Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: मुह़म्मद   आयत:
إِنَّ ٱللَّهَ يُدۡخِلُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ جَنَّٰتٖ تَجۡرِي مِن تَحۡتِهَا ٱلۡأَنۡهَٰرُۖ وَٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يَتَمَتَّعُونَ وَيَأۡكُلُونَ كَمَا تَأۡكُلُ ٱلۡأَنۡعَٰمُ وَٱلنَّارُ مَثۡوٗى لَّهُمۡ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Allah azabinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko ba bandi bahakanye, barinezeza (kuri iyi si by’igihe gito), bakanarya nk’uko amatungo arisha (badatekereza ku iherezo ryabo); umuriro ni wo uzaba ubuturo bwabo.
अरबी तफ़सीरें:
وَكَأَيِّن مِّن قَرۡيَةٍ هِيَ أَشَدُّ قُوَّةٗ مِّن قَرۡيَتِكَ ٱلَّتِيٓ أَخۡرَجَتۡكَ أَهۡلَكۡنَٰهُمۡ فَلَا نَاصِرَ لَهُمۡ
Ese ni imidugudu ingahe yarushaga imbaraga umudugudu wawe (wa Maka) wakumenesheje; nyamara tukaba twarayoretse? Nta n’umutabazi yigeze ibona.
अरबी तफ़सीरें:
أَفَمَن كَانَ عَلَىٰ بَيِّنَةٖ مِّن رَّبِّهِۦ كَمَن زُيِّنَ لَهُۥ سُوٓءُ عَمَلِهِۦ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَهۡوَآءَهُم
Ese ba bandi bashingiye ku bimenyetso bigaragara biturutse kwa Nyagasani wabo, bamera kimwe nka ba bandi (Shitani) yakundishije ububi bw’ibikorwa byabo, ndetse bakanakurikira irari ryabo?
अरबी तफ़सीरें:
مَّثَلُ ٱلۡجَنَّةِ ٱلَّتِي وُعِدَ ٱلۡمُتَّقُونَۖ فِيهَآ أَنۡهَٰرٞ مِّن مَّآءٍ غَيۡرِ ءَاسِنٖ وَأَنۡهَٰرٞ مِّن لَّبَنٖ لَّمۡ يَتَغَيَّرۡ طَعۡمُهُۥ وَأَنۡهَٰرٞ مِّنۡ خَمۡرٖ لَّذَّةٖ لِّلشَّٰرِبِينَ وَأَنۡهَٰرٞ مِّنۡ عَسَلٖ مُّصَفّٗىۖ وَلَهُمۡ فِيهَا مِن كُلِّ ٱلثَّمَرَٰتِ وَمَغۡفِرَةٞ مِّن رَّبِّهِمۡۖ كَمَنۡ هُوَ خَٰلِدٞ فِي ٱلنَّارِ وَسُقُواْ مَآءً حَمِيمٗا فَقَطَّعَ أَمۡعَآءَهُمۡ
Imiterere y’Ijuru ryasezeranyijwe abagandukira Allah (ni uko) ritembamo imigezi y’amazi adahindura impumuro n’uburyohe, imigezi y’amata atajya ahindura uburyohe, imigezi y’inzoga ziryoheye abanywi (zidasindisha), ndetse n’imigezi y’ubuki busukuye; kandi bateganyirijwemo buri bwoko bw’imbuto no kubabarirwa na Nyagasani wabo. Ese abo bameze kimwe nk’abazaba mu muriro ubuziraherezo, bahabwa amazi yatuye abacagagura amara?
अरबी तफ़सीरें:
وَمِنۡهُم مَّن يَسۡتَمِعُ إِلَيۡكَ حَتَّىٰٓ إِذَا خَرَجُواْ مِنۡ عِندِكَ قَالُواْ لِلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ مَاذَا قَالَ ءَانِفًاۚ أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ طَبَعَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ وَٱتَّبَعُوٓاْ أَهۡوَآءَهُمۡ
No muri bo hari abagutega amatwi (yewe Muhamadi), maze bava iwawe bakabwira abahawe ubumenyi bati “Yahoze avuga iki?” Abo ni ba bandi Allah yadanangiye imitima yabo, ndetse banakurikiye irari ryabo.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلَّذِينَ ٱهۡتَدَوۡاْ زَادَهُمۡ هُدٗى وَءَاتَىٰهُمۡ تَقۡوَىٰهُمۡ
Naho ba bandi bayobotse, (Allah) abongerera ukuyoboka ndetse akanabaha ukuganduka.
अरबी तफ़सीरें:
فَهَلۡ يَنظُرُونَ إِلَّا ٱلسَّاعَةَ أَن تَأۡتِيَهُم بَغۡتَةٗۖ فَقَدۡ جَآءَ أَشۡرَاطُهَاۚ فَأَنَّىٰ لَهُمۡ إِذَا جَآءَتۡهُمۡ ذِكۡرَىٰهُمۡ
Ese (abahakanyi) hari ikindi bategereje kitari ukugerwaho n’imperuka ibaguye gitumo? Nyamara ibimenyetso byayo byamaze gusohora; ese bakwibuka bate (imperuka) yamaze kubageraho?
अरबी तफ़सीरें:
فَٱعۡلَمۡ أَنَّهُۥ لَآ إِلَٰهَ إِلَّا ٱللَّهُ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لِذَنۢبِكَ وَلِلۡمُؤۡمِنِينَ وَٱلۡمُؤۡمِنَٰتِۗ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ مُتَقَلَّبَكُمۡ وَمَثۡوَىٰكُمۡ
Bityo (yewe Muhamadi) menya ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Allah, unasabe imbabazi z’ibyaha byawe, ndetse n’iby’abemeramana n’abemeramanakazi. Kandi Allah azi neza ibyo mukora (ku manywa) ndetse (n’ibyo mukora nijoro) aho mutuye.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: मुह़म्मद
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें