Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अज़्-ज़ारियात   आयत:
وَٱلسَّمَآءِ ذَاتِ ٱلۡحُبُكِ
Ndahiye ikirere kirimo amayira gikoze neza.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّكُمۡ لَفِي قَوۡلٖ مُّخۡتَلِفٖ
Rwose mufite imvugo zitandukanye (ku byerekeye Intumwa Muhamadi ndetse n’iyi Qur’an).
अरबी तफ़सीरें:
يُؤۡفَكُ عَنۡهُ مَنۡ أُفِكَ
Uteshwa (gukurikira Qur’an n’Intumwa Muhamadi) ni uwateshejwe (gukurikira ukuri).
अरबी तफ़सीरें:
قُتِلَ ٱلۡخَرَّٰصُونَ
Abanyabinyoma baravumwe,
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّذِينَ هُمۡ فِي غَمۡرَةٖ سَاهُونَ
Ba bandi bari mu bujiji, barangaye,
अरबी तफ़सीरें:
يَسۡـَٔلُونَ أَيَّانَ يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Barabaza igihe umunsi w’ibihembo uzabera,
अरबी तफ़सीरें:
يَوۡمَ هُمۡ عَلَى ٱلنَّارِ يُفۡتَنُونَ
(Uzaba ari) umunsi bazaba bari mu muriro bahanwa.
अरबी तफ़सीरें:
ذُوقُواْ فِتۡنَتَكُمۡ هَٰذَا ٱلَّذِي كُنتُم بِهِۦ تَسۡتَعۡجِلُونَ
(Bazabwirwa bati) “Ngaho nimwumve ibihano byanyu; ibi ni byo mwajyaga musaba ko byihutishwa.”
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ ٱلۡمُتَّقِينَ فِي جَنَّٰتٖ وَعُيُونٍ
Mu by’ukuri abagandukira Allah bazaba bari mu busitani n’amariba (yo mu Ijuru),
अरबी तफ़सीरें:
ءَاخِذِينَ مَآ ءَاتَىٰهُمۡ رَبُّهُمۡۚ إِنَّهُمۡ كَانُواْ قَبۡلَ ذَٰلِكَ مُحۡسِنِينَ
Bakira ibyo Nyagasani wabo yabahaye. Mu by’ukuri mbere bari abakora ibyiza;
अरबी तफ़सीरें:
كَانُواْ قَلِيلٗا مِّنَ ٱلَّيۡلِ مَا يَهۡجَعُونَ
Bajyaga baryama gake mu ijoro (kubera ko babaga basali, basingiza Nyagasani wabo),
अरबी तफ़सीरें:
وَبِٱلۡأَسۡحَارِ هُمۡ يَسۡتَغۡفِرُونَ
No mu gicuku (mu rukerera babaga) basaba imbabazi (Allah),
अरबी तफ़सीरें:
وَفِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقّٞ لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ
No mu mitungo yabo, habagamo umugabane bagenera abakene basaba n’abihishira.
अरबी तफ़सीरें:
وَفِي ٱلۡأَرۡضِ ءَايَٰتٞ لِّلۡمُوقِنِينَ
No ku isi hari ibimenyetso ku bemera badashidikanya,
अरबी तफ़सीरें:
وَفِيٓ أَنفُسِكُمۡۚ أَفَلَا تُبۡصِرُونَ
Ndetse no muri mwe ubwanyu (ibyo bimenyetso birimo). Ese ntimubona?
अरबी तफ़सीरें:
وَفِي ٱلسَّمَآءِ رِزۡقُكُمۡ وَمَا تُوعَدُونَ
No mu kirere hari amafunguro yanyu ndetse n’ibyo musezeranywa.
अरबी तफ़सीरें:
فَوَرَبِّ ٱلسَّمَآءِ وَٱلۡأَرۡضِ إِنَّهُۥ لَحَقّٞ مِّثۡلَ مَآ أَنَّكُمۡ تَنطِقُونَ
Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’ikirere n’isi ko (ibyo musezeranywa) ari ukuri nko kuvuga kwanyu.
अरबी तफ़सीरें:
هَلۡ أَتَىٰكَ حَدِيثُ ضَيۡفِ إِبۡرَٰهِيمَ ٱلۡمُكۡرَمِينَ
Ese wamenye iby’inkuru y’abashyitsi ba Aburahamu b’abanyacyubahiro?
अरबी तफ़सीरें:
إِذۡ دَخَلُواْ عَلَيۡهِ فَقَالُواْ سَلَٰمٗاۖ قَالَ سَلَٰمٞ قَوۡمٞ مُّنكَرُونَ
Ubwo binjiraga iwe bakavuga bati “mugire amahoro (salamu!)” Nuko akavuga ati “Salamu, bantu batazwi.”
अरबी तफ़सीरें:
فَرَاغَ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ فَجَآءَ بِعِجۡلٖ سَمِينٖ
Nuko arinyabya asanga ab’iwe, azana inyana ibyibushye (inyama z’inyana yokeje).
अरबी तफ़सीरें:
فَقَرَّبَهُۥٓ إِلَيۡهِمۡ قَالَ أَلَا تَأۡكُلُونَ
Maze arazibegereza, (abonye batarambura amaboko ngo barye) aravuga ati “Ese nta bwo murya?”
अरबी तफ़सीरें:
فَأَوۡجَسَ مِنۡهُمۡ خِيفَةٗۖ قَالُواْ لَا تَخَفۡۖ وَبَشَّرُوهُ بِغُلَٰمٍ عَلِيمٖ
Nuko arabishisha (abonye batariye). Baravuga bati “Humura!” Hanyuma bamuha inkuru nziza (yo kuzabyara umwana) w’umuhungu uzaba afite ubumenyi (ku bijyanye na Allah).
अरबी तफ़सीरें:
فَأَقۡبَلَتِ ٱمۡرَأَتُهُۥ فِي صَرَّةٖ فَصَكَّتۡ وَجۡهَهَا وَقَالَتۡ عَجُوزٌ عَقِيمٞ
Nuko umugore we aza yiyamira, akubita agashyi mu buranga bwe (atangara), aravuga ati “Umukecuru w’urubereri!”
अरबी तफ़सीरें:
قَالُواْ كَذَٰلِكِ قَالَ رَبُّكِۖ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلۡحَكِيمُ ٱلۡعَلِيمُ
Baravuga bati “Uko ni ko Nyagasani wawe yavuze. Mu by’ukuri ni Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi uhebuje.”
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अज़्-ज़ारियात
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें