Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association

external-link copy
47 : 22

وَيَسۡتَعۡجِلُونَكَ بِٱلۡعَذَابِ وَلَن يُخۡلِفَ ٱللَّهُ وَعۡدَهُۥۚ وَإِنَّ يَوۡمًا عِندَ رَبِّكَ كَأَلۡفِ سَنَةٖ مِّمَّا تَعُدُّونَ

Banagusaba kwihutisha ibihano (wababuriye, yewe Muhamadi), nyamara Allah ntazigera yica isezerano rye (ryo kuzabahana ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri umunsi umwe kwa Nyagasani wawe, ungana n’imyaka igihumbi mu yo mubara (hano ku isi). info
التفاسير: