Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-मुर्सलात   आयत:

Al Mur’salaat

وَٱلۡمُرۡسَلَٰتِ عُرۡفٗا
Ndahiye imiyaga yoherezwa ikurikiranye,
अरबी तफ़सीरें:
فَٱلۡعَٰصِفَٰتِ عَصۡفٗا
N’imiyaga y’inkubi,
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلنَّٰشِرَٰتِ نَشۡرٗا
N’imiyaga ikwirakwiza ibicu n’imvura,
अरबी तफ़सीरें:
فَٱلۡفَٰرِقَٰتِ فَرۡقٗا
N’(imirongo ya Qur’an) itandukanya ukuri n’ikinyoma,
अरबी तफ़सीरें:
فَٱلۡمُلۡقِيَٰتِ ذِكۡرًا
N’abamalayika bazanira amahishurirwa (Intumwa za Allah),
अरबी तफ़सीरें:
عُذۡرًا أَوۡ نُذۡرًا
Kugira ngo avaneho urwitwazo cyangwa kugira ngo aburire.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّمَا تُوعَدُونَ لَوَٰقِعٞ
Mu by’ukuri ibyo musezeranywa bizasohora.
अरबी तफ़सीरें:
فَإِذَا ٱلنُّجُومُ طُمِسَتۡ
Igihe inyenyeri zizakurwaho (urumuri rwazo rukazima),
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلسَّمَآءُ فُرِجَتۡ
N’igihe ikirere kizasandazwa,
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلۡجِبَالُ نُسِفَتۡ
N’igihe imisozi izariturwa igatumuka nk’ivumbi,
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلرُّسُلُ أُقِّتَتۡ
N’igihe Intumwa zizakoranyirizwa hamwe ku gihe cyagenwe (kugira ngo zitange ubuhamya ku bo zatumweho),
अरबी तफ़सीरें:
لِأَيِّ يَوۡمٍ أُجِّلَتۡ
Ni uwuhe munsi (ibyo byose) byarindirijwe?
अरबी तफ़सीरें:
لِيَوۡمِ ٱلۡفَصۡلِ
Ni ku munsi w’urubanza (ubwo Allah azakiranura ibiremwa).
अरबी तफ़सीरें:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلۡفَصۡلِ
Ni iki cyakumenyesha umunsi w’urubanza icyo uzaba uri cyo?
अरबी तफ़सीरें:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
अरबी तफ़सीरें:
أَلَمۡ نُهۡلِكِ ٱلۡأَوَّلِينَ
Ese ntitworetse abo hambere?
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ نُتۡبِعُهُمُ ٱلۡأٓخِرِينَ
Nuko tukabakurikiza abo hanyuma?
अरबी तफ़सीरें:
كَذَٰلِكَ نَفۡعَلُ بِٱلۡمُجۡرِمِينَ
Uko ni ko tugenza inkozi z’ibibi,
अरबी तफ़सीरें:
وَيۡلٞ يَوۡمَئِذٖ لِّلۡمُكَذِّبِينَ
Kuri uwo munsi (w’izuka), ibihano bikaze bizaba kuri ba bandi bahinyuraga (uwo munsi).
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-मुर्सलात
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें