Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation * - Translations’ Index

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Saba’   Ayah:

Saba'u

ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي لَهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَهُ ٱلۡحَمۡدُ فِي ٱلۡأٓخِرَةِۚ وَهُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡخَبِيرُ
Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We nyir’ibiri mu birere n’ibiri mu isi. Kandi akaba na nyir’ibisingizo byuzuye mu buzima bwa nyuma (imperuka); ndetse ni We Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَعۡلَمُ مَا يَلِجُ فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا يَخۡرُجُ مِنۡهَا وَمَا يَنزِلُ مِنَ ٱلسَّمَآءِ وَمَا يَعۡرُجُ فِيهَاۚ وَهُوَ ٱلرَّحِيمُ ٱلۡغَفُورُ
Azi ibyinjira mu butaka n’ibibusohokamo, ibimanuka mu kirere ndetse n’ibikizamukamo. Kandi ni Nyirimpuhwe, Nyir’ukubabarira ibyaha.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَا تَأۡتِينَا ٱلسَّاعَةُۖ قُلۡ بَلَىٰ وَرَبِّي لَتَأۡتِيَنَّكُمۡ عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِۖ لَا يَعۡزُبُ عَنۡهُ مِثۡقَالُ ذَرَّةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَلَآ أَصۡغَرُ مِن ذَٰلِكَ وَلَآ أَكۡبَرُ إِلَّا فِي كِتَٰبٖ مُّبِينٖ
Ba bandi bahakanye baravuze bati “Imperuka ntizatugeraho!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye, Umumenyi w’ibitagaragara, ko rwose izabageraho (nta kabuza); nta kimwisoba mu birere cyangwa mu isi kabone n’iyo cyaba kingana n’impeke y’ururo cyangwa kiri mu nsi yacyo ndetse n’ikinini kuri cyo, usibye ko (byose) biri mu gitabo gisobanutse”,
Arabic explanations of the Qur’an:
لِّيَجۡزِيَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِۚ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَرِزۡقٞ كَرِيمٞ
(Ibyo ni) ukugira ngo (Allah) azagororere ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Abo bazababarirwa ibyaha ndetse banahabwe amafunguro yubahitse.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ سَعَوۡ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مِّن رِّجۡزٍ أَلِيمٞ
Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu (bibwira ko) bazadutsinda, bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَرَى ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ ٱلَّذِيٓ أُنزِلَ إِلَيۡكَ مِن رَّبِّكَ هُوَ ٱلۡحَقَّ وَيَهۡدِيٓ إِلَىٰ صِرَٰطِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَمِيدِ
Na ba bandi bahawe ubumenyi bw’ibyo wahishuriwe (wowe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe, babona ko ari ukuri kandi ko biyobora biganisha mu nzira y’Umunyacyubahiro bihebuje, Usingizwa cyane.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ هَلۡ نَدُلُّكُمۡ عَلَىٰ رَجُلٖ يُنَبِّئُكُمۡ إِذَا مُزِّقۡتُمۡ كُلَّ مُمَزَّقٍ إِنَّكُمۡ لَفِي خَلۡقٖ جَدِيدٍ
Naho ba bandi bahakanye baravuze bati “Ese tubereke umuntu (Muhamadi) ubabwira ko nimupfa mugashwanyagurika mukaba ubushingwe, ko rwose muzongera mukaremwa bundi bushya?”
Arabic explanations of the Qur’an:
أَفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَم بِهِۦ جِنَّةُۢۗ بَلِ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ فِي ٱلۡعَذَابِ وَٱلضَّلَٰلِ ٱلۡبَعِيدِ
Ese (Muhamadi) yaba yarahimbiye Allah ibinyoma, cyangwa yarasaze? (Oya!) Ahubwo abatemera imperuka bari mu bihano no mu buyobe bukabije.
Arabic explanations of the Qur’an:
أَفَلَمۡ يَرَوۡاْ إِلَىٰ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِۚ إِن نَّشَأۡ نَخۡسِفۡ بِهِمُ ٱلۡأَرۡضَ أَوۡ نُسۡقِطۡ عَلَيۡهِمۡ كِسَفٗا مِّنَ ٱلسَّمَآءِۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَةٗ لِّكُلِّ عَبۡدٖ مُّنِيبٖ
Ese ntibabona ikirere n’isi biri imbere yabo n’inyuma yabo? Tubishatse twabarigitisha mu butaka cyangwa tukabaturaho igice cy’ikirere. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ikimenyetso kuri buri mugaragu (wa Allah) wicuza.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ وَلَقَدۡ ءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ مِنَّا فَضۡلٗاۖ يَٰجِبَالُ أَوِّبِي مَعَهُۥ وَٱلطَّيۡرَۖ وَأَلَنَّا لَهُ ٱلۡحَدِيدَ
Kandi rwose Dawudi twamuhundagajeho ingabire ziduturutseho (tugira tuti) “Yemwe misozi n’inyoni! Nimusingize (Allah) mufatanyije na we (Dawudi).” Twanamworohereje icyuma (kugira ngo ajye agikoramo ibyo ashaka),
Arabic explanations of the Qur’an:
أَنِ ٱعۡمَلۡ سَٰبِغَٰتٖ وَقَدِّرۡ فِي ٱلسَّرۡدِۖ وَٱعۡمَلُواْ صَٰلِحًاۖ إِنِّي بِمَا تَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
(Turamubwira tuti) “Cura ingabo nini z’amakote (y’icyuma ameze nk’utuyungirizo) kandi ugere neza utwenge twayo, ndetse munakore ibikorwa byiza.” Mu by’ukuri Njye ndi Ubona bihebuje ibyo mukora.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلِسُلَيۡمَٰنَ ٱلرِّيحَ غُدُوُّهَا شَهۡرٞ وَرَوَاحُهَا شَهۡرٞۖ وَأَسَلۡنَا لَهُۥ عَيۡنَ ٱلۡقِطۡرِۖ وَمِنَ ٱلۡجِنِّ مَن يَعۡمَلُ بَيۡنَ يَدَيۡهِ بِإِذۡنِ رَبِّهِۦۖ وَمَن يَزِغۡ مِنۡهُمۡ عَنۡ أَمۡرِنَا نُذِقۡهُ مِنۡ عَذَابِ ٱلسَّعِيرِ
Twanorohereje Sulayimani (gutwarwa n’)umuyaga, wakoraga mu gitondo (kimwe) urugendo rw’ukwezi (ku muntu ugenda n’amaguru), ndetse n’umugoroba (umwe) urugendo rw’ukwezi. Twanamuhaye isoko ivubura umushongi w’umuringa (kugira ngo awukoremo ibyo ashatse). No mu majini hari amukorera (imirimo) abiherewe uburenganzira na Nyagasani we. Kandi iryanyuranyaga n’itegeko ryacu muri yo, twarisogongezaga ibihano by’umuriro ugurumana.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَعۡمَلُونَ لَهُۥ مَا يَشَآءُ مِن مَّحَٰرِيبَ وَتَمَٰثِيلَ وَجِفَانٖ كَٱلۡجَوَابِ وَقُدُورٖ رَّاسِيَٰتٍۚ ٱعۡمَلُوٓاْ ءَالَ دَاوُۥدَ شُكۡرٗاۚ وَقَلِيلٞ مِّنۡ عِبَادِيَ ٱلشَّكُورُ
(Amajini) yamukoreraga ibyo (Sulayimani) ashaka birimo kumwubakira ingoro, amashusho, amasiniya magari angana nk’ibizenga ndetse n’inkono zishimangiye (aho ziteretse, maze turababwira tuti) “Yemwe bantu ba Dawudi! Mukore mushimira (Allah). Ariko mu bagaragu banjye abashimira ni bo bake.”
Arabic explanations of the Qur’an:
فَلَمَّا قَضَيۡنَا عَلَيۡهِ ٱلۡمَوۡتَ مَا دَلَّهُمۡ عَلَىٰ مَوۡتِهِۦٓ إِلَّا دَآبَّةُ ٱلۡأَرۡضِ تَأۡكُلُ مِنسَأَتَهُۥۖ فَلَمَّا خَرَّ تَبَيَّنَتِ ٱلۡجِنُّ أَن لَّوۡ كَانُواْ يَعۡلَمُونَ ٱلۡغَيۡبَ مَا لَبِثُواْ فِي ٱلۡعَذَابِ ٱلۡمُهِينِ
Nuko ubwo (Sulayimani) twamuciragaho iteka ryo gupfa, nta cyayamenyesheje (amajini) ko yapfuye, usibye agakoko ko mu butaka (umuswa) kariye inkoni ye (yari yishingikirije). Maze aguye hasi, amajini amenya ko iyo aza kuba azi ibyihishe atari kuba yaragumye mu bihano bisuzuguza (kuko aba yaramenye urupfu rwa Sulayimani).
Arabic explanations of the Qur’an:
لَقَدۡ كَانَ لِسَبَإٖ فِي مَسۡكَنِهِمۡ ءَايَةٞۖ جَنَّتَانِ عَن يَمِينٖ وَشِمَالٖۖ كُلُواْ مِن رِّزۡقِ رَبِّكُمۡ وَٱشۡكُرُواْ لَهُۥۚ بَلۡدَةٞ طَيِّبَةٞ وَرَبٌّ غَفُورٞ
Mu by’ukuri aho abantu ba Saba-i (Sheba) bari batuye hari ikimenyetso (kigaragaza ubushobozi bwacu) kuri bo; (ari cyo) imirima ibiri yari iburyo (bw’ikibaya) n’ibumoso bwacyo. (Turababwira tuti) “Nimurye mu mafunguro ya Nyagasani wanyu ndetse munamushimire.” (Mufite) igihugu cyiza kandi na Nyagasani (wanyu) ni Nyirimbabazi!
Arabic explanations of the Qur’an:
فَأَعۡرَضُواْ فَأَرۡسَلۡنَا عَلَيۡهِمۡ سَيۡلَ ٱلۡعَرِمِ وَبَدَّلۡنَٰهُم بِجَنَّتَيۡهِمۡ جَنَّتَيۡنِ ذَوَاتَيۡ أُكُلٍ خَمۡطٖ وَأَثۡلٖ وَشَيۡءٖ مِّن سِدۡرٖ قَلِيلٖ
Nuko barirengagiza maze tuboherereza umwuzure usenya urugomero (unangiza imirima), hanyuma tubahinduriramo imirima ibiri y’imbuto zibishye kandi zirura, n’ibiti bitera ndetse na bimwe mu biti by’iminyinya .
Arabic explanations of the Qur’an:
ذَٰلِكَ جَزَيۡنَٰهُم بِمَا كَفَرُواْۖ وَهَلۡ نُجَٰزِيٓ إِلَّا ٱلۡكَفُورَ
Uko (kubahindurira tubaha imirima mibi), twabikoze (nk’igihano) kubera ubuhakanyi bwabo. Ese hari abandi duhanisha (igihano gikaze) usibye abahakanyi?
Arabic explanations of the Qur’an:
وَجَعَلۡنَا بَيۡنَهُمۡ وَبَيۡنَ ٱلۡقُرَى ٱلَّتِي بَٰرَكۡنَا فِيهَا قُرٗى ظَٰهِرَةٗ وَقَدَّرۡنَا فِيهَا ٱلسَّيۡرَۖ سِيرُواْ فِيهَا لَيَالِيَ وَأَيَّامًا ءَامِنِينَ
Twanashyize imidugudu (iri ahirengeye) hagati yabo (abantu ba Sabai) n’imidugudu twahaye imigisha, tunoroshya ingendo hagati yayo (tugira tuti) “Ngaho nimuyigendemo amajoro n’amanywa mutekanye.”
Arabic explanations of the Qur’an:
فَقَالُواْ رَبَّنَا بَٰعِدۡ بَيۡنَ أَسۡفَارِنَا وَظَلَمُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ فَجَعَلۡنَٰهُمۡ أَحَادِيثَ وَمَزَّقۡنَٰهُمۡ كُلَّ مُمَزَّقٍۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّكُلِّ صَبَّارٖ شَكُورٖ
(Ariko iyo ngabire barayirambiwe) maze baravuga bati “Nyagasani wacu! Ingendo zacu zigire ndende (hagati muri iyo midugudu)”, nuko ubwabo barihemukira tubagira iciro ry’imigani, turanabarimbura burundu. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ibimenyetso kuri buri wese wihangana cyane, ushimira cyane.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَقَدۡ صَدَّقَ عَلَيۡهِمۡ إِبۡلِيسُ ظَنَّهُۥ فَٱتَّبَعُوهُ إِلَّا فَرِيقٗا مِّنَ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ
Rwose Ibilisi (Shitani) yabasohorejeho umugambi wayo (wo kubayobya), nuko barayikurikira usibye itsinda mu bemeramana (ryashikamye ku kumvira Allah).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَا كَانَ لَهُۥ عَلَيۡهِم مِّن سُلۡطَٰنٍ إِلَّا لِنَعۡلَمَ مَن يُؤۡمِنُ بِٱلۡأٓخِرَةِ مِمَّنۡ هُوَ مِنۡهَا فِي شَكّٖۗ وَرَبُّكَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٍ حَفِيظٞ
Kandi ntabwo (Ibilisi) yari ibafiteho ubushobozi (bwo kubayobya) usibye ko (twabikoze) dushaka kugaragaza uwemera imperuka n’uyishidikanyaho. Kandi Nyagasani wawe ni Umurinzi wa byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُم مِّن دُونِ ٱللَّهِ لَا يَمۡلِكُونَ مِثۡقَالَ ذَرَّةٖ فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَلَا فِي ٱلۡأَرۡضِ وَمَا لَهُمۡ فِيهِمَا مِن شِرۡكٖ وَمَا لَهُۥ مِنۡهُم مِّن ظَهِيرٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibyo mwise imana mu cyimbo cya Allah (mukeka ko hari icyo byabamarira), ntibitunze n’igifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi haba mu birere no mu isi. Kandi nta bufatanye byagiranye (na Allah, mu iremwa ry’ibiri mu isi no mu birere), ndetse nta n’umushyigikira afite muri byo.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَا تَنفَعُ ٱلشَّفَٰعَةُ عِندَهُۥٓ إِلَّا لِمَنۡ أَذِنَ لَهُۥۚ حَتَّىٰٓ إِذَا فُزِّعَ عَن قُلُوبِهِمۡ قَالُواْ مَاذَا قَالَ رَبُّكُمۡۖ قَالُواْ ٱلۡحَقَّۖ وَهُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ
Kandi nta buvugizi buzagira icyo bumara kuri We (Allah), usibye gusa uwo yahaye uburenganzira. (Iyo Allah avuze, abamalayika barakangarana bakagwa igihumure) kugeza igihe imitima yabo ishiriye ubwoba, (bamwe) bakavuga bati “Nyagasani wanyu yavuze iki?” (Abandi) bati “(Yavuze) ukuri; kandi ni Uwikirenga, Usumba byose.”
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ قُلۡ مَن يَرۡزُقُكُم مِّنَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۖ قُلِ ٱللَّهُۖ وَإِنَّآ أَوۡ إِيَّاكُمۡ لَعَلَىٰ هُدًى أَوۡ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu birere no mu isi?” Vuga uti “Ni Allah! Kandi mu by’ukuri, yaba twe cyangwa mwe (abahakanyi) hari abari mu nzira y’ukuri cyangwa mu buyobe bugaragara.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُل لَّا تُسۡـَٔلُونَ عَمَّآ أَجۡرَمۡنَا وَلَا نُسۡـَٔلُ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntabwo muzabazwa ku byerekeye ibyaha twakoze, kandi natwe ntitubazwa ibyo mukora.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ يَجۡمَعُ بَيۡنَنَا رَبُّنَا ثُمَّ يَفۡتَحُ بَيۡنَنَا بِٱلۡحَقِّ وَهُوَ ٱلۡفَتَّاحُ ٱلۡعَلِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wacu azaduhuriza hamwe twese (ku munsi w’imperuka), hanyuma adukiranure mu kuri; kuko ari We Mucamanza w’ikirenga, Umumenyi uhebuje.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ أَرُونِيَ ٱلَّذِينَ أَلۡحَقۡتُم بِهِۦ شُرَكَآءَۖ كَلَّاۚ بَلۡ هُوَ ٱللَّهُ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimunyereke ibigirwamana mwamubangikanyije na byo.” Nta na kimwe! Ahubwo We ni Allah (wenyine), Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا كَآفَّةٗ لِّلنَّاسِ بَشِيرٗا وَنَذِيرٗا وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Kandi nta kindi cyatumye tukohereza usibye kuba utanga inkuru nziza no kuba umuburizi ku bantu bose; ariko abenshi mu bantu ntibabizi.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هَٰذَا ٱلۡوَعۡدُ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
(Abahakanyi) baravuga bati “Ese ni ryari iri sezerano (imperuka) rizasohora niba koko muri abanyakuri?”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُل لَّكُم مِّيعَادُ يَوۡمٖ لَّا تَسۡتَـٔۡخِرُونَ عَنۡهُ سَاعَةٗ وَلَا تَسۡتَقۡدِمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Isezerano ryanyu ni umunsi mudashobora gutinzaho isaha n’imwe cyangwa ngo muwihutishe.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن نُّؤۡمِنَ بِهَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ وَلَا بِٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِۗ وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذِ ٱلظَّٰلِمُونَ مَوۡقُوفُونَ عِندَ رَبِّهِمۡ يَرۡجِعُ بَعۡضُهُمۡ إِلَىٰ بَعۡضٍ ٱلۡقَوۡلَ يَقُولُ ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ لَوۡلَآ أَنتُمۡ لَكُنَّا مُؤۡمِنِينَ
Kandi abahakanye baravuze bati “Ntidushobora kwemera iyi Qur’an ndetse n’ibyayibanjirije (ibitabo). Ariko iyo uza kubona ababangikanyamana bahagaritswe imbere ya Nyagasani wabo baterana amagambo; abanyantege nke babwira abibone bati “Iyo bitaza kuba mwe, rwose twari kuba turi abemeramana.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُوٓاْ أَنَحۡنُ صَدَدۡنَٰكُمۡ عَنِ ٱلۡهُدَىٰ بَعۡدَ إِذۡ جَآءَكُمۖ بَلۡ كُنتُم مُّجۡرِمِينَ
Abibone bazabwira abafatwaga nk’abanyantege nke bati “Ese koko ni twe twababujije kuyoboka, nyuma y’uko (umuyoboro) ubagezeho? Ahubwo mwari inkozi z’ibibi.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالَ ٱلَّذِينَ ٱسۡتُضۡعِفُواْ لِلَّذِينَ ٱسۡتَكۡبَرُواْ بَلۡ مَكۡرُ ٱلَّيۡلِ وَٱلنَّهَارِ إِذۡ تَأۡمُرُونَنَآ أَن نَّكۡفُرَ بِٱللَّهِ وَنَجۡعَلَ لَهُۥٓ أَندَادٗاۚ وَأَسَرُّواْ ٱلنَّدَامَةَ لَمَّا رَأَوُاْ ٱلۡعَذَابَۚ وَجَعَلۡنَا ٱلۡأَغۡلَٰلَ فِيٓ أَعۡنَاقِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْۖ هَلۡ يُجۡزَوۡنَ إِلَّا مَا كَانُواْ يَعۡمَلُونَ
Nuko abagizwe abanyantege nke babwire abibone bati “Ahubwo ni umugambi mwacuze ijoro n’amanywa, ubwo mwadutegekaga guhakana Allah no kumubangikanya n’ibigirwamana.” Maze ubwo bazabona ibihano (buri tsinda) rizahisha umubabaro waryo, hanyuma dushyire iminyururu mu majosi y’abahakanye. Ese hari ibindi bazahemberwa bitari ibyo bakoraga?
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِي قَرۡيَةٖ مِّن نَّذِيرٍ إِلَّا قَالَ مُتۡرَفُوهَآ إِنَّا بِمَآ أُرۡسِلۡتُم بِهِۦ كَٰفِرُونَ
Kandi ntabwo twohereza umuburizi mu mudugudu uwo ari wo wose ngo abakungu bawo babure kuvuga bati “Mu by’ukuri ntitwemera ibyo mwahishuriwe.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالُواْ نَحۡنُ أَكۡثَرُ أَمۡوَٰلٗا وَأَوۡلَٰدٗا وَمَا نَحۡنُ بِمُعَذَّبِينَ
Baranavuga bati “Twe dufite imitungo myinshi ndetse n’urubyaro, kandi nta n’ubwo tuzahanwa.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ وَيَقۡدِرُ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَ ٱلنَّاسِ لَا يَعۡلَمُونَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashaka akanayatubya (ku wo ashaka); ariko abenshi mu bantu ntibabizi.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَآ أَمۡوَٰلُكُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُكُم بِٱلَّتِي تُقَرِّبُكُمۡ عِندَنَا زُلۡفَىٰٓ إِلَّا مَنۡ ءَامَنَ وَعَمِلَ صَٰلِحٗا فَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ جَزَآءُ ٱلضِّعۡفِ بِمَا عَمِلُواْ وَهُمۡ فِي ٱلۡغُرُفَٰتِ ءَامِنُونَ
Ntabwo ari imitungo yanyu cyangwa urubyaro rwanyu bizabegereza hafi yacu, ariko ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ni bo bazagororerwa ibihembo byikubye kubera ibyo bakoraga. Kandi bazaba mu magorofa yo hejuru (mu ijuru) batekanye.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَٱلَّذِينَ يَسۡعَوۡنَ فِيٓ ءَايَٰتِنَا مُعَٰجِزِينَ أُوْلَٰٓئِكَ فِي ٱلۡعَذَابِ مُحۡضَرُونَ
Naho ba bandi baharaniye kuburizamo amagambo yacu, (bibwira ko) bazadutsinda; abo bazajyanwa mu bihano (by’umuriro) ku gahato.
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَبۡسُطُ ٱلرِّزۡقَ لِمَن يَشَآءُ مِنۡ عِبَادِهِۦ وَيَقۡدِرُ لَهُۥۚ وَمَآ أَنفَقۡتُم مِّن شَيۡءٖ فَهُوَ يُخۡلِفُهُۥۖ وَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye atuburira amafunguro uwo ashatse mu bagaragu be, akanayatubya (ku wo ashatse)”, ndetse nta n’icyo mwatanga (mu byiza) ngo abure kukibashumbusha. Kandi ni We uhebuje mu batanga amafunguro.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَيَوۡمَ يَحۡشُرُهُمۡ جَمِيعٗا ثُمَّ يَقُولُ لِلۡمَلَٰٓئِكَةِ أَهَٰٓؤُلَآءِ إِيَّاكُمۡ كَانُواْ يَعۡبُدُونَ
(Unazirikane yewe Muhamadi) umunsi (Allah) azabakoranya bose maze akabwira Abamalayika ati “Ese bariya ni mwe bajyaga basenga?”
Arabic explanations of the Qur’an:
قَالُواْ سُبۡحَٰنَكَ أَنتَ وَلِيُّنَا مِن دُونِهِمۖ بَلۡ كَانُواْ يَعۡبُدُونَ ٱلۡجِنَّۖ أَكۡثَرُهُم بِهِم مُّؤۡمِنُونَ
Bavuge bati “Ubutagatifu ni ubwawe! Ni wowe Murengezi wacu ntabwo ari bo. Ahubwo basengaga amajini, kandi abenshi muri bo banayemera.”
Arabic explanations of the Qur’an:
فَٱلۡيَوۡمَ لَا يَمۡلِكُ بَعۡضُكُمۡ لِبَعۡضٖ نَّفۡعٗا وَلَا ضَرّٗا وَنَقُولُ لِلَّذِينَ ظَلَمُواْ ذُوقُواْ عَذَابَ ٱلنَّارِ ٱلَّتِي كُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
Bityo, kuri uyu munsi bamwe muri mwe nta cyo bamarira abandi, ndetse nta n’icyo babatwara. Tuzanabwira ababangikanyamana tuti “Nimwumve ibihano by’umuriro mwajyaga muhakana.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذَا تُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتُنَا بَيِّنَٰتٖ قَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّا رَجُلٞ يُرِيدُ أَن يَصُدَّكُمۡ عَمَّا كَانَ يَعۡبُدُ ءَابَآؤُكُمۡ وَقَالُواْ مَا هَٰذَآ إِلَّآ إِفۡكٞ مُّفۡتَرٗىۚ وَقَالَ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لِلۡحَقِّ لَمَّا جَآءَهُمۡ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ مُّبِينٞ
N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, baravuga bati “Uyu (Muhamadi) nta kindi ashaka usibye kubabuza (kugaragira) ibyo ababyeyi banyu basengaga. Bakavuga bati “Iyi (Qur’an) ni ikinyoma cyahimbwe.” Ndetse abahakanyi ubwo ukuri kwabageragaho baravuze bati “Iyi (Qur’an) ni uburozi bugaragara.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَآ ءَاتَيۡنَٰهُم مِّن كُتُبٖ يَدۡرُسُونَهَاۖ وَمَآ أَرۡسَلۡنَآ إِلَيۡهِمۡ قَبۡلَكَ مِن نَّذِيرٖ
Kandi nta bitabo twabahaye ngo babisome (maze ngo babe ari byo bishingikiriza), ndetse nta n’umuburizi twaboherereje mbere yawe (wowe Muhamadi).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَكَذَّبَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَمَا بَلَغُواْ مِعۡشَارَ مَآ ءَاتَيۡنَٰهُمۡ فَكَذَّبُواْ رُسُلِيۖ فَكَيۡفَ كَانَ نَكِيرِ
Na ba bandi babayeho mbere barahakanye, nyamara bo (abahakanyi b’i Maka) nta n’ubwo banagejeje ku cya cumi cy’ibyo twari twarabahaye (ababanjirije), ariko bahinyuye Intumwa zanjye. Mbega uko ibihano byanjye byari bikaze!
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ قُلۡ إِنَّمَآ أَعِظُكُم بِوَٰحِدَةٍۖ أَن تَقُومُواْ لِلَّهِ مَثۡنَىٰ وَفُرَٰدَىٰ ثُمَّ تَتَفَكَّرُواْۚ مَا بِصَاحِبِكُم مِّن جِنَّةٍۚ إِنۡ هُوَ إِلَّا نَذِيرٞ لَّكُم بَيۡنَ يَدَيۡ عَذَابٖ شَدِيدٖ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ndabakangurira ikintu kimwe nkomeje; ko mwarangwa no kumvira Allah, babiri babiri cyangwa umwe umwe, hanyuma mukanatekereza (ku butumwa bw’Intumwa Muhamadi).” Mugenzi wanyu (Muhamadi) ntabwo ari umusazi. Ahubwo ni umuburizi wanyu (ubaburira) ibihano bikaze (bizabashyikira).
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ مَا سَأَلۡتُكُم مِّنۡ أَجۡرٖ فَهُوَ لَكُمۡۖ إِنۡ أَجۡرِيَ إِلَّا عَلَى ٱللَّهِۖ وَهُوَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ شَهِيدٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gihembo mbasabye (ku butumwa nabazaniye), kuko ari ubwanyu. Igihembo cyanjye kiri kwa Allah. Kandi ni Umuhamya wa buri kintu.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ إِنَّ رَبِّي يَقۡذِفُ بِٱلۡحَقِّ عَلَّٰمُ ٱلۡغُيُوبِ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yohereza (ubutumwa) bw’ukuri. Ni Umumenyi uhebuje w’ibyihishe.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ جَآءَ ٱلۡحَقُّ وَمَا يُبۡدِئُ ٱلۡبَٰطِلُ وَمَا يُعِيدُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ukuri kwaraje (Isilamu), kandi ikinyoma (ubuhakanyi) nta gishya gishobora kuzana cyangwa ngo kigire icyo kigarura.”
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ إِن ضَلَلۡتُ فَإِنَّمَآ أَضِلُّ عَلَىٰ نَفۡسِيۖ وَإِنِ ٱهۡتَدَيۡتُ فَبِمَا يُوحِيٓ إِلَيَّ رَبِّيٓۚ إِنَّهُۥ سَمِيعٞ قَرِيبٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ndamutse nyobye, naba nyobye ku bwanjye; ariko ninyoboka, bizaba bitewe n’ibyo Nyagasani wanjye yampishuriye. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, uri hafi (ya byose).”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذۡ فَزِعُواْ فَلَا فَوۡتَ وَأُخِذُواْ مِن مَّكَانٖ قَرِيبٖ
(Wari kubona ibintu bihambaye) iyo uza kubabona bahiye ubwoba, nta buhungiro bafite, bafatwa bakuwe hafi (bajyanwa mu muriro).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَالُوٓاْ ءَامَنَّا بِهِۦ وَأَنَّىٰ لَهُمُ ٱلتَّنَاوُشُ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
(Abahakanyi ubwo bazaba babonye ibihano) bazavuga bati “Ubu twemeye (Allah)”; ariko se ni gute bakwakira ukwemera (bakanababarirwa ibyaha byabo) kandi bari kure (y’ubuzima bwo ku isi)?
Arabic explanations of the Qur’an:
وَقَدۡ كَفَرُواْ بِهِۦ مِن قَبۡلُۖ وَيَقۡذِفُونَ بِٱلۡغَيۡبِ مِن مَّكَانِۭ بَعِيدٖ
Kandi bari baramuhakanye mbere (ku isi), bakanabifata uko babyumva bari kure (y’ukuri).
Arabic explanations of the Qur’an:
وَحِيلَ بَيۡنَهُمۡ وَبَيۡنَ مَا يَشۡتَهُونَ كَمَا فُعِلَ بِأَشۡيَاعِهِم مِّن قَبۡلُۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ فِي شَكّٖ مُّرِيبِۭ
Kandi bazabuzwa kugera ku byo bifuza (ari byo kwicuza no kwemera) nk’uko byakorewe abari bameze nka bo mbere. Mu by’ukuri bari mu gushidikanya guteye inkeke.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Saba’
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda Translation - Translations’ Index

Translation of the Quran meanings into Kinyarwanda by The Rwanda Muslims Association team.

close