Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-जुमुआ   आयत:

Aldjumuat

يُسَبِّحُ لِلَّهِ مَا فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَمَا فِي ٱلۡأَرۡضِ ٱلۡمَلِكِ ٱلۡقُدُّوسِ ٱلۡعَزِيزِ ٱلۡحَكِيمِ
Ibiri mu birere n’ibiri ku isi bisingiza Allah, Umwami, Umutagatifu, Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
अरबी तफ़सीरें:
هُوَ ٱلَّذِي بَعَثَ فِي ٱلۡأُمِّيِّـۧنَ رَسُولٗا مِّنۡهُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُزَكِّيهِمۡ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَإِن كَانُواْ مِن قَبۡلُ لَفِي ضَلَٰلٖ مُّبِينٖ
Ni We wohereje Intumwa (Muhamadi) mu batazi gusoma no kwandika (b’Abarabu), ibakomokamo, ibasomera amagambo ye, ibeza ndetse ikanabigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa); kandi mu by’ukuri mbere bari mu buyobe bugaragara.
अरबी तफ़सीरें:
وَءَاخَرِينَ مِنۡهُمۡ لَمَّا يَلۡحَقُواْ بِهِمۡۚ وَهُوَ ٱلۡعَزِيزُ ٱلۡحَكِيمُ
(Iyo Ntumwa yanoherejwe) no ku bandi muri bo (batari Abarabu), bari batarabakurikira (ariko bazaza). Kandi (Allah) ni Umunyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
अरबी तफ़सीरें:
ذَٰلِكَ فَضۡلُ ٱللَّهِ يُؤۡتِيهِ مَن يَشَآءُۚ وَٱللَّهُ ذُو ٱلۡفَضۡلِ ٱلۡعَظِيمِ
Izo ni ingabire za Allah aha uwo ashaka, kandi Allah ni Nyiringabire zihambaye.
अरबी तफ़सीरें:
مَثَلُ ٱلَّذِينَ حُمِّلُواْ ٱلتَّوۡرَىٰةَ ثُمَّ لَمۡ يَحۡمِلُوهَا كَمَثَلِ ٱلۡحِمَارِ يَحۡمِلُ أَسۡفَارَۢاۚ بِئۡسَ مَثَلُ ٱلۡقَوۡمِ ٱلَّذِينَ كَذَّبُواْ بِـَٔايَٰتِ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ لَا يَهۡدِي ٱلۡقَوۡمَ ٱلظَّٰلِمِينَ
Abaragijwe (amategeko ya) Tawurati ariko ntibayikurikize, bagereranywa n’indogobe yikoreye ibitabo (ariko ikaba itazi ibyanditsemo). Ni urugero rubi rw’abantu bahinyuye amagambo ya Allah! Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
अरबी तफ़सीरें:
قُلۡ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ هَادُوٓاْ إِن زَعَمۡتُمۡ أَنَّكُمۡ أَوۡلِيَآءُ لِلَّهِ مِن دُونِ ٱلنَّاسِ فَتَمَنَّوُاْ ٱلۡمَوۡتَ إِن كُنتُمۡ صَٰدِقِينَ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe ababaye Abayahudi! Niba mwibwira ko muri inshuti za Allah kurusha abandi bantu bose, ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri.”
अरबी तफ़सीरें:
وَلَا يَتَمَنَّوۡنَهُۥٓ أَبَدَۢا بِمَا قَدَّمَتۡ أَيۡدِيهِمۡۚ وَٱللَّهُ عَلِيمُۢ بِٱلظَّٰلِمِينَ
Nyamara rwose ntibarwifuza na gato kubera ibyo bakoze (bibi). Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.
अरबी तफ़सीरें:
قُلۡ إِنَّ ٱلۡمَوۡتَ ٱلَّذِي تَفِرُّونَ مِنۡهُ فَإِنَّهُۥ مُلَٰقِيكُمۡۖ ثُمَّ تُرَدُّونَ إِلَىٰ عَٰلِمِ ٱلۡغَيۡبِ وَٱلشَّهَٰدَةِ فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ تَعۡمَلُونَ
Babwire uti “Mu by’ukuri urupfu muhunga ruzabageraho nta kabuza, hanyuma mugarurwe kuri We (Allah), Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, maze ababwire ibyo mwakoraga.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-जुमुआ
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें