Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: फ़ातिर   आयत:
وَإِن يُكَذِّبُوكَ فَقَدۡ كُذِّبَتۡ رُسُلٞ مِّن قَبۡلِكَۚ وَإِلَى ٱللَّهِ تُرۡجَعُ ٱلۡأُمُورُ
Kandi nibaramuka baguhinyuye, (umenye ko) rwose n’Intumwa zakubanjirije zahinyuwe, ndetse ko kwa Allah ari ho ibintu byose bizasubizwa.
अरबी तफ़सीरें:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلنَّاسُ إِنَّ وَعۡدَ ٱللَّهِ حَقّٞۖ فَلَا تَغُرَّنَّكُمُ ٱلۡحَيَوٰةُ ٱلدُّنۡيَا وَلَا يَغُرَّنَّكُم بِٱللَّهِ ٱلۡغَرُورُ
Yemwe bantu! Mu by’ukuri isezerano rya Allah ni ukuri. Bityo rero ubuzima bw’isi ntibuzabarangaze, kandi rwose Shitani ntizabashuke (ngo ibakure mu nzira ya) Allah.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ لَكُمۡ عَدُوّٞ فَٱتَّخِذُوهُ عَدُوًّاۚ إِنَّمَا يَدۡعُواْ حِزۡبَهُۥ لِيَكُونُواْ مِنۡ أَصۡحَٰبِ ٱلسَّعِيرِ
Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi wanyu; bityo nimumufate nk’umwanzi. Ahamagarira abambari be kugira ngo babe mu bantu bo mu muriro ugurumana.
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞۖ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُم مَّغۡفِرَةٞ وَأَجۡرٞ كَبِيرٌ
Ba bandi bahakanye bazahanishwa ibihano bikaze; naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazababarirwa ibyaha ndetse banagororerwe ingororano zihebuje (Ijuru).
अरबी तफ़सीरें:
أَفَمَن زُيِّنَ لَهُۥ سُوٓءُ عَمَلِهِۦ فَرَءَاهُ حَسَنٗاۖ فَإِنَّ ٱللَّهَ يُضِلُّ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۖ فَلَا تَذۡهَبۡ نَفۡسُكَ عَلَيۡهِمۡ حَسَرَٰتٍۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلِيمُۢ بِمَا يَصۡنَعُونَ
Ese uwakundishijwe ibikorwa bye bibi, maze akabona ko ari ibyiza (ahwanye n’uwo Allah yayoboye akabasha gutandukanya ikibi n’icyiza)? Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Bityo, umutima wawe ntuzababazwe na bo; kuko mu by’ukuri Allah azi neza ibyo bakora.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱللَّهُ ٱلَّذِيٓ أَرۡسَلَ ٱلرِّيَٰحَ فَتُثِيرُ سَحَابٗا فَسُقۡنَٰهُ إِلَىٰ بَلَدٖ مَّيِّتٖ فَأَحۡيَيۡنَا بِهِ ٱلۡأَرۡضَ بَعۡدَ مَوۡتِهَاۚ كَذَٰلِكَ ٱلنُّشُورُ
Kandi Allah ni we wohereza imiyaga ikazamura (ikikorera) ibicu, maze tukabyerekeza ku butaka bwapfuye (bigatanga imvura), tukayibuhesha ubuzima nyuma yo gupfa kwabwo. Ni nk’uko izuka rizagenda.
अरबी तफ़सीरें:
مَن كَانَ يُرِيدُ ٱلۡعِزَّةَ فَلِلَّهِ ٱلۡعِزَّةُ جَمِيعًاۚ إِلَيۡهِ يَصۡعَدُ ٱلۡكَلِمُ ٱلطَّيِّبُ وَٱلۡعَمَلُ ٱلصَّٰلِحُ يَرۡفَعُهُۥۚ وَٱلَّذِينَ يَمۡكُرُونَ ٱلسَّيِّـَٔاتِ لَهُمۡ عَذَابٞ شَدِيدٞۖ وَمَكۡرُ أُوْلَٰٓئِكَ هُوَ يَبُورُ
Ushaka icyubahiro amenye ko icyubahiro cyose ari icya Allah (maze abe ari ho agishakira). Iwe ni ho amagambo meza yose azamuka ajya, ndetse n’ibikorwa byiza arabizamura. Naho ba bandi bacura imigambi mibisha bazahanishwa ibihano bikaze. Kandi imigambi mibisha yabo izaba imfabusa.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱللَّهُ خَلَقَكُم مِّن تُرَابٖ ثُمَّ مِن نُّطۡفَةٖ ثُمَّ جَعَلَكُمۡ أَزۡوَٰجٗاۚ وَمَا تَحۡمِلُ مِنۡ أُنثَىٰ وَلَا تَضَعُ إِلَّا بِعِلۡمِهِۦۚ وَمَا يُعَمَّرُ مِن مُّعَمَّرٖ وَلَا يُنقَصُ مِنۡ عُمُرِهِۦٓ إِلَّا فِي كِتَٰبٍۚ إِنَّ ذَٰلِكَ عَلَى ٱللَّهِ يَسِيرٞ
Kandi Allah ni We wabaremye abakomoye mu gitaka, hanyuma mu ntanga, hanyuma abagira ibitsina bitandukanye (gabo na gore). Kandi nta gitsina gore gitwita cyangwa ngo kibyare (Allah) atabizi. Ndetse nta n’ubaho igihe kirekire cyangwa igito bitari mu gitabo (cy’igeno). Mu by’ukuri ibyo kuri Allah biroroshye.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: फ़ातिर
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें