Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-मुमिनून   आयत:
أَلَمۡ تَكُنۡ ءَايَٰتِي تُتۡلَىٰ عَلَيۡكُمۡ فَكُنتُم بِهَا تُكَذِّبُونَ
(Babwirwe bati) “Ese ntimwajyaga musomerwa amagambo yanjye maze mukayahinyura?”
अरबी तफ़सीरें:
قَالُواْ رَبَّنَا غَلَبَتۡ عَلَيۡنَا شِقۡوَتُنَا وَكُنَّا قَوۡمٗا ضَآلِّينَ
Bazavuga bati “Nyagasani wacu! Twaganjijwe n’irari ryacu maze tuba mu bantu bayobye.”
अरबी तफ़सीरें:
رَبَّنَآ أَخۡرِجۡنَا مِنۡهَا فَإِنۡ عُدۡنَا فَإِنَّا ظَٰلِمُونَ
Nyagasani wacu! Wudukuremo (udusubize ku isi). Nituramuka dusubiye (mu buyobe), mu by’ukuri, tuzaba turi abahemu (dukwiye guhanwa koko!)
अरबी तफ़सीरें:
قَالَ ٱخۡسَـُٔواْ فِيهَا وَلَا تُكَلِّمُونِ
(Allah) avuge ati “Nimuwubemo (musuzuguritse) kandi ntimugire icyo mwongera kumbwira!”
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّهُۥ كَانَ فَرِيقٞ مِّنۡ عِبَادِي يَقُولُونَ رَبَّنَآ ءَامَنَّا فَٱغۡفِرۡ لَنَا وَٱرۡحَمۡنَا وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Mu by’ukuri hari itsinda mu bagaragu banjye (ryajyaga risaba Allah) rigira riti “Nyagasani wacu! Twaremeye, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari wowe uhebuje mu kugira impuhwe!”
अरबी तफ़सीरें:
فَٱتَّخَذۡتُمُوهُمۡ سِخۡرِيًّا حَتَّىٰٓ أَنسَوۡكُمۡ ذِكۡرِي وَكُنتُم مِّنۡهُمۡ تَضۡحَكُونَ
Ariko mwarabannyegaga kugeza ubwo babibagije kunyibuka, kandi mwajyaga mubaseka.
अरबी तफ़सीरें:
إِنِّي جَزَيۡتُهُمُ ٱلۡيَوۡمَ بِمَا صَبَرُوٓاْ أَنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡفَآئِزُونَ
Mu by’ukuri uyu munsi mbahembye (Ijuru) kubera kwihangana kwabo, ndetse ni na bo batsinze.
अरबी तफ़सीरें:
قَٰلَ كَمۡ لَبِثۡتُمۡ فِي ٱلۡأَرۡضِ عَدَدَ سِنِينَ
(Allah) azabwira (inkozi z’ibibi) ati “Ese mwamaze imyaka ingahe ku isi?”
अरबी तफ़सीरें:
قَالُواْ لَبِثۡنَا يَوۡمًا أَوۡ بَعۡضَ يَوۡمٖ فَسۡـَٔلِ ٱلۡعَآدِّينَ
Bazavuga bati “Twahamaze umunsi cyangwa igice cy’umunsi. Ngaho baza abazi kubara!”
अरबी तफ़सीरें:
قَٰلَ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗاۖ لَّوۡ أَنَّكُمۡ كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
(Allah) avuge ati “Mwamaze igihe gito cyane. Iyaba mwari muzi (ko igihe mugiye kumara ari cyo kirekire kuruta icyo mwamaze ku isi, muba mwaremeye).”
अरबी तफ़सीरें:
أَفَحَسِبۡتُمۡ أَنَّمَا خَلَقۡنَٰكُمۡ عَبَثٗا وَأَنَّكُمۡ إِلَيۡنَا لَا تُرۡجَعُونَ
Ese mukeka ko twabaremye dukina (nta mpamvu), kandi ko mutazagarurwa iwacu?
अरबी तफ़सीरें:
فَتَعَٰلَى ٱللَّهُ ٱلۡمَلِكُ ٱلۡحَقُّۖ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ رَبُّ ٱلۡعَرۡشِ ٱلۡكَرِيمِ
Bityo, Allah asumba byose, Umwami w’ukuri; nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Nyagasani wa Ar’shi[1] y’icyubahiro.
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَن يَدۡعُ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ لَا بُرۡهَٰنَ لَهُۥ بِهِۦ فَإِنَّمَا حِسَابُهُۥ عِندَ رَبِّهِۦٓۚ إِنَّهُۥ لَا يُفۡلِحُ ٱلۡكَٰفِرُونَ
N’uzabangikanya Allah n’ikindi kintu adafitiye gihamya, rwose ibarura rye rizakorwa na Nyagasani we. Mu by’ukuri abahakanyi ntibazatsinda.
अरबी तफ़सीरें:
وَقُل رَّبِّ ٱغۡفِرۡ وَٱرۡحَمۡ وَأَنتَ خَيۡرُ ٱلرَّٰحِمِينَ
Unavuge (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye! Babarira unagire impuhwe, kuko ari Wowe Uhebuje mu kugira impuhwe.”
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-मुमिनून
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें