Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: An Nûr   Verset:
قُلۡ أَطِيعُواْ ٱللَّهَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَۖ فَإِن تَوَلَّوۡاْ فَإِنَّمَا عَلَيۡهِ مَا حُمِّلَ وَعَلَيۡكُم مَّا حُمِّلۡتُمۡۖ وَإِن تُطِيعُوهُ تَهۡتَدُواْۚ وَمَا عَلَى ٱلرَّسُولِ إِلَّا ٱلۡبَلَٰغُ ٱلۡمُبِينُ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwumvire Allah munumvire Intumwa, ariko nimuhakana (mumenye ko) iyo Ntumwa izabazwa ibyo yashinzwe, namwe mukabazwa ibyo mwashinzwe.” Nyamara nimuramuka muyumviye muzaba muyobotse. Nta kindi Intumwa ishinzwe kitari ugusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara gusa.
Les exégèses en arabe:
وَعَدَ ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ مِنكُمۡ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَيَسۡتَخۡلِفَنَّهُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ كَمَا ٱسۡتَخۡلَفَ ٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡ وَلَيُمَكِّنَنَّ لَهُمۡ دِينَهُمُ ٱلَّذِي ٱرۡتَضَىٰ لَهُمۡ وَلَيُبَدِّلَنَّهُم مِّنۢ بَعۡدِ خَوۡفِهِمۡ أَمۡنٗاۚ يَعۡبُدُونَنِي لَا يُشۡرِكُونَ بِي شَيۡـٔٗاۚ وَمَن كَفَرَ بَعۡدَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡفَٰسِقُونَ
Allah yasezeranyije abemeye muri mwe bakanakora ibikorwa byiza ko rwose azabagira abazungura ku isi nk’uko yabigiriye abababanjirije. Kandi ko azubahisha idini ryabo yabahitiyemo (Isilamu). Ndetse ibihe bahozemo by’ubwoba azabisimbuza iby’umutekano (igihe cyose bazaba) bangaragira batambangikanya n’icyo ari cyo cyose. Ariko abazahakana nyuma y’ibyo, abo ni bo byigomeke.
Les exégèses en arabe:
وَأَقِيمُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتُواْ ٱلزَّكَوٰةَ وَأَطِيعُواْ ٱلرَّسُولَ لَعَلَّكُمۡ تُرۡحَمُونَ
Kandi mujye muhozaho iswala munatange amaturo, ndetse munumvire Intumwa (Muhamadi) kugira ngo mugirirwe impuhwe.
Les exégèses en arabe:
لَا تَحۡسَبَنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ مُعۡجِزِينَ فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَمَأۡوَىٰهُمُ ٱلنَّارُۖ وَلَبِئۡسَ ٱلۡمَصِيرُ
Ntuzibwire ko ba bandi bahakanye bananiye (Allah kubahanira) ku isi. Ahubwo ubuturo bwabo buzaba mu muriro, kandi ni ryo herezo ribi.
Les exégèses en arabe:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لِيَسۡتَـٔۡذِنكُمُ ٱلَّذِينَ مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡ وَٱلَّذِينَ لَمۡ يَبۡلُغُواْ ٱلۡحُلُمَ مِنكُمۡ ثَلَٰثَ مَرَّٰتٖۚ مِّن قَبۡلِ صَلَوٰةِ ٱلۡفَجۡرِ وَحِينَ تَضَعُونَ ثِيَابَكُم مِّنَ ٱلظَّهِيرَةِ وَمِنۢ بَعۡدِ صَلَوٰةِ ٱلۡعِشَآءِۚ ثَلَٰثُ عَوۡرَٰتٖ لَّكُمۡۚ لَيۡسَ عَلَيۡكُمۡ وَلَا عَلَيۡهِمۡ جُنَاحُۢ بَعۡدَهُنَّۚ طَوَّٰفُونَ عَلَيۡكُم بَعۡضُكُمۡ عَلَىٰ بَعۡضٖۚ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِۗ وَٱللَّهُ عَلِيمٌ حَكِيمٞ
Yemwe abemeye! Abacakara banyu ndetse na ba bandi bataragimbuka muri mwe, bajye babasaba uburenganzira (bwo kwinjira mu byumba byanyu) mu bihe bitatu: mbere y’isengesho ryo mu rukerera, igihe mwiyambuye imyambaro yanyu ku manywa (muruhutse), ndetse na nyuma y’isengesho rya nijoro. (Ibyo) bihe bitatu ni ibyanyu by’umwihariko (muruhukamo). Mu bindi bihe bitari ibyo, nta cyaha kuri mwe cyangwa kuri bo kuba mwanyuranyuranamo. Uko ni ko Allah abasobanurira amagambo ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: An Nûr
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture