Check out the new design

ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا * - لیست ترجمه ها

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ترجمهٔ معانی سوره: کهف   آیه:
مَّا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٖ وَلَا لِأٓبَآئِهِمۡۚ كَبُرَتۡ كَلِمَةٗ تَخۡرُجُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡۚ إِن يَقُولُونَ إِلَّا كَذِبٗا
Baba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifitiye. Ni ijambo rihambaye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma.
تفسیرهای عربی:
فَلَعَلَّكَ بَٰخِعٞ نَّفۡسَكَ عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِمۡ إِن لَّمۡ يُؤۡمِنُواْ بِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ أَسَفًا
(Yewe Muhamadi) ushobora kuzicwa n’agahinda ku bwo gutera umugongo kwabo (bitandukanya nawe), kuko batemera iby’iyi nkuru (Qur’an).
تفسیرهای عربی:
إِنَّا جَعَلۡنَا مَا عَلَى ٱلۡأَرۡضِ زِينَةٗ لَّهَا لِنَبۡلُوَهُمۡ أَيُّهُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗا
Mu by’ukuri ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo (abantu) tubagerageze, maze tugaragaze abarusha abandi gukora ibikorwa byiza.
تفسیرهای عربی:
وَإِنَّا لَجَٰعِلُونَ مَا عَلَيۡهَا صَعِيدٗا جُرُزًا
Kandi mu by’ukuri ibiyiriho (isi) tuzabigira imbuga nsa.
تفسیرهای عربی:
أَمۡ حَسِبۡتَ أَنَّ أَصۡحَٰبَ ٱلۡكَهۡفِ وَٱلرَّقِيمِ كَانُواْ مِنۡ ءَايَٰتِنَا عَجَبًا
Ese ukeka ko abantu bo mu buvumo n’urubaho rwanditsweho (amazina yabo) byari igitangaza mu bigize ibimenyetso byacu?
تفسیرهای عربی:
إِذۡ أَوَى ٱلۡفِتۡيَةُ إِلَى ٱلۡكَهۡفِ فَقَالُواْ رَبَّنَآ ءَاتِنَا مِن لَّدُنكَ رَحۡمَةٗ وَهَيِّئۡ لَنَا مِنۡ أَمۡرِنَا رَشَدٗا
Ibuka ubwo abasore bahungiraga mu buvumo, bakavuga bati “Nyagasani wacu! Duhundagazeho impuhwe ziguturutseho, unaduhe gutungana mu byo dukora.”
تفسیرهای عربی:
فَضَرَبۡنَا عَلَىٰٓ ءَاذَانِهِمۡ فِي ٱلۡكَهۡفِ سِنِينَ عَدَدٗا
Maze tubapfuka amatwi (turabasinziriza cyane, baguma) mu buvumo imyaka myinshi.
تفسیرهای عربی:
ثُمَّ بَعَثۡنَٰهُمۡ لِنَعۡلَمَ أَيُّ ٱلۡحِزۡبَيۡنِ أَحۡصَىٰ لِمَا لَبِثُوٓاْ أَمَدٗا
Hanyuma turabakangura kugira ngo mu matsinda abiri (yagiye impaka ku gihe bamaze mu buvumo), tumenye iryabashije kumenya igihe bamazemo kurusha irindi.
تفسیرهای عربی:
نَّحۡنُ نَقُصُّ عَلَيۡكَ نَبَأَهُم بِٱلۡحَقِّۚ إِنَّهُمۡ فِتۡيَةٌ ءَامَنُواْ بِرَبِّهِمۡ وَزِدۡنَٰهُمۡ هُدٗى
Turagutekerereza inkuru yabo mu kuri. Rwose, bari abasore bemeye Nyagasani wabo, nuko tubongerera ukuyoboka.
تفسیرهای عربی:
وَرَبَطۡنَا عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ إِذۡ قَامُواْ فَقَالُواْ رَبُّنَا رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ لَن نَّدۡعُوَاْ مِن دُونِهِۦٓ إِلَٰهٗاۖ لَّقَدۡ قُلۡنَآ إِذٗا شَطَطًا
Twanakomeje imitima yabo ubwo bahagurukaga (imbere y’umwami wabo w’umuhakanyi) bakavuga bati “Nyagasani wacu ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ntituzigera tugaragira indi mana itari We; turamutse tubikoze, rwose twaba tuvuze imvugo y’ubuyobe.”
تفسیرهای عربی:
هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمُنَا ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ لَّوۡلَا يَأۡتُونَ عَلَيۡهِم بِسُلۡطَٰنِۭ بَيِّنٖۖ فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا
Abo bantu bacu bahisemo kugaragira izindi mana zitari We (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma?
تفسیرهای عربی:
 
ترجمهٔ معانی سوره: کهف
فهرست سوره ها شماره صفحه
 
ترجمهٔ معانی قرآن کریم - ترجمه‌ى رواندایی - انجمن مسلمانان روندا - لیست ترجمه ها

انجمن مسلمانان روندا آن را منتشر كرده است.

بستن