Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: An Naml   Verset:
وَإِنَّهُۥ لَهُدٗى وَرَحۡمَةٞ لِّلۡمُؤۡمِنِينَ
Kandi rwose yo (Qur’an) ni umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.
Les exégèses en arabe:
إِنَّ رَبَّكَ يَقۡضِي بَيۡنَهُم بِحُكۡمِهِۦۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡعَلِيمُ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura akoresheje itegeko rye. Kandi We ni Nyiricyubahiro bihebuje, Umumenyi uhebuje.
Les exégèses en arabe:
فَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۖ إِنَّكَ عَلَى ٱلۡحَقِّ ٱلۡمُبِينِ
Bityo (yewe Muhamadi) jya wiringira Allah! Mu by’ukuri wowe uri mu kuri kugaragara.
Les exégèses en arabe:
إِنَّكَ لَا تُسۡمِعُ ٱلۡمَوۡتَىٰ وَلَا تُسۡمِعُ ٱلصُّمَّ ٱلدُّعَآءَ إِذَا وَلَّوۡاْ مُدۡبِرِينَ
Mu by’ukuri ntushobora kumvisha abapfu (ukuri), ndetse ntiwanakumvisha ibipfamatwi umuhamagaro (wawe) mu gihe bateye umugongo bagenda.
Les exégèses en arabe:
وَمَآ أَنتَ بِهَٰدِي ٱلۡعُمۡيِ عَن ضَلَٰلَتِهِمۡۖ إِن تُسۡمِعُ إِلَّا مَن يُؤۡمِنُ بِـَٔايَٰتِنَا فَهُم مُّسۡلِمُونَ
Kandi ntiwanashobora kuyobora impumyi (uzikura) mu buyobe bwazo, ahubwo abo wumvisha ni abemera amagambo yacu, bakaba ari na bo bicisha bugufi (Abayisilamu).
Les exégèses en arabe:
۞ وَإِذَا وَقَعَ ٱلۡقَوۡلُ عَلَيۡهِمۡ أَخۡرَجۡنَا لَهُمۡ دَآبَّةٗ مِّنَ ٱلۡأَرۡضِ تُكَلِّمُهُمۡ أَنَّ ٱلنَّاسَ كَانُواْ بِـَٔايَٰتِنَا لَا يُوقِنُونَ
N’igihe imvugo (y’ibihano) izabasohoreraho (abahakanyi), tuzabasohorera inyamaswa mu butaka ibabwira ko abantu batajyaga bizera amagambo yacu.
Les exégèses en arabe:
وَيَوۡمَ نَحۡشُرُ مِن كُلِّ أُمَّةٖ فَوۡجٗا مِّمَّن يُكَذِّبُ بِـَٔايَٰتِنَا فَهُمۡ يُوزَعُونَ
(Unibuke) umunsi tuzakoranya muri buri muryango (Umat) itsinda ry’abahakanye amagambo yacu, maze bagashyirwa ku mirongo (mu matsinda).
Les exégèses en arabe:
حَتَّىٰٓ إِذَا جَآءُو قَالَ أَكَذَّبۡتُم بِـَٔايَٰتِي وَلَمۡ تُحِيطُواْ بِهَا عِلۡمًا أَمَّاذَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Kugeza ubwo bazagera (imbere ya Allah) akavuga ati “Ese mwahakanye amagambo yanjye mutaranabanje kuyasobanukirwa (ngo mumenye niba ari ukuri cyangwa ari ibinyoma), cyangwa mwakoraga iki (kindi)?”
Les exégèses en arabe:
وَوَقَعَ ٱلۡقَوۡلُ عَلَيۡهِم بِمَا ظَلَمُواْ فَهُمۡ لَا يَنطِقُونَ
Nuko imvugo (y’ibihano) ibasohoreraho kubera ibibi byabo, kandi ntibazashobora kugira icyo bavuga (biregura).
Les exégèses en arabe:
أَلَمۡ يَرَوۡاْ أَنَّا جَعَلۡنَا ٱلَّيۡلَ لِيَسۡكُنُواْ فِيهِ وَٱلنَّهَارَ مُبۡصِرًاۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَأٓيَٰتٖ لِّقَوۡمٖ يُؤۡمِنُونَ
Ese ntibabona ko twabashyiriyeho ijoro kugira ngo bariruhukemo, n’amanywa kugira ngo babashe kubona (bityo bashake ibibabeshaho)? Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bemera.
Les exégèses en arabe:
وَيَوۡمَ يُنفَخُ فِي ٱلصُّورِ فَفَزِعَ مَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ إِلَّا مَن شَآءَ ٱللَّهُۚ وَكُلٌّ أَتَوۡهُ دَٰخِرِينَ
(Unibuke) umunsi impanda izavuzwa, maze ibiri mu birere no mu isi bigakangarana, uretse uwo Allah azashaka (guhumuriza). Kandi bose bazamugana bicishije bugufi.
Les exégèses en arabe:
وَتَرَى ٱلۡجِبَالَ تَحۡسَبُهَا جَامِدَةٗ وَهِيَ تَمُرُّ مَرَّ ٱلسَّحَابِۚ صُنۡعَ ٱللَّهِ ٱلَّذِيٓ أَتۡقَنَ كُلَّ شَيۡءٍۚ إِنَّهُۥ خَبِيرُۢ بِمَا تَفۡعَلُونَ
Uzanabona imisozi wibwire ko iri hamwe, nyamara izaba igenda yihuta nk’ibicu.[1] Ibyo ni ibikorwa na Allah, We watunganyije buri kintu. Mu by’ukuri We azi byimazeyo ibyo mukora.
[1] Abahanga mu bumenyi bw’isi baje kumenya ko imigabane igize isi igenda yimuka gake gake yegerana cyangwa itatana mu gihe kirekire cyane. Ibi bikaba bishimangira ukuri kw’uyu murongo wa Qur’ani.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: An Naml
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture