Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-इन्फ़ितार   आयत:

Alinfitwaar

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنفَطَرَتۡ
Igihe ikirere kizasatagurika,
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلۡكَوَاكِبُ ٱنتَثَرَتۡ
N’igihe inyenyeri zizanyanyagira,
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلۡبِحَارُ فُجِّرَتۡ
N’igihe inyanja zizuzura (amazi yazo akarenga inkombe),
अरबी तफ़सीरें:
وَإِذَا ٱلۡقُبُورُ بُعۡثِرَتۡ
N’igihe imva zizabirindurwa (zigakurwamo ibizirimo),
अरबी तफ़सीरें:
عَلِمَتۡ نَفۡسٞ مَّا قَدَّمَتۡ وَأَخَّرَتۡ
(Icyo gihe) umuntu azamenya ibyo yakoze mbere n’ibyo yigijeyo ngo azabe abikora (byaba ibyiza cyangwa ibibi).
अरबी तफ़सीरें:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ مَا غَرَّكَ بِرَبِّكَ ٱلۡكَرِيمِ
Yewe muntu! N’iki cyaguteye kwirengagiza Nyagasani wawe, Nyirubutagatifu?
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّذِي خَلَقَكَ فَسَوَّىٰكَ فَعَدَلَكَ
We wakuremye akagutunganya ndetse akanaguha imiterere igukwiye?
अरबी तफ़सीरें:
فِيٓ أَيِّ صُورَةٖ مَّا شَآءَ رَكَّبَكَ
Yaragutunganyije aguha ishusho ashaka.
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّا بَلۡ تُكَذِّبُونَ بِٱلدِّينِ
Oya! Nyamara muhakana umunsi w’ibihembo.
अरबी तफ़सीरें:
وَإِنَّ عَلَيۡكُمۡ لَحَٰفِظِينَ
Ariko mu by’ukuri mufite ababagenzura (abamalayika babashinzwe),
अरबी तफ़सीरें:
كِرَامٗا كَٰتِبِينَ
Bubashywe kandi bandika (ibikorwa byanyu byiza n’ibibi),
अरबी तफ़सीरें:
يَعۡلَمُونَ مَا تَفۡعَلُونَ
Bazi ibyo mukora byose.
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ ٱلۡأَبۡرَارَ لَفِي نَعِيمٖ
Mu by’ukuri abakora ibyiza bazaba mu munezero uhambaye (Ijuru);
अरबी तफ़सीरें:
وَإِنَّ ٱلۡفُجَّارَ لَفِي جَحِيمٖ
Naho abangizi bazaba mu muriro ugurumana,
अरबी तफ़सीरें:
يَصۡلَوۡنَهَا يَوۡمَ ٱلدِّينِ
Bazawuhiramo ku munsi w’ibihembo,
अरबी तफ़सीरें:
وَمَا هُمۡ عَنۡهَا بِغَآئِبِينَ
Kandi ntibazigera bawuvamo.
अरबी तफ़सीरें:
وَمَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
None se ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
अरबी तफ़सीरें:
ثُمَّ مَآ أَدۡرَىٰكَ مَا يَوۡمُ ٱلدِّينِ
Nanone, ni iki kizakumenyesha umunsi w’ibihembo?
अरबी तफ़सीरें:
يَوۡمَ لَا تَمۡلِكُ نَفۡسٞ لِّنَفۡسٖ شَيۡـٔٗاۖ وَٱلۡأَمۡرُ يَوۡمَئِذٖ لِّلَّهِ
(Uzaba) ari umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, kandi kuri uwo munsi itegeko ryose rizaba ari irya Allah.
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-इन्फ़ितार
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें