Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Translations’ Index

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Al-Hujurāt   Ayah:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱجۡتَنِبُواْ كَثِيرٗا مِّنَ ٱلظَّنِّ إِنَّ بَعۡضَ ٱلظَّنِّ إِثۡمٞۖ وَلَا تَجَسَّسُواْ وَلَا يَغۡتَب بَّعۡضُكُم بَعۡضًاۚ أَيُحِبُّ أَحَدُكُمۡ أَن يَأۡكُلَ لَحۡمَ أَخِيهِ مَيۡتٗا فَكَرِهۡتُمُوهُۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ تَوَّابٞ رَّحِيمٞ
Yemwe abemeye! Mujye mwirinda kenshi gukeka (bagenzi banyu), kuko rimwe na rimwe gukeka ari icyaha. Kandi ntimukanekane[1] cyangwa ngo musebanye. Ese umwe muri mwe yakwemera kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye? (Ntawabyemera!) Ngaho nimubireke kandi mugandukire Allah. Mu by’ ukuri, Allah ni Uwakira bihebuje ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Uyu murongo urabuza abantu gucukumbura no gushaka kumenya ibyo abandi babahishe batifuza ko babimenya.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّا خَلَقۡنَٰكُم مِّن ذَكَرٖ وَأُنثَىٰ وَجَعَلۡنَٰكُمۡ شُعُوبٗا وَقَبَآئِلَ لِتَعَارَفُوٓاْۚ إِنَّ أَكۡرَمَكُمۡ عِندَ ٱللَّهِ أَتۡقَىٰكُمۡۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمٌ خَبِيرٞ
Yemwe bantu! Twabaremye tubakomoye ku mugabo n’umugore, nuko tubagira amahanga n’amoko (atandukanye) kugira ngo mumenyane. Mu by’ukuri ubarusha icyubahiro imbere ya Allah ni ubarusha kugandukira (Allah). Rwose Allah ni Umumenyi uhebuje, Uzi byose.
Arabic explanations of the Qur’an:
۞ قَالَتِ ٱلۡأَعۡرَابُ ءَامَنَّاۖ قُل لَّمۡ تُؤۡمِنُواْ وَلَٰكِن قُولُوٓاْ أَسۡلَمۡنَا وَلَمَّا يَدۡخُلِ ٱلۡإِيمَٰنُ فِي قُلُوبِكُمۡۖ وَإِن تُطِيعُواْ ٱللَّهَ وَرَسُولَهُۥ لَا يَلِتۡكُم مِّنۡ أَعۡمَٰلِكُمۡ شَيۡـًٔاۚ إِنَّ ٱللَّهَ غَفُورٞ رَّحِيمٌ
Abarabu bo mu cyaro (batuye mu butayu) baravuze bati “Twaremeye!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntimuremera, ahubwo nimuvuge muti twabaye Abayisilamu”, kuko ukwemera kutarinjira mu mitima yanyu. Ariko nimwumvira Allah n’Intumwa ye, nta cyo azagabanya mu bikorwa byanyu. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira bihebuje, Nyirimbabazi.
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّمَا ٱلۡمُؤۡمِنُونَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ بِٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦ ثُمَّ لَمۡ يَرۡتَابُواْ وَجَٰهَدُواْ بِأَمۡوَٰلِهِمۡ وَأَنفُسِهِمۡ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلصَّٰدِقُونَ
Mu by’ukuri abemeramana nyabo ni abemeye Allah n’Intumwa ye, hanyuma ntibashidikanye (ku byo bemeye), bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo n’ubuzima bwabo. Abo ni bo banyakuri.
Arabic explanations of the Qur’an:
قُلۡ أَتُعَلِّمُونَ ٱللَّهَ بِدِينِكُمۡ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ بِكُلِّ شَيۡءٍ عَلِيمٞ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murigisha Allah iby’idini ryanyu mu gihe Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi? Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje wa buri kintu.”
Arabic explanations of the Qur’an:
يَمُنُّونَ عَلَيۡكَ أَنۡ أَسۡلَمُواْۖ قُل لَّا تَمُنُّواْ عَلَيَّ إِسۡلَٰمَكُمۖ بَلِ ٱللَّهُ يَمُنُّ عَلَيۡكُمۡ أَنۡ هَدَىٰكُمۡ لِلۡإِيمَٰنِ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Barakuratira ko babaye Abayisilamu (nk’aho ari wowe bifitiye akamaro)? Vuga uti “Mwindatatira ubuyisilamu bwanyu (mwibwira ko ari njye bufitiye akamaro). Ahubwo Allah ni We wabagiriye ubuntu abayobora mu kwemera niba koko muri abanyakuri.”
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱللَّهَ يَعۡلَمُ غَيۡبَ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۚ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِمَا تَعۡمَلُونَ
Mu by’ukuri Allah azi ibitagaragara byo mu birere no mu isi. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Al-Hujurāt
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Translations’ Index

Issued by Rwanda Muslim Association

close