Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 开海菲   段:
مَّا لَهُم بِهِۦ مِنۡ عِلۡمٖ وَلَا لِأٓبَآئِهِمۡۚ كَبُرَتۡ كَلِمَةٗ تَخۡرُجُ مِنۡ أَفۡوَٰهِهِمۡۚ إِن يَقُولُونَ إِلَّا كَذِبٗا
Baba bo ndetse n’abakurambere babo, nta bumenyi babifitiye. Ni ijambo rihambaye risohoka mu minwa yabo (ko Allah afite umwana)! Ibyo bavuga ni ibinyoma.
阿拉伯语经注:
فَلَعَلَّكَ بَٰخِعٞ نَّفۡسَكَ عَلَىٰٓ ءَاثَٰرِهِمۡ إِن لَّمۡ يُؤۡمِنُواْ بِهَٰذَا ٱلۡحَدِيثِ أَسَفًا
(Yewe Muhamadi) ushobora kuzicwa n’agahinda ku bwo gutera umugongo kwabo (bitandukanya nawe), kuko batemera iby’iyi nkuru (Qur’an).
阿拉伯语经注:
إِنَّا جَعَلۡنَا مَا عَلَى ٱلۡأَرۡضِ زِينَةٗ لَّهَا لِنَبۡلُوَهُمۡ أَيُّهُمۡ أَحۡسَنُ عَمَلٗا
Mu by’ukuri ibiri ku isi twabigize umutako wayo kugira ngo (abantu) tubagerageze, maze tugaragaze abarusha abandi gukora ibikorwa byiza.
阿拉伯语经注:
وَإِنَّا لَجَٰعِلُونَ مَا عَلَيۡهَا صَعِيدٗا جُرُزًا
Kandi mu by’ukuri ibiyiriho (isi) tuzabigira imbuga nsa.
阿拉伯语经注:
أَمۡ حَسِبۡتَ أَنَّ أَصۡحَٰبَ ٱلۡكَهۡفِ وَٱلرَّقِيمِ كَانُواْ مِنۡ ءَايَٰتِنَا عَجَبًا
Ese ukeka ko abantu bo mu buvumo n’urubaho rwanditsweho (amazina yabo) byari igitangaza mu bigize ibimenyetso byacu?
阿拉伯语经注:
إِذۡ أَوَى ٱلۡفِتۡيَةُ إِلَى ٱلۡكَهۡفِ فَقَالُواْ رَبَّنَآ ءَاتِنَا مِن لَّدُنكَ رَحۡمَةٗ وَهَيِّئۡ لَنَا مِنۡ أَمۡرِنَا رَشَدٗا
Ibuka ubwo abasore bahungiraga mu buvumo, bakavuga bati “Nyagasani wacu! Duhundagazeho impuhwe ziguturutseho, unaduhe gutungana mu byo dukora.”
阿拉伯语经注:
فَضَرَبۡنَا عَلَىٰٓ ءَاذَانِهِمۡ فِي ٱلۡكَهۡفِ سِنِينَ عَدَدٗا
Maze tubapfuka amatwi (turabasinziriza cyane, baguma) mu buvumo imyaka myinshi.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ بَعَثۡنَٰهُمۡ لِنَعۡلَمَ أَيُّ ٱلۡحِزۡبَيۡنِ أَحۡصَىٰ لِمَا لَبِثُوٓاْ أَمَدٗا
Hanyuma turabakangura kugira ngo mu matsinda abiri (yagiye impaka ku gihe bamaze mu buvumo), tumenye iryabashije kumenya igihe bamazemo kurusha irindi.
阿拉伯语经注:
نَّحۡنُ نَقُصُّ عَلَيۡكَ نَبَأَهُم بِٱلۡحَقِّۚ إِنَّهُمۡ فِتۡيَةٌ ءَامَنُواْ بِرَبِّهِمۡ وَزِدۡنَٰهُمۡ هُدٗى
Turagutekerereza inkuru yabo mu kuri. Rwose, bari abasore bemeye Nyagasani wabo, nuko tubongerera ukuyoboka.
阿拉伯语经注:
وَرَبَطۡنَا عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ إِذۡ قَامُواْ فَقَالُواْ رَبُّنَا رَبُّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِ لَن نَّدۡعُوَاْ مِن دُونِهِۦٓ إِلَٰهٗاۖ لَّقَدۡ قُلۡنَآ إِذٗا شَطَطًا
Twanakomeje imitima yabo ubwo bahagurukaga (imbere y’umwami wabo w’umuhakanyi) bakavuga bati “Nyagasani wacu ni Nyagasani w’ibirere n’isi, ntituzigera tugaragira indi mana itari We; turamutse tubikoze, rwose twaba tuvuze imvugo y’ubuyobe.”
阿拉伯语经注:
هَٰٓؤُلَآءِ قَوۡمُنَا ٱتَّخَذُواْ مِن دُونِهِۦٓ ءَالِهَةٗۖ لَّوۡلَا يَأۡتُونَ عَلَيۡهِم بِسُلۡطَٰنِۭ بَيِّنٖۖ فَمَنۡ أَظۡلَمُ مِمَّنِ ٱفۡتَرَىٰ عَلَى ٱللَّهِ كَذِبٗا
Abo bantu bacu bahisemo kugaragira izindi mana zitari We (Allah). Kuki zitajya zibazanira ibimenyetso bigaragara (ngo zerekane ko ari imana koko)? Ese ni nde munyabyaha kurusha uhimbira Allah ikinyoma?
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 开海菲
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭