Check out the new design

Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association * - Translations’ Index

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Translation of the meanings Surah: As-Saff   Ayah:

Aswaf

سَبَّحَ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۖ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah; kandi ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Arabic explanations of the Qur’an:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لِمَ تَقُولُونَ مَا لَا تَفۡعَلُونَ
Yemwe abemeye! Kuki muvuga ibyo mudakora?
Arabic explanations of the Qur’an:
كَبُرَ مَقۡتًا عِندَ ٱللَّهِ أَن تَقُولُواْ مَا لَا تَفۡعَلُونَ
Ibyo Allah abyanga bikomeye kuba muvuga ibyo mudakora!
Arabic explanations of the Qur’an:
إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلَّذِينَ يُقَٰتِلُونَ فِي سَبِيلِهِۦ صَفّٗا كَأَنَّهُم بُنۡيَٰنٞ مَّرۡصُوصٞ
Mu by’ukuri Allah akunda abarwana mu nzira ye bari ku mirongo (bashyize hamwe), bameze nk’inyubako isobetse.
Arabic explanations of the Qur’an:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ لِمَ تُؤۡذُونَنِي وَقَد تَّعۡلَمُونَ أَنِّي رَسُولُ ٱللَّهِ إِلَيۡكُمۡۖ فَلَمَّا زَاغُوٓاْ أَزَاغَ ٱللَّهُ قُلُوبَهُمۡۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلۡفَٰسِقِينَ
Unibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Kuki muntoteza kandi muzi ko rwose ndi Intumwa ya Allah yaboherejweho? Nuko ubwo bayobaga (inzira ya Allah), Allah yarekeye imitima yabo mu buyobe, kuko Allah atayobora abantu b’ibyigomeke.
Arabic explanations of the Qur’an:
 
Translation of the meanings Surah: As-Saff
Surahs’ Index Page Number
 
Translation of the Meanings of the Noble Qur'an - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Translations’ Index

Issued by Rwanda Muslim Association

close