Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-अम्बिया   आयत:
وَمَآ أَرۡسَلۡنَا مِن قَبۡلِكَ مِن رَّسُولٍ إِلَّا نُوحِيٓ إِلَيۡهِ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّآ أَنَا۠ فَٱعۡبُدُونِ
Kandi nta ntumwa twigeze twohereza mbere yawe (yewe Muhamadi) ngo tubure kuyihishurira ko nta yindi mana ibaho ikwiriye gusengwa mu kuri itari Njye (Allah). Bityo nimungaragire (njyenyine).
अरबी तफ़सीरें:
وَقَالُواْ ٱتَّخَذَ ٱلرَّحۡمَٰنُ وَلَدٗاۗ سُبۡحَٰنَهُۥۚ بَلۡ عِبَادٞ مُّكۡرَمُونَ
Kandi (Ababangikanyamana) baravuze bati “(Allah) Nyirimpuhwe afite umwana. Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo (abo bamalayika bita abana be) ni abagaragu bubashywe.”
अरबी तफ़सीरें:
لَا يَسۡبِقُونَهُۥ بِٱلۡقَوۡلِ وَهُم بِأَمۡرِهِۦ يَعۡمَلُونَ
Nta cyo bajya bavuga batagitegetswe (na Allah), kandi bubahiriza itegeko rye.
अरबी तफ़सीरें:
يَعۡلَمُ مَا بَيۡنَ أَيۡدِيهِمۡ وَمَا خَلۡفَهُمۡ وَلَا يَشۡفَعُونَ إِلَّا لِمَنِ ٱرۡتَضَىٰ وَهُم مِّنۡ خَشۡيَتِهِۦ مُشۡفِقُونَ
(Abo bamalayika, Allah) azi ibiri imbere yabo n’inyuma yabo (ibyo bakoze n’ibyo bazakora), kandi ntibashobora kugira uwo bavuganira (Allah) atamwishimiye. Ndetse bahora bicishije bugufi kubera kumutinya.
अरबी तफ़सीरें:
۞ وَمَن يَقُلۡ مِنۡهُمۡ إِنِّيٓ إِلَٰهٞ مِّن دُونِهِۦ فَذَٰلِكَ نَجۡزِيهِ جَهَنَّمَۚ كَذَٰلِكَ نَجۡزِي ٱلظَّٰلِمِينَ
N’uwo ari we wese muri bo (abamalayika) wavuga ati “Mu by’ukuri njye ndi imana mu cyimbo cye (Allah)”; uwo twazamuhanisha umuriro wa Jahanamu. Kandi uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
अरबी तफ़सीरें:
أَوَلَمۡ يَرَ ٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ أَنَّ ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضَ كَانَتَا رَتۡقٗا فَفَتَقۡنَٰهُمَاۖ وَجَعَلۡنَا مِنَ ٱلۡمَآءِ كُلَّ شَيۡءٍ حَيٍّۚ أَفَلَا يُؤۡمِنُونَ
Ese abahakanye ntibabonye ko ibirere n’isi byari bifatanye nyuma tukabitandukanya, kandi ko buri kinyabuzima cyose twakiremye mu mazi? Ese ubwo ntibemera?
अरबी तफ़सीरें:
وَجَعَلۡنَا فِي ٱلۡأَرۡضِ رَوَٰسِيَ أَن تَمِيدَ بِهِمۡ وَجَعَلۡنَا فِيهَا فِجَاجٗا سُبُلٗا لَّعَلَّهُمۡ يَهۡتَدُونَ
Nuko dushyira imisozi ishimangiye ku isi kugira ngo itabanyeganyeza, ndetse tunayishyiramo inzira kugira ngo bamenye aho banyura.
अरबी तफ़सीरें:
وَجَعَلۡنَا ٱلسَّمَآءَ سَقۡفٗا مَّحۡفُوظٗاۖ وَهُمۡ عَنۡ ءَايَٰتِهَا مُعۡرِضُونَ
N’ikirere twakigize igisenge kirinzwe, nyamara birengagiza ibitangaza byacyo (izuba, ukwezi, inyenyeri,...).
अरबी तफ़सीरें:
وَهُوَ ٱلَّذِي خَلَقَ ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ وَٱلشَّمۡسَ وَٱلۡقَمَرَۖ كُلّٞ فِي فَلَكٖ يَسۡبَحُونَ
Ni na We waremye ijoro, amanywa, izuba ndetse n’ukwezi; buri cyose kigenda mu nzira zacyo cyihuta.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَا جَعَلۡنَا لِبَشَرٖ مِّن قَبۡلِكَ ٱلۡخُلۡدَۖ أَفَإِيْن مِّتَّ فَهُمُ ٱلۡخَٰلِدُونَ
Kandi nta n’umwe mu babayeho mbere yawe (Muhamadi) twahaye kubaho ubudapfa. Ese niba wowe uzapfa, ni bo bazabaho ubuziraherezo?
अरबी तफ़सीरें:
كُلُّ نَفۡسٖ ذَآئِقَةُ ٱلۡمَوۡتِۗ وَنَبۡلُوكُم بِٱلشَّرِّ وَٱلۡخَيۡرِ فِتۡنَةٗۖ وَإِلَيۡنَا تُرۡجَعُونَ
Buri wese azasogongera ku rupfu, kandi tuzabagerageresha ibibi n’ibyiza. Ndetse iwacu ni ho muzagarurwa.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-अम्बिया
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें