Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-ह़ज्ज   आयत:
ٱلۡمُلۡكُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ يَحۡكُمُ بَيۡنَهُمۡۚ فَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ فِي جَنَّٰتِ ٱلنَّعِيمِ
Kuri uwo munsi ubwami buzaba ari ubwa Allah wenyine uzabacira imanza. Ba bandi bazaba baremeye bakanakora ibikorwa byiza bazaba mu busitani bwuje inema (Ijuru).
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَكَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَأُوْلَٰٓئِكَ لَهُمۡ عَذَابٞ مُّهِينٞ
Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura amagambo yacu, bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلَّذِينَ هَاجَرُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ ثُمَّ قُتِلُوٓاْ أَوۡ مَاتُواْ لَيَرۡزُقَنَّهُمُ ٱللَّهُ رِزۡقًا حَسَنٗاۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ خَيۡرُ ٱلرَّٰزِقِينَ
Na ba bandi bimutse kubera Allah, hanyuma bakicwa cyangwa bagapfa (urupfu rusanzwe), mu by’ukuri Allah azabaha amafunguro meza. Kandi rwose, Allah ni We uhebuje mu batanga amafunguro.
अरबी तफ़सीरें:
لَيُدۡخِلَنَّهُم مُّدۡخَلٗا يَرۡضَوۡنَهُۥۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَعَلِيمٌ حَلِيمٞ
Rwose azabinjiza mu bwinjiriro bazaba bishimiye, kandi mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Udahubuka.
अरबी तफ़सीरें:
۞ ذَٰلِكَۖ وَمَنۡ عَاقَبَ بِمِثۡلِ مَا عُوقِبَ بِهِۦ ثُمَّ بُغِيَ عَلَيۡهِ لَيَنصُرَنَّهُ ٱللَّهُۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَعَفُوٌّ غَفُورٞ
Ibyo ni ko biri! Naho uzihorera bingana nk’uko yarenganyijwe, hanyuma akongera akarenganywa, rwose Allah azamutabara. Mu by’ukuri Allah ni Uhanaguraho ibyaha, Nyirimbabazi zihebuje.
अरबी तफ़सीरें:
ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ يُولِجُ ٱلَّيۡلَ فِي ٱلنَّهَارِ وَيُولِجُ ٱلنَّهَارَ فِي ٱلَّيۡلِ وَأَنَّ ٱللَّهَ سَمِيعُۢ بَصِيرٞ
Ni n’uko Allah yinjiza ijoro mu manywa, akaninjiza amanywa mu ijoro. Kandi rwose, Allah ni Uwumva cyane, Ubona bihebuje.
अरबी तफ़सीरें:
ذَٰلِكَ بِأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡحَقُّ وَأَنَّ مَا يَدۡعُونَ مِن دُونِهِۦ هُوَ ٱلۡبَٰطِلُ وَأَنَّ ٱللَّهَ هُوَ ٱلۡعَلِيُّ ٱلۡكَبِيرُ
Ibyo ni ibigaragaza ko Allah ari we Kuri, naho ko ibyo (ababangikanyamana) basenga bitari We ari ibinyoma kandi ko Allah ari Uwikirenga, Usumba byose.
अरबी तफ़सीरें:
أَلَمۡ تَرَ أَنَّ ٱللَّهَ أَنزَلَ مِنَ ٱلسَّمَآءِ مَآءٗ فَتُصۡبِحُ ٱلۡأَرۡضُ مُخۡضَرَّةًۚ إِنَّ ٱللَّهَ لَطِيفٌ خَبِيرٞ
Ese ntubona ko Allah amanura amazi mu kirere (imvura, ikameza ibimera) maze isi igahinduka icyatsi kibisi? Mu by’ukuri Allah ni Ugenza buhoro, Umumenyi wa byose.
अरबी तफ़सीरें:
لَّهُۥ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِۚ وَإِنَّ ٱللَّهَ لَهُوَ ٱلۡغَنِيُّ ٱلۡحَمِيدُ
Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Kandi mu by’ukuri Allah ni Uwihagije, Ukwiye gushimwa.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-ह़ज्ज
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें