Check out the new design

क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन * - अनुवादों की सूची

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-फ़ज्र   आयत:

Alfaj’ri

وَٱلۡفَجۡرِ
Ndahiye umuseke,
अरबी तफ़सीरें:
وَلَيَالٍ عَشۡرٖ
N’amajoro cumi (ya mbere y’ukwezi gutagatifu kwa Dhul-Hijja),
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلشَّفۡعِ وَٱلۡوَتۡرِ
N’ikitari igiharwe ndetse n’igiharwe (mu biremwa byose bya Allah),
अरबी तफ़सीरें:
وَٱلَّيۡلِ إِذَا يَسۡرِ
N’ijoro iyo rihita,
अरबी तफ़सीरें:
هَلۡ فِي ذَٰلِكَ قَسَمٞ لِّذِي حِجۡرٍ
Ese muri izo (ndahiro) ntiharimo ibimenyetso bifatika ku muntu ufite ubwenge (bituma areka ibyaha n’ubuhakanyi)?
अरबी तफ़सीरें:
أَلَمۡ تَرَ كَيۡفَ فَعَلَ رَبُّكَ بِعَادٍ
Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye uko Nyagasani wawe yagenje aba Adi?
अरबी तफ़सीरें:
إِرَمَ ذَاتِ ٱلۡعِمَادِ
(Abantu b’) Irama (bari barebare cyane), bafite n’inyubako ndende (zifite inkingi ndende),
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّتِي لَمۡ يُخۡلَقۡ مِثۡلُهَا فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Bo (abo ba Irama) ntihigeze haremwa abandi bameze nka bo mu yindi mijyi.
अरबी तफ़सीरें:
وَثَمُودَ ٱلَّذِينَ جَابُواْ ٱلصَّخۡرَ بِٱلۡوَادِ
N’aba Thamudu bacongaga urutare mu bibaya (bakarukoramo inyubako)?
अरबी तफ़सीरें:
وَفِرۡعَوۡنَ ذِي ٱلۡأَوۡتَادِ
Na Farawo wari ufite imambo (yazirikagaho abantu abakorera iyicarubozo)?
अरबी तफ़सीरें:
ٱلَّذِينَ طَغَوۡاْ فِي ٱلۡبِلَٰدِ
Ba bandi bakoze ubugizi bwa nabi mu mijyi,
अरबी तफ़सीरें:
فَأَكۡثَرُواْ فِيهَا ٱلۡفَسَادَ
Maze bayikwizamo ubwangizi bukabije,
अरबी तफ़सीरें:
فَصَبَّ عَلَيۡهِمۡ رَبُّكَ سَوۡطَ عَذَابٍ
Nuko Nyagasani wawe abasukaho ibihano bibabaza,
अरबी तफ़सीरें:
إِنَّ رَبَّكَ لَبِٱلۡمِرۡصَادِ
Mu by’ukuri Nyagasani wawe yiteguye guhana (inkozi z’ibibi).
अरबी तफ़सीरें:
فَأَمَّا ٱلۡإِنسَٰنُ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ رَبُّهُۥ فَأَكۡرَمَهُۥ وَنَعَّمَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَكۡرَمَنِ
Iyo Nyagasani agerageje umuntu, akamwubahisha akanamuhundagazaho ingabire, aravuga ati “Nyagasani wanjye yanyubahishije.”
अरबी तफ़सीरें:
وَأَمَّآ إِذَا مَا ٱبۡتَلَىٰهُ فَقَدَرَ عَلَيۡهِ رِزۡقَهُۥ فَيَقُولُ رَبِّيٓ أَهَٰنَنِ
Nyamara yamugerageza akamugabanyiriza amafunguro, akavuga ati “Nyagasani wanjye yaransuzuguje!”
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّاۖ بَل لَّا تُكۡرِمُونَ ٱلۡيَتِيمَ
Oya! Ahubwo ntimugirira neza imfubyi,
अरबी तफ़सीरें:
وَلَا تَحَٰٓضُّونَ عَلَىٰ طَعَامِ ٱلۡمِسۡكِينِ
Ndetse nta n’ubwo mubwirizanya kugaburira abakene!
अरबी तफ़सीरें:
وَتَأۡكُلُونَ ٱلتُّرَاثَ أَكۡلٗا لَّمّٗا
Kandi murya imirage (y’abandi) mukayimara,
अरबी तफ़सीरें:
وَتُحِبُّونَ ٱلۡمَالَ حُبّٗا جَمّٗا
Ndetse mugakunda imitungo bikabije.
अरबी तफ़सीरें:
كَلَّآۖ إِذَا دُكَّتِ ٱلۡأَرۡضُ دَكّٗا دَكّٗا
Oya! Umunsi isi izasandazwa (igacikamo ibice),
अरबी तफ़सीरें:
وَجَآءَ رَبُّكَ وَٱلۡمَلَكُ صَفّٗا صَفّٗا
Nuko Nyagasani wawe akaza (guca imanza) ndetse n’abamalayika bari ku mirongo ikurikiranye,
अरबी तफ़सीरें:
 
अर्थों का अनुवाद सूरा: अल्-फ़ज्र
सूरों की सूची पृष्ठ संख्या
 
क़ुरआन के अर्थों का अनुवाद - किन्यारुआण्डा अनुवाद - रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन - अनुवादों की सूची

रवांडा मुस्लिम एसोसिएशन द्वारा जारी।

बंद करें