۡ مَتَٰعٖ زَبَدٞ مِّثۡلُهُۥۚ كَذَٰلِكَ يَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡحَقَّ وَٱلۡبَٰطِلَۚ فَأَمَّا ٱلزَّبَدُ فَيَذۡهَبُ جُفَآءٗۖ وَأَمَّا مَا يَنفَعُ ٱلنَّاسَ فَيَمۡكُثُ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ كَذَٰلِكَ يَضۡرِبُ ٱللَّهُ ٱلۡأَمۡثَالَ
Yamanuye amazi mu kirere, maze ibibaya bitemba amazi hakurikijwe ingano yabyo. Imivu y’amazi igatembana urufuro hejuru yayo. Ndetse no mu byo bashongesha mu muriro babishakamo imitako cyangwa ibindi bikoresho, hari ibisigara bidafite akamaro. Uko ni ko Allah atanga urugero rugaragaza ukuri n’ikinyoma. Nuko ibidafite akamaro bikaba imfabusa, naho ibifitiye abantu akamaro bikaguma ku isi. Uko ni ko Allah atanga ingero.
Arabic explanations of the Qur’an:
لِلَّذِينَ ٱسۡتَجَابُواْ لِرَبِّهِمُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَٱلَّذِينَ لَمۡ يَسۡتَجِيبُواْ لَهُۥ لَوۡ أَنَّ لَهُم مَّا فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا وَمِثۡلَهُۥ مَعَهُۥ لَٱفۡتَدَوۡاْ بِهِۦٓۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ سُوٓءُ ٱلۡحِسَابِ وَمَأۡوَىٰهُمۡ جَهَنَّمُۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Ba bandi bumviye Nyagasani wabo bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Naho ba bandi batamwumviye, iyo baza kugira ibyo mu isi byose hiyongereyeho n’ibindi nka byo, bari kubyicunguza (kugira ngo barokoke ibihano, ariko ntibigire icyo bibamarira). Abo bazagira ibarura ribi ndetse ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; kandi ubwo ni bwo bushyikiro bubi.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ أَفَمَن يَعۡلَمُ أَنَّمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ ٱلۡحَقُّ كَمَنۡ هُوَ أَعۡمَىٰٓۚ إِنَّمَا يَتَذَكَّرُ أُوْلُواْ ٱلۡأَلۡبَٰبِ
Ese wa wundi usobanukiwe ko ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ari ukuri, ameze nka wa wundi w’impumyi (utabona ukuri)? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo bibuka;
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلَّذِينَ يُوفُونَ بِعَهۡدِ ٱللَّهِ وَلَا يَنقُضُونَ ٱلۡمِيثَٰقَ
Ba bandi bubahiriza isezerano rya Allah kandi ntibatatire igihango.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ يَصِلُونَ مَآ أَمَرَ ٱللَّهُ بِهِۦٓ أَن يُوصَلَ وَيَخۡشَوۡنَ رَبَّهُمۡ وَيَخَافُونَ سُوٓءَ ٱلۡحِسَابِ
Na ba bandi bunga ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo bafitanye isano), bakanatinya Nyagasani wabo ndetse bakanatinya kuzagira ibarura ribi (birinda gukora ibyo Allah yaziririje).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ صَبَرُواْ ٱبۡتِغَآءَ وَجۡهِ رَبِّهِمۡ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَأَنفَقُواْ مِمَّا رَزَقۡنَٰهُمۡ سِرّٗا وَعَلَانِيَةٗ وَيَدۡرَءُونَ بِٱلۡحَسَنَةِ ٱلسَّيِّئَةَ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عُقۡبَى ٱلدَّارِ
Na ba bandi bihangana bashaka kwishimirwa na Nyagasani wabo, bagahozaho iswala, bakanatanga mu byo twabahaye, haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kandi ikibi bakagikuzaho icyiza. Abo ni bo bazagira iherezo ryiza.
Arabic explanations of the Qur’an:
جَنَّٰتُ عَدۡنٖ يَدۡخُلُونَهَا وَمَن صَلَحَ مِنۡ ءَابَآئِهِمۡ وَأَزۡوَٰجِهِمۡ وَذُرِّيَّٰتِهِمۡۖ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ يَدۡخُلُونَ عَلَيۡهِم مِّن كُلِّ بَابٖ
Bazinjira mu ijuru rihoraho, bo n’abakoze ibikorwa byiza mu babyeyi babo, abo bashakanye, ndetse n’urubyaro rwabo. Kandi abamalayika bazajya babageraho binjiriye muri buri muryango,
Arabic explanations of the Qur’an:
سَلَٰمٌ عَلَيۡكُم بِمَا صَبَرۡتُمۡۚ فَنِعۡمَ عُقۡبَى ٱلدَّارِ
(Bababwira bati) “Amahoro abe kuri mwe kubera ko mwihanganye. Mbega ukuntu ubuturo bwa nyuma ari bwiza!”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ يَنقُضُونَ عَهۡدَ ٱللَّهِ مِنۢ بَعۡدِ مِيثَٰقِهِۦ وَيَقۡطَعُونَ مَآ أَمَرَ ٱللَّهُ بِهِۦٓ أَن يُوصَلَ وَيُفۡسِدُونَ فِي ٱلۡأَرۡضِ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمُ ٱللَّعۡنَةُ وَلَهُمۡ سُوٓءُ ٱلدَّارِ
Naho ba bandi bica isezerano rya Allah nyuma y’uko baryiyemeje, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo mufitanye isano), ndetse bakanakora ubwangizi ku isi, abo baravumwe kandi bazanagira ubuturo bubi.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱللَّهُ يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُۚ وَفَرِحُواْ بِٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَا وَمَا ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا فِي ٱلۡأٓخِرَةِ إِلَّا مَتَٰعٞ
Allah atuburira amafunguro uwo ashaka, akanayatubya (ku wo ashaka). Kandi (abahakanyi) bashimishwa n’ubuzima bwo ku isi, nyamara ubuzima bwo ku isi nta cyo buri cyo ubugereranyije n’ubw’imperuka uretse kuba ari umunezero w’akanya gato.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَوۡلَآ أُنزِلَ عَلَيۡهِ ءَايَةٞ مِّن رَّبِّهِۦۚ قُلۡ إِنَّ ٱللَّهَ يُضِلُّ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِيٓ إِلَيۡهِ مَنۡ أَنَابَ
Kandi ba bandi bahakanye baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka, akanayobora iwe uwicujije.”
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَتَطۡمَئِنُّ قُلُوبُهُم بِذِكۡرِ ٱللَّهِۗ أَلَا بِذِكۡرِ ٱللَّهِ تَطۡمَئِنُّ ٱلۡقُلُوبُ
Ba bandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza Allah, mu by’ukuri mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza.
Arabic explanations of the Qur’an:
ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ طُوبَىٰ لَهُمۡ وَحُسۡنُ مَـَٔابٖ
Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagira umunezero n’igarukiro ryiza.
Arabic explanations of the Qur’an:
كَذَٰلِكَ أَرۡسَلۡنَٰكَ فِيٓ أُمَّةٖ قَدۡ خَلَتۡ مِن قَبۡلِهَآ أُمَمٞ لِّتَتۡلُوَاْ عَلَيۡهِمُ ٱلَّذِيٓ أَوۡحَيۡنَآ إِلَيۡكَ وَهُمۡ يَكۡفُرُونَ بِٱلرَّحۡمَٰنِۚ قُلۡ هُوَ رَبِّي لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ عَلَيۡهِ تَوَكَّلۡتُ وَإِلَيۡهِ مَتَابِ
(Nk’uko twohereje Intumwa mbere yawe) ni na ko twakohereje (yewe Muhamadi) ku muryango (Umat) wabanjirijwe n’indi miryango, kugira ngo ubasomere ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kuko bo bahakana Nyirimpuhwe. Vuga uti “Ni We Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَوۡ أَنَّ قُرۡءَانٗا سُيِّرَتۡ بِهِ ٱلۡجِبَالُ أَوۡ قُطِّعَتۡ بِهِ ٱلۡأَرۡضُ أَوۡ كُلِّمَ بِهِ ٱلۡمَوۡتَىٰۗ بَل لِّلَّهِ ٱلۡأَمۡرُ جَمِيعًاۗ أَفَلَمۡ يَاْيۡـَٔسِ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ أَن لَّوۡ يَشَآءُ ٱللَّهُ لَهَدَى ٱلنَّاسَ جَمِيعٗاۗ وَلَا يَزَالُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ تُصِيبُهُم بِمَا صَنَعُواْ قَارِعَةٌ أَوۡ تَحُلُّ قَرِيبٗا مِّن دَارِهِمۡ حَتَّىٰ يَأۡتِيَ وَعۡدُ ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُخۡلِفُ ٱلۡمِيعَادَ
N’iyo haza kubaho Qur’an igendesha imisozi, cyangwa isatagura isi, cyangwa ivugisha abapfuye (yari kuba ari iyi Qur’an wahishuriwe, kandi ntabwo bari kuyemera). Ariko Allah ni We Mugenga wa byose (ibitangaza ndetse n’ibindi). Ese ba bandi bemeye ntibazi ko iyo Allah aza kubishaka yari kuyobora abantu bose (nta gitangaza kibayeho)? Kandi ibyago ntibizareka kugera ku bahakanyi cyangwa (bikagera hafi y’ingo zabo) kubera ibyo bakora, kugeza isezerano rya Allah risohoye. Mu by’ukuri Allah ntajya yica isezerano rye.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَقَدِ ٱسۡتُهۡزِئَ بِرُسُلٖ مِّن قَبۡلِكَ فَأَمۡلَيۡتُ لِلَّذِينَ كَفَرُواْ ثُمَّ أَخَذۡتُهُمۡۖ فَكَيۡفَ كَانَ عِقَابِ
(Niba bakerensa ubutumwa bwawe), mu by’ukuri n’Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe (bityo ntukagire agahinda), ariko ba bandi bahakanye nabahaye igihe maze ndabahana. Mbega uko igihano cyanjye cyari kimeze!
Arabic explanations of the Qur’an:
أَفَمَنۡ هُوَ قَآئِمٌ عَلَىٰ كُلِّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡۗ وَجَعَلُواْ لِلَّهِ شُرَكَآءَ قُلۡ سَمُّوهُمۡۚ أَمۡ تُنَبِّـُٔونَهُۥ بِمَا لَا يَعۡلَمُ فِي ٱلۡأَرۡضِ أَم بِظَٰهِرٖ مِّنَ ٱلۡقَوۡلِۗ بَلۡ زُيِّنَ لِلَّذِينَ كَفَرُواْ مَكۡرُهُمۡ وَصُدُّواْ عَنِ ٱلسَّبِيلِۗ وَمَن يُضۡلِلِ ٱللَّهُ فَمَا لَهُۥ مِنۡ هَادٖ
Ese umugenzuzi wa buri muntu (ari we Allah) ni kimwe n’ibigirwamana (bidafite icyo bizi)? Ariko babangikanyije Allah n’ibigirwamana (kubera ubujiji). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuvuge amazina yabyo (n’ibisingizo byabyo byatuma bisengwa)! Cyangwa se (Allah) muba mumubwira ibyo atazi ku isi, cyangwa muba mwivugira gusa? Ahubwo ba bandi bahakanye bakundishijwe imigambi yabo, babuzwa (kuyoboka) inzira y’ukuri, kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira umuyobora.
Arabic explanations of the Qur’an:
لَّهُمۡ عَذَابٞ فِي ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَلَعَذَابُ ٱلۡأٓخِرَةِ أَشَقُّۖ وَمَا لَهُم مِّنَ ٱللَّهِ مِن وَاقٖ
Bazahabwa ibihano mu buzima bwo kuri iyi si, kandi rwose ibihano by'imperuka birakomeye kurushaho. Ndetse ntawe uzabarinda ibihano bya Allah.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ مَّثَلُ ٱلۡجَنَّةِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ أُكُلُهَا دَآئِمٞ وَظِلُّهَاۚ تِلۡكَ عُقۡبَى ٱلَّذِينَ ٱتَّقَواْۚ وَّعُقۡبَى ٱلۡكَٰفِرِينَ ٱلنَّارُ
Imiterere y’ijuru ryasezeranyijwe abagandukira (Allah), ni iritembamo imigezi, imbuto zaryo zihoraho ndetse n’igicucu cyaryo (gihoraho). Iryo (juru) ni ryo herezo ry’abagandukira (Allah), naho iherezo ry’abahakanye ni umuriro.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَفۡرَحُونَ بِمَآ أُنزِلَ إِلَيۡكَۖ وَمِنَ ٱلۡأَحۡزَابِ مَن يُنكِرُ بَعۡضَهُۥۚ قُلۡ إِنَّمَآ أُمِرۡتُ أَنۡ أَعۡبُدَ ٱللَّهَ وَلَآ أُشۡرِكَ بِهِۦٓۚ إِلَيۡهِ أَدۡعُواْ وَإِلَيۡهِ مَـَٔابِ
Kandi ba bandi twahaye ibitabo (abaje kwemera muri bo) bishimira ibyo wahishuriwe (Qur’an, kuko ihuje n’ibyo bafite mu bitabo byabo), ariko hari n’udutsiko muri bo duhakana bimwe muri byo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nategetswe kugaragira Allah (wenyine) no kutagira ibyo mubangikanya na byo. Nanahamagarira (abantu) kumugana, kandi iwe ni ho garukiro ryanjye.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَكَذَٰلِكَ أَنزَلۡنَٰهُ حُكۡمًا عَرَبِيّٗاۚ وَلَئِنِ ٱتَّبَعۡتَ أَهۡوَآءَهُم بَعۡدَ مَا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡعِلۡمِ مَا لَكَ مِنَ ٱللَّهِ مِن وَلِيّٖ وَلَا وَاقٖ
(Nk’uko twahishuriye ibitabo Intumwa zakubanjirije biri mu ndimi zazo), ni na ko twayiguhishuriye (Qur’an) ari amategeko (yo kuyoboresha) iri mu (rurimi rw’) Icyarabu, kugira ngo uyiyoboreshe. Kandi nuramuka ukurikiye amarangamutima yabo (ababangikanyamana) nyuma y’uko ugezweho n’ubumenyi, nta nshuti cyangwa umutabazi uzagira wo kukurinda (ibihano) bya Allah.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَقَدۡ أَرۡسَلۡنَا رُسُلٗا مِّن قَبۡلِكَ وَجَعَلۡنَا لَهُمۡ أَزۡوَٰجٗا وَذُرِّيَّةٗۚ وَمَا كَانَ لِرَسُولٍ أَن يَأۡتِيَ بِـَٔايَةٍ إِلَّا بِإِذۡنِ ٱللَّهِۗ لِكُلِّ أَجَلٖ كِتَابٞ
Kandi rwose twohereje Intumwa mbere yawe (yewe Muhamadi), tunazigenera (gushaka) abagore (no kugira) urubyaro. Ndetse nta Ntumwa yazana igitangaza bidaturutse ku bushake bwa Allah. Buri kintu cyose gifite igihe cyagenewe.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَمۡحُواْ ٱللَّهُ مَا يَشَآءُ وَيُثۡبِتُۖ وَعِندَهُۥٓ أُمُّ ٱلۡكِتَٰبِ
Allah ahanagura cyangwa akemeza ibyo ashaka (mu mategeko ye). Kandi ni We ufite igitabo gihatse ibindi [(Al Lawuh-ul Mahfudh) (urubaho rurinzwe)].
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِن مَّا نُرِيَنَّكَ بَعۡضَ ٱلَّذِي نَعِدُهُمۡ أَوۡ نَتَوَفَّيَنَّكَ فَإِنَّمَا عَلَيۡكَ ٱلۡبَلَٰغُ وَعَلَيۡنَا ٱلۡحِسَابُ
N’iyo twakwereka (yewe Muhamadi) bimwe mu byo tubasezeranya (ibihano) cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), mu by’ukuri inshingano zawe ni ugusohoza ubutumwa, maze ibarura rikaba iryacu.
Arabic explanations of the Qur’an:
أَوَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا نَأۡتِي ٱلۡأَرۡضَ نَنقُصُهَا مِنۡ أَطۡرَافِهَاۚ وَٱللَّهُ يَحۡكُمُ لَا مُعَقِّبَ لِحُكۡمِهِۦۚ وَهُوَ سَرِيعُ ٱلۡحِسَابِ
Ese ntibabona ko mu by’ukuri dusenya ubutaka tukagenda tubugabanya mu mpande zabwo zose? Allah ni We utegeka kandi nta wavuguruza itegeko rye, ndetse ni We ubanguka mu ibarura.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَدۡ مَكَرَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ فَلِلَّهِ ٱلۡمَكۡرُ جَمِيعٗاۖ يَعۡلَمُ مَا تَكۡسِبُ كُلُّ نَفۡسٖۗ وَسَيَعۡلَمُ ٱلۡكُفَّٰرُ لِمَنۡ عُقۡبَى ٱلدَّارِ
Mu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), ariko Allah ni We uburizamo imigambi mibisha yose. Azi neza ibyo buri muntu akora, kandi abahakanyi bazamenya uzagira iherezo ryiza.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَقُولُ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَسۡتَ مُرۡسَلٗاۚ قُلۡ كَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدَۢا بَيۡنِي وَبَيۡنَكُمۡ وَمَنۡ عِندَهُۥ عِلۡمُ ٱلۡكِتَٰبِ
Ba bandi bahakanye baravuga bati “Ntabwo (wowe Muhamadi) uri Intumwa.” Vuga uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe ndetse n’abafite ubumenyi bw’igitabo (baje kuyoboka Isilamu).”
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Ar-Ra‘d
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation - Translations’ Index

Translation of the Quran meanings into Kinyarwanda by The Rwanda Muslims Association team.

close