Check out the new design

Firo maanaaji al-quraan tedduɗo oo - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association * - Tippudi firooji ɗii

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Firo maanaaji Simoore: Simoore Al-alq   Aaya:

Al Alaq

ٱقۡرَأۡ بِٱسۡمِ رَبِّكَ ٱلَّذِي خَلَقَ
Soma ku izina rya Nyagasani wawe waremye (ibiriho byose),
Faccirooji aarabeeji:
خَلَقَ ٱلۡإِنسَٰنَ مِنۡ عَلَقٍ
Yaremye umuntu mu rusoro rw’amaraso,
Faccirooji aarabeeji:
ٱقۡرَأۡ وَرَبُّكَ ٱلۡأَكۡرَمُ
Soma! Kandi Nyagasani wawe ni Nyirubuntu uhebuje,
Faccirooji aarabeeji:
ٱلَّذِي عَلَّمَ بِٱلۡقَلَمِ
We wigishije (umuntu kwandika) akoresheje ikaramu,
Faccirooji aarabeeji:
عَلَّمَ ٱلۡإِنسَٰنَ مَا لَمۡ يَعۡلَمۡ
Yigishije umuntu ibyo atari azi.
Faccirooji aarabeeji:
كَلَّآ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ لَيَطۡغَىٰٓ
Oya! Mu by’ukuri umuntu ararengera (arahakana kandi agakora ibibi),
Faccirooji aarabeeji:
أَن رَّءَاهُ ٱسۡتَغۡنَىٰٓ
Iyo amaze kubona ko yihagije (kubera ibyo atunze).
Faccirooji aarabeeji:
إِنَّ إِلَىٰ رَبِّكَ ٱلرُّجۡعَىٰٓ
Mu by’ukuri (umenye ko) kwa Nyagasani wawe ari ho garukiro.
Faccirooji aarabeeji:
أَرَءَيۡتَ ٱلَّذِي يَنۡهَىٰ
Ese (yewe Muhamadi) wabonye wa wundi (Abu Jahl) ubuza
Faccirooji aarabeeji:
عَبۡدًا إِذَا صَلَّىٰٓ
Umugaragu (wacu Muhamadi) kugaragira?
Faccirooji aarabeeji:
أَرَءَيۡتَ إِن كَانَ عَلَى ٱلۡهُدَىٰٓ
Ese (yabuza ate umugaragu wacu) aramutse ari mu nzira y’ukuri,
Faccirooji aarabeeji:
أَوۡ أَمَرَ بِٱلتَّقۡوَىٰٓ
Cyangwa ari gukangurira (abantu) kugandukira Allah (mbwira icyaba iherezo ry’umubuza)?
Faccirooji aarabeeji:
 
Firo maanaaji Simoore: Simoore Al-alq
Tippudi cimooje Tonngoode hello ngoo
 
Firo maanaaji al-quraan tedduɗo oo - Nantinaande e Kinyarwanda - Rwanda Muslims Association - Tippudi firooji ɗii

Immorde e Rwanda Muslims Association.

Uddude