Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Translations’ Index

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Al-Kahf   Ayah:
وَإِذِ ٱعۡتَزَلۡتُمُوهُمۡ وَمَا يَعۡبُدُونَ إِلَّا ٱللَّهَ فَأۡوُۥٓاْ إِلَى ٱلۡكَهۡفِ يَنشُرۡ لَكُمۡ رَبُّكُم مِّن رَّحۡمَتِهِۦ وَيُهَيِّئۡ لَكُم مِّنۡ أَمۡرِكُم مِّرۡفَقٗا
(Ba basore barabwirana bati) “Nimuza gutandukana na bo n’ibyo basenga bitari Allah, muhungire mu buvumo, Nyagasani wanyu azabahundagazaho impuhwe ze, anaborohereze ibyababayeho.”
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ وَتَرَى ٱلشَّمۡسَ إِذَا طَلَعَت تَّزَٰوَرُ عَن كَهۡفِهِمۡ ذَاتَ ٱلۡيَمِينِ وَإِذَا غَرَبَت تَّقۡرِضُهُمۡ ذَاتَ ٱلشِّمَالِ وَهُمۡ فِي فَجۡوَةٖ مِّنۡهُۚ ذَٰلِكَ مِنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِۗ مَن يَهۡدِ ٱللَّهُ فَهُوَ ٱلۡمُهۡتَدِۖ وَمَن يُضۡلِلۡ فَلَن تَجِدَ لَهُۥ وَلِيّٗا مُّرۡشِدٗا
Kandi iyo izuba ryarasaga wabonaga ribogamira iburyo bw’ubuvumo bwabo, ryaba rirenga rikabajya kure ahagana ibumoso (kugira ngo ritabatwika); kandi bari ahisanzuye muri ubwo buvumo. Ibyo ni bimwe mu bitangaza bya Allah. Kandi uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, ariko uwo yarekeye mu buyobe ntuzamubonera umurinzi umuyobora.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَتَحۡسَبُهُمۡ أَيۡقَاظٗا وَهُمۡ رُقُودٞۚ وَنُقَلِّبُهُمۡ ذَاتَ ٱلۡيَمِينِ وَذَاتَ ٱلشِّمَالِۖ وَكَلۡبُهُم بَٰسِطٞ ذِرَاعَيۡهِ بِٱلۡوَصِيدِۚ لَوِ ٱطَّلَعۡتَ عَلَيۡهِمۡ لَوَلَّيۡتَ مِنۡهُمۡ فِرَارٗا وَلَمُلِئۡتَ مِنۡهُمۡ رُعۡبٗا
(N’iyo wababonaga) wakekaga ko bari maso kandi basinziriye. Tukabahindukiza iburyo n’ibumoso (kugira ngo ubutaka butonona imibiri yabo), naho imbwa yabo yabaga irambuye amaboko ku bwinjiriro (imeze nk’ibarinze). Iyo uza kubabona wari guhindukira ubahunga, kandi rwose wari kubagirira ubwoba.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَكَذَٰلِكَ بَعَثۡنَٰهُمۡ لِيَتَسَآءَلُواْ بَيۡنَهُمۡۚ قَالَ قَآئِلٞ مِّنۡهُمۡ كَمۡ لَبِثۡتُمۡۖ قَالُواْ لَبِثۡنَا يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖۚ قَالُواْ رَبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِمَا لَبِثۡتُمۡ فَٱبۡعَثُوٓاْ أَحَدَكُم بِوَرِقِكُمۡ هَٰذِهِۦٓ إِلَى ٱلۡمَدِينَةِ فَلۡيَنظُرۡ أَيُّهَآ أَزۡكَىٰ طَعَامٗا فَلۡيَأۡتِكُم بِرِزۡقٖ مِّنۡهُ وَلۡيَتَلَطَّفۡ وَلَا يُشۡعِرَنَّ بِكُمۡ أَحَدًا
Uko ni na ko twabakanguye (tubakuye mu bitotsi by’igihe kirekire) kugira ngo babazanye. Umwe muri bo aravuga ati “Mumaze igihe kingana iki (aha)?” (Bamwe) baravuga bati “(Dushobora kuba) tumaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi.” (Abandi) baravuga bati “Nyagasani wanyu ni we uzi neza igihe mumaze (aha).” Ngaho nimwohereze umwe muri mwe mu mujyi ajyane iki giceri cyanyu cya Feza, arebe ibiryo byiza kurusha ibindi maze abazaniremo amafunguro. Kandi yitwararike ntatume hagira ubamenya n’umwe.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّهُمۡ إِن يَظۡهَرُواْ عَلَيۡكُمۡ يَرۡجُمُوكُمۡ أَوۡ يُعِيدُوكُمۡ فِي مِلَّتِهِمۡ وَلَن تُفۡلِحُوٓاْ إِذًا أَبَدٗا
Mu by’ukuri nibaramuka babamenye bazabatera amabuye cyangwa babasubize mu idini ryabo; kandi (nimubikora) ntimuzigera mukiranuka.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Al-Kahf
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Translations’ Index

Issued by Rwanda Muslim Association

close