Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: आले इम्रान   आयत:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَن تُغۡنِيَ عَنۡهُمۡ أَمۡوَٰلُهُمۡ وَلَآ أَوۡلَٰدُهُم مِّنَ ٱللَّهِ شَيۡـٔٗاۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمۡ وَقُودُ ٱلنَّارِ
Mu by’ukuri, abahakanye nta cyo imitungo yabo n’urubyaro rwabo bizabamarira imbere ya Allah; kandi abo ni bo bazaba ibicanwa by’umuriro.
अरबी तफ़सीरें:
كَدَأۡبِ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ وَٱلَّذِينَ مِن قَبۡلِهِمۡۚ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِنَا فَأَخَذَهُمُ ٱللَّهُ بِذُنُوبِهِمۡۗ وَٱللَّهُ شَدِيدُ ٱلۡعِقَابِ
(Imigenzereze y’abahakanye) ni nk’imigenzereze y’abantu ba Farawo n’ababayeho mbere yabo; bahakanye ibimenyetso byacu, nuko Allah abahanira ibyaha byabo. Kandi Allah ni Nyiribihano bikaze.
अरबी तफ़सीरें:
قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ سَتُغۡلَبُونَ وَتُحۡشَرُونَ إِلَىٰ جَهَنَّمَۖ وَبِئۡسَ ٱلۡمِهَادُ
Bwira abahakanye uti “Muzatsindwa maze mukoranyirizwe mu muriro, kandi ni na ho buruhukiro bubi.”
अरबी तफ़सीरें:
قَدۡ كَانَ لَكُمۡ ءَايَةٞ فِي فِئَتَيۡنِ ٱلۡتَقَتَاۖ فِئَةٞ تُقَٰتِلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ وَأُخۡرَىٰ كَافِرَةٞ يَرَوۡنَهُم مِّثۡلَيۡهِمۡ رَأۡيَ ٱلۡعَيۡنِۚ وَٱللَّهُ يُؤَيِّدُ بِنَصۡرِهِۦ مَن يَشَآءُۚ إِنَّ فِي ذَٰلِكَ لَعِبۡرَةٗ لِّأُوْلِي ٱلۡأَبۡصَٰرِ
Mu by’ukuri, mufite icyitegererezo ku matsinda abiri yahuriye ku rugamba (rwa Badri); rimwe rirwana mu nzira ya Allah irindi ari irihakanyi. (Abahakanyi) babonaga ku maso (abemeramana) babakubye kabiri. Ariko Allah atera inkunga ye uwo ashaka. Mu by’ukuri, muri ibyo harimo isomo ku bashishoza.
अरबी तफ़सीरें:
زُيِّنَ لِلنَّاسِ حُبُّ ٱلشَّهَوَٰتِ مِنَ ٱلنِّسَآءِ وَٱلۡبَنِينَ وَٱلۡقَنَٰطِيرِ ٱلۡمُقَنطَرَةِ مِنَ ٱلذَّهَبِ وَٱلۡفِضَّةِ وَٱلۡخَيۡلِ ٱلۡمُسَوَّمَةِ وَٱلۡأَنۡعَٰمِ وَٱلۡحَرۡثِۗ ذَٰلِكَ مَتَٰعُ ٱلۡحَيَوٰةِ ٱلدُّنۡيَاۖ وَٱللَّهُ عِندَهُۥ حُسۡنُ ٱلۡمَـَٔابِ
Abantu bashyizwemo gukunda no kurarikira ibibashimisha: abagore, abana, imitungo myinshi ya zahabu na feza, amafarasi y’agaciro, amatungo n’ibihingwa. Iyo ni imitako y’ubuzima bw’isi; ariko kwa Allah ni ho hari igarukiro ryiza.
अरबी तफ़सीरें:
۞ قُلۡ أَؤُنَبِّئُكُم بِخَيۡرٖ مِّن ذَٰلِكُمۡۖ لِلَّذِينَ ٱتَّقَوۡاْ عِندَ رَبِّهِمۡ جَنَّٰتٞ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُ خَٰلِدِينَ فِيهَا وَأَزۡوَٰجٞ مُّطَهَّرَةٞ وَرِضۡوَٰنٞ مِّنَ ٱللَّهِۗ وَٱللَّهُ بَصِيرُۢ بِٱلۡعِبَادِ
Vuga uti “Ese mbabwire ibiruta ibyo? Ba bandi batinya (Allah), kwa Nyagasani wabo bazagororerwa ubusitani (Ijuru) butembamo imigezi, bazabubemo ubuziraherezo. (Bazanagororerwa) abafasha basukuye ndetse no kwishimirwa na Allah. Kandi Allah ni Ubona abagaragu be bihebuje.”
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: आले इम्रान
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें