Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Qasas   Verset:
إِنَّ ٱلَّذِي فَرَضَ عَلَيۡكَ ٱلۡقُرۡءَانَ لَرَآدُّكَ إِلَىٰ مَعَادٖۚ قُل رَّبِّيٓ أَعۡلَمُ مَن جَآءَ بِٱلۡهُدَىٰ وَمَنۡ هُوَ فِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Mu by’ukuri uwaguhishuriye Qur’an (yewe Muhamadi) azanagusubiza ahantu hawe h’isezerano (Maka cyangwa mu Ijuru nyuma yo gupfa kwawe). Vuga uti “Nyagasani wanjye ni We uzi neza uwayobotse (by’ukuri) ndetse n’uri mu buyobe bugaragara.”
Les exégèses en arabe:
وَمَا كُنتَ تَرۡجُوٓاْ أَن يُلۡقَىٰٓ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبُ إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۖ فَلَا تَكُونَنَّ ظَهِيرٗا لِّلۡكَٰفِرِينَ
Kandi ntabwo wigeze utekereza ko uzahishurirwa igitabo (cya Qur’an), ariko ku bw’impuhwe za Nyagasani wawe (waragihishuriwe). Bityo ntuzashyigikire abahakanyi.
Les exégèses en arabe:
وَلَا يَصُدُّنَّكَ عَنۡ ءَايَٰتِ ٱللَّهِ بَعۡدَ إِذۡ أُنزِلَتۡ إِلَيۡكَۖ وَٱدۡعُ إِلَىٰ رَبِّكَۖ وَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُشۡرِكِينَ
Kandi rwose (ababangikanyamana) ntibazakubuze kugeza amagambo ya Allah (ku bantu) nyuma y’uko uyahishuriwe. Ujye unahamagarira (abantu) kugana Nyagasani wawe, ndetse ntuzabe mu babangikanyamana.
Les exégèses en arabe:
وَلَا تَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَۘ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَۚ كُلُّ شَيۡءٍ هَالِكٌ إِلَّا وَجۡهَهُۥۚ لَهُ ٱلۡحُكۡمُ وَإِلَيۡهِ تُرۡجَعُونَ
Kandi ntuzabangikanye Allah n’uwo ari we wese. Nta yindi mana ikwiriye gusengwa by’ukuri itari We. Buri kintu cyose kizarimbuka usibye uburanga bwe (Allah). Ni we ufite ubutware (bwa buri kintu) kandi Iwe ni ho muzasubizwa.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Qasas
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture