Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Translations’ Index

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: Al-An‘ām   Ayah:
وَمَا قَدَرُواْ ٱللَّهَ حَقَّ قَدۡرِهِۦٓ إِذۡ قَالُواْ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ عَلَىٰ بَشَرٖ مِّن شَيۡءٖۗ قُلۡ مَنۡ أَنزَلَ ٱلۡكِتَٰبَ ٱلَّذِي جَآءَ بِهِۦ مُوسَىٰ نُورٗا وَهُدٗى لِّلنَّاسِۖ تَجۡعَلُونَهُۥ قَرَاطِيسَ تُبۡدُونَهَا وَتُخۡفُونَ كَثِيرٗاۖ وَعُلِّمۡتُم مَّا لَمۡ تَعۡلَمُوٓاْ أَنتُمۡ وَلَآ ءَابَآؤُكُمۡۖ قُلِ ٱللَّهُۖ ثُمَّ ذَرۡهُمۡ فِي خَوۡضِهِمۡ يَلۡعَبُونَ
Kandi (ababangikanyamana) ntabwo bahaye Allah icyubahiro kimukwiye, ubwo bavugaga bati “Nta muntu n’umwe Allah yagize icyo ahishurira.” Vuga uti “None se ni nde wahishuye igitabo Musa yazanye, cyari urumuri n’umuyoboro ku bantu nuko mukakigira impapuro (zitatanye), mugaragaza zimwe inyinshi mukazihisha? Kandi (binyuze muri Qur’an, abemera) mwigishijwe ibyo mutari muzi, yaba mwe cyangwa abakurambere banyu.” Vuga uti “Ni Allah (wahishuye icyo gitabo).” Maze ubareke bishimishe mu biganiro byabo bidafite umumaro.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَهَٰذَا كِتَٰبٌ أَنزَلۡنَٰهُ مُبَارَكٞ مُّصَدِّقُ ٱلَّذِي بَيۡنَ يَدَيۡهِ وَلِتُنذِرَ أُمَّ ٱلۡقُرَىٰ وَمَنۡ حَوۡلَهَاۚ وَٱلَّذِينَ يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ يُؤۡمِنُونَ بِهِۦۖ وَهُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ يُحَافِظُونَ
N’iyi (Qur’an) ni igitabo twahishuye, cyuje imigisha, gishimangira ibyakibanjirije, kugira ngo ucyifashishe uburira abatuye Umul Qura (Maka) n’abayikikije. Abemera imperuka baracyemera kandi bakita ku masengesho yabo.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبًا أَوۡ قَالَ أُوحِيَ إِلَيَّ وَلَمۡ يُوحَ إِلَيۡهِ شَيۡءٞ وَمَن قَالَ سَأُنزِلُ مِثۡلَ مَآ أَنزَلَ ٱللَّهُۗ وَلَوۡ تَرَىٰٓ إِذِ ٱلظَّٰلِمُونَ فِي غَمَرَٰتِ ٱلۡمَوۡتِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ بَاسِطُوٓاْ أَيۡدِيهِمۡ أَخۡرِجُوٓاْ أَنفُسَكُمُۖ ٱلۡيَوۡمَ تُجۡزَوۡنَ عَذَابَ ٱلۡهُونِ بِمَا كُنتُمۡ تَقُولُونَ عَلَى ٱللَّهِ غَيۡرَ ٱلۡحَقِّ وَكُنتُمۡ عَنۡ ءَايَٰتِهِۦ تَسۡتَكۡبِرُونَ
Ni na nde waba umunyabinyoma kurusha uhimbira Allah ikinyoma, cyangwa uvuga ati “Narahishuriwe”, kandi nta cyo yahishuriwe, ndetse n’uvuga ati “Nzahishura nk’ibyo Allah yahishuye?” Iyo uza kubona abo banyabinyoma bari mu kaga mu gihe cyo gupfa, abamalayika barambuye amaboko yabo (bashaka kubakuramo roho bababwira bati) “Nimwikuremo roho zanyu.” Uyu munsi murahanishwa ibihano bisuzuguritse kubera ibyo mwajyaga muvuga kuri Allah bitari ukuri, ndetse mukaba mwarahakanye amagambo ye kubera ubwibone.”
Arabic explanations of the Qur’an:
وَلَقَدۡ جِئۡتُمُونَا فُرَٰدَىٰ كَمَا خَلَقۡنَٰكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَتَرَكۡتُم مَّا خَوَّلۡنَٰكُمۡ وَرَآءَ ظُهُورِكُمۡۖ وَمَا نَرَىٰ مَعَكُمۡ شُفَعَآءَكُمُ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُمۡ أَنَّهُمۡ فِيكُمۡ شُرَكَٰٓؤُاْۚ لَقَد تَّقَطَّعَ بَيۡنَكُمۡ وَضَلَّ عَنكُم مَّا كُنتُمۡ تَزۡعُمُونَ
Rwose muje mudusanga (kuri uyu munsi w’izuka) muri mwenyine (nta mitungo, imiryango, n’ibindi) nk’uko twabaremye bwa mbere. Mwasize ibyo twabahaye. Ntitunababonana abavugizi banyu mwibwiraga ko babangikanye na Allah. Rwose, icyabahuzaga cyarangiye kandi ibyo mwiringiraga byayoyotse.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: Al-An‘ām
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Translations’ Index

Issued by Rwanda Muslim Association

close