Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 戦利品章   節:
وَمَا لَهُمۡ أَلَّا يُعَذِّبَهُمُ ٱللَّهُ وَهُمۡ يَصُدُّونَ عَنِ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ وَمَا كَانُوٓاْ أَوۡلِيَآءَهُۥٓۚ إِنۡ أَوۡلِيَآؤُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡمُتَّقُونَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abagandukira Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَا كَانَ صَلَاتُهُمۡ عِندَ ٱلۡبَيۡتِ إِلَّا مُكَآءٗ وَتَصۡدِيَةٗۚ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Kandi iswala[1] yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi gusa (bagamije kubuza amahoro Intumwa Muhamadi). Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwahakanaga.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ لِيَصُدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ فَسَيُنفِقُونَهَا ثُمَّ تَكُونُ عَلَيۡهِمۡ حَسۡرَةٗ ثُمَّ يُغۡلَبُونَۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ جَهَنَّمَ يُحۡشَرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu;
アラビア語 クルアーン注釈:
لِيَمِيزَ ٱللَّهُ ٱلۡخَبِيثَ مِنَ ٱلطَّيِّبِ وَيَجۡعَلَ ٱلۡخَبِيثَ بَعۡضَهُۥ عَلَىٰ بَعۡضٖ فَيَرۡكُمَهُۥ جَمِيعٗا فَيَجۡعَلَهُۥ فِي جَهَنَّمَۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo.
アラビア語 クルアーン注釈:
قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِن يَنتَهُواْ يُغۡفَرۡ لَهُم مَّا قَدۡ سَلَفَ وَإِن يَعُودُواْ فَقَدۡ مَضَتۡ سُنَّتُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَٰتِلُوهُمۡ حَتَّىٰ لَا تَكُونَ فِتۡنَةٞ وَيَكُونَ ٱلدِّينُ كُلُّهُۥ لِلَّهِۚ فَإِنِ ٱنتَهَوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ بِمَا يَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekera aho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَوۡلَىٰكُمۡۚ نِعۡمَ ٱلۡمَوۡلَىٰ وَنِعۡمَ ٱلنَّصِيرُ
Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 戦利品章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる