क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद * - अनुवादों की सूची

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: सूरा अल्-मुद्दस्सिर   आयत:

Mudathir (Uwifubitse)

يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡمُدَّثِّرُ
Yewe uwitwikiriye (uvugwa aha ni Intumwa Muhamadi)!
अरबी तफ़सीरें:
قُمۡ فَأَنذِرۡ
Haguruka uburire (ibiremwa),
अरबी तफ़सीरें:
وَرَبَّكَ فَكَبِّرۡ
Unahe ikuzo Nyagasani wawe.
अरबी तफ़सीरें:
وَثِيَابَكَ فَطَهِّرۡ
Unasukure imyambaro yawe.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلرُّجۡزَ فَٱهۡجُرۡ
Unitarure ibigirwamana.
अरबी तफ़सीरें:
وَلَا تَمۡنُن تَسۡتَكۡثِرُ
Ntukanatange (ikintu) ugamije indonke zitubutse.
अरबी तफ़सीरें:
وَلِرَبِّكَ فَٱصۡبِرۡ
Kandi ujye wihangana kubera Nyagasani wawe.
अरबी तफ़सीरें:
فَإِذَا نُقِرَ فِي ٱلنَّاقُورِ
Ubwo impanda izavuzwa.
अरबी तफ़सीरें:
فَذَٰلِكَ يَوۡمَئِذٖ يَوۡمٌ عَسِيرٌ
Uwo munsi uzaba ari umunsi ukomeye,
अरबी तफ़सीरें:
عَلَى ٱلۡكَٰفِرِينَ غَيۡرُ يَسِيرٖ
Uzaba utoroheye abahakanyi.
अरबी तफ़सीरें:
ذَرۡنِي وَمَنۡ خَلَقۡتُ وَحِيدٗا
(Yewe Muhamadi) ndekera uwo naremye ari wenyine (uvugwa aha ni Al Walid bun al Mughirat),
अरबी तफ़सीरें:
وَجَعَلۡتُ لَهُۥ مَالٗا مَّمۡدُودٗا
Nkamuha imitungo itubutse,
अरबी तफ़सीरें:
وَبَنِينَ شُهُودٗا
N’urubyaro rumukikije,
अरबी तफ़सीरें:
وَمَهَّدتُّ لَهُۥ تَمۡهِيدٗا
Nkanamworohereza ubuzima.
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ يَطۡمَعُ أَنۡ أَزِيدَ
Nyuma y’ibyo byose, akaba yifuza ko namwongera,
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّآۖ إِنَّهُۥ كَانَ لِأٓيَٰتِنَا عَنِيدٗا
Oya! Mu by’ukuri yajyaga ahinyura amagambo yacu cyane.
अरबी तफ़सीरें:
سَأُرۡهِقُهُۥ صَعُودًا
Nzamunaniza muhanisha ibihano bikomeye.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّهُۥ فَكَّرَ وَقَدَّرَ
Mu by’ukuri yaratekereje maze afata umwanzuro (wo gutuka Allah n’Intumwa ye ndetse na Qur’an),
अरबी तफ़सीरें:
فَقُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Bityo, navumwe kubera umwanzuro yafashe!
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ قُتِلَ كَيۡفَ قَدَّرَ
Niyongere avumwe kubera umwanzuro yafashe!
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ نَظَرَ
Nuko (yubura amaso) areba (abari bamukikije),
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ عَبَسَ وَبَسَرَ
Maze azinga umunya, akambya agahanga,
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ أَدۡبَرَ وَٱسۡتَكۡبَرَ
Nuko atera umugongo (ukuri), maze aribona.
अरबी तफ़सीरें:
فَقَالَ إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا سِحۡرٞ يُؤۡثَرُ
Aravuga ati “Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi (akomora ku barozi bo hambere bakomeye)!”
अरबी तफ़सीरें:
إِنۡ هَٰذَآ إِلَّا قَوۡلُ ٱلۡبَشَرِ
“Ibi (Muhamadi yigisha) nta kindi biri cyo uretse ko ari amagambo y’umuntu!”
अरबी तफ़सीरें:
سَأُصۡلِيهِ سَقَرَ
Nzamutwikira mu muriro.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا سَقَرُ
N’iki cyakumenyesha uwo muriro?
अरबी तफ़सीरें:
لَا تُبۡقِي وَلَا تَذَرُ
Nta cyo ureka ndetse nta n’icyo usigaza,
अरबी तफ़सीरें:
لَوَّاحَةٞ لِّلۡبَشَرِ
Utwika imibiri ukanayishiririza.
अरबी तफ़सीरें:
عَلَيۡهَا تِسۡعَةَ عَشَرَ
Urinzwe (n’abamalayika) cumi n’icyenda.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَا جَعَلۡنَآ أَصۡحَٰبَ ٱلنَّارِ إِلَّا مَلَٰٓئِكَةٗۖ وَمَا جَعَلۡنَا عِدَّتَهُمۡ إِلَّا فِتۡنَةٗ لِّلَّذِينَ كَفَرُواْ لِيَسۡتَيۡقِنَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَيَزۡدَادَ ٱلَّذِينَ ءَامَنُوٓاْ إِيمَٰنٗا وَلَا يَرۡتَابَ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡمُؤۡمِنُونَ وَلِيَقُولَ ٱلَّذِينَ فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ وَٱلۡكَٰفِرُونَ مَاذَآ أَرَادَ ٱللَّهُ بِهَٰذَا مَثَلٗاۚ كَذَٰلِكَ يُضِلُّ ٱللَّهُ مَن يَشَآءُ وَيَهۡدِي مَن يَشَآءُۚ وَمَا يَعۡلَمُ جُنُودَ رَبِّكَ إِلَّا هُوَۚ وَمَا هِيَ إِلَّا ذِكۡرَىٰ لِلۡبَشَرِ
Kandi nta bandi twagize abarinzi b’umuriro batari abamalayika. Ndetse twanashyizeho umubare wabo (cumi n’icyenda) kugira ngo tugerageze abahakanyi, no kugira ngo abahawe ibitabo bemere badashidikanya (ko Qur’an ari ukuri kuko ihuriye kuri uwo mubare wanditse mu bitabo byabo); ndetse no kugira ngo abemeramana barusheho kwemera, no kugira ngo abahawe igitabo n’abemeramana batagira ugushidikanya (ku byo bemeye), ndetse no kugira ngo abafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima n’abahakanyi bavuge bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Uko ni ko Allah arekera mu buyobe uwo ashaka akanayobora uwo ashaka. Kandi nta wamenya ingabo za Nyagasani wawe utari We. Kandi uyu (muriro) nta kindi uri cyo usibye ko ari urwibutso ku bantu.
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّا وَٱلۡقَمَرِ
Oya si ko biri! Ndahiye ukwezi.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلَّيۡلِ إِذۡ أَدۡبَرَ
N’ijoro igihe ricyeye.
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلصُّبۡحِ إِذَآ أَسۡفَرَ
N’igitondo igihe gitangaje.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّهَا لَإِحۡدَى ٱلۡكُبَرِ
Mu by’ukuri uwo (muriro) ni kimwe mu (byago) bihambaye,
अरबी तफ़सीरें:
نَذِيرٗا لِّلۡبَشَرِ
Ukaba n’umuburo ku bantu;
अरबी तफ़सीरें:
لِمَن شَآءَ مِنكُمۡ أَن يَتَقَدَّمَ أَوۡ يَتَأَخَّرَ
Ku wo ari we wese muri mwe ushaka kujya imbere (yiyegereza Nyagasani we) cyangwa gusubira inyuma (amwigomekaho).
अरबी तफ़सीरें:
كُلُّ نَفۡسِۭ بِمَا كَسَبَتۡ رَهِينَةٌ
Buri wese azafungirwa (mu muriro) bitewe n’ibibi yakoze.
अरबी तफ़सीरें:
إِلَّآ أَصۡحَٰبَ ٱلۡيَمِينِ
Uretse abantu b’iburyo (b’abemera nyakuri),
अरबी तफ़सीरें:
فِي جَنَّٰتٖ يَتَسَآءَلُونَ
Bazaba bari mu busitani (Ijuru), babazanya
अरबी तफ़सीरें:
عَنِ ٱلۡمُجۡرِمِينَ
Ku byerekeye inkozi z’ibibi, (maze bazibaze bati)
अरबी तफ़सीरें:
مَا سَلَكَكُمۡ فِي سَقَرَ
“Ni iki cyabateye kuba muri mu muriro?”
अरबी तफ़सीरें:
قَالُواْ لَمۡ نَكُ مِنَ ٱلۡمُصَلِّينَ
(Izo nkozi z’ibibi) zizavuga ziti “Ntitwari bamwe mu basenga,”
अरबी तफ़सीरें:
وَلَمۡ نَكُ نُطۡعِمُ ٱلۡمِسۡكِينَ
Nta n’ubwo twajyaga tugaburira abakene,
अरबी तफ़सीरें:
وَكُنَّا نَخُوضُ مَعَ ٱلۡخَآئِضِينَ
Kandi twajyaga tugirana ibiganiro n’abavuga ibidafite umumaro,
अरबी तफ़सीरें:
وَكُنَّا نُكَذِّبُ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Ndetse twajyaga duhinyura umunsi w’ibihembo (imperuka).
अरबी तफ़सीरें:
حَتَّىٰٓ أَتَىٰنَا ٱلۡيَقِينُ
Kugeza ubwo ukuri kudashidikanywaho (urupfu) kutugezeho.
अरबी तफ़सीरें:
فَمَا تَنفَعُهُمۡ شَفَٰعَةُ ٱلشَّٰفِعِينَ
Bityo, nta buvugizi bw’abavugizi buzagira icyo bubamarira.
अरबी तफ़सीरें:
فَمَا لَهُمۡ عَنِ ٱلتَّذۡكِرَةِ مُعۡرِضِينَ
None se ni iyihe mpamvu ituma (abahakanyi) batera umugongo urwibutso?
अरबी तफ़सीरें:
كَأَنَّهُمۡ حُمُرٞ مُّسۡتَنفِرَةٞ
Bameze nk’indogobe z’agasozi ziruka (zifite ubwoba),
अरबी तफ़सीरें:
فَرَّتۡ مِن قَسۡوَرَةِۭ
Zihunga intare!
अरबी तफ़सीरें:
بَلۡ يُرِيدُ كُلُّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ أَن يُؤۡتَىٰ صُحُفٗا مُّنَشَّرَةٗ
Ahubwo buri wese muri bo aba ashaka ko yahishurirwa ibitabo birambuye (bishimangira ko Isilamu ari idini ry’ukuri).
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّاۖ بَل لَّا يَخَافُونَ ٱلۡأٓخِرَةَ
Oya si ko biri! Ahubwo ntibatinya umunsi w’imperuka.
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّآ إِنَّهُۥ تَذۡكِرَةٞ
Oya si ko biri! Mu by’ukuri iyi (Qur’an) ni urwibutso.
अरबी तफ़सीरें:
فَمَن شَآءَ ذَكَرَهُۥ
Bityo, ushaka (ko imubera urwibutso) nayibuke (ayisoma, anatekereza ku nyigisho ziyikubiyemo).
अरबी तफ़सीरें:
وَمَا يَذۡكُرُونَ إِلَّآ أَن يَشَآءَ ٱللَّهُۚ هُوَ أَهۡلُ ٱلتَّقۡوَىٰ وَأَهۡلُ ٱلۡمَغۡفِرَةِ
Kandi ntibashobora kwibuka keretse Allah abishatse. Ni We ukwiriye gutinywa, ndetse ni na We utanga imbabazi.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: सूरा अल्-मुद्दस्सिर
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - अनुवादों की सूची

पवित्र क़ुरआन के अर्थों का किन्यारुआण्डा अनुवाद, अनुवादक : रुआण्डा मुस्लिम संघ की ओर से नियुक्त एक समूह।

बंद करें