Check out the new design

Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda * - Lexique des traductions

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Traduction des sens Sourate: Al Anfâl   Verset:
وَمَا لَهُمۡ أَلَّا يُعَذِّبَهُمُ ٱللَّهُ وَهُمۡ يَصُدُّونَ عَنِ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ وَمَا كَانُوٓاْ أَوۡلِيَآءَهُۥٓۚ إِنۡ أَوۡلِيَآؤُهُۥٓ إِلَّا ٱلۡمُتَّقُونَ وَلَٰكِنَّ أَكۡثَرَهُمۡ لَا يَعۡلَمُونَ
None se ni iki cyatuma Allah atabahana kandi bakumira (abantu) kugana umusigiti mutagatifu (Al Ka’abat), ndetse ntibabe n’abarinzi bawo? Nta bandi baba abarinzi bawo usibye abagandukira Allah, nyamara abenshi muri bo ntibabizi.
Les exégèses en arabe:
وَمَا كَانَ صَلَاتُهُمۡ عِندَ ٱلۡبَيۡتِ إِلَّا مُكَآءٗ وَتَصۡدِيَةٗۚ فَذُوقُواْ ٱلۡعَذَابَ بِمَا كُنتُمۡ تَكۡفُرُونَ
Kandi iswala[1] yabo ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) yari ukuvugiriza no gukoma amashyi gusa (bagamije kubuza amahoro Intumwa Muhamadi). Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwahakanaga.
[1] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
Les exégèses en arabe:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُنفِقُونَ أَمۡوَٰلَهُمۡ لِيَصُدُّواْ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِۚ فَسَيُنفِقُونَهَا ثُمَّ تَكُونُ عَلَيۡهِمۡ حَسۡرَةٗ ثُمَّ يُغۡلَبُونَۗ وَٱلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِلَىٰ جَهَنَّمَ يُحۡشَرُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahakanye batanga imitungo yabo kugira ngo bakumire (abantu) kugana inzira ya Allah. Bazanakomeza bayitange ariko iherezo bizabatera agahinda, maze batsindwe. Rwose abahakanye bazakoranyirizwa mu muriro wa Jahanamu;
Les exégèses en arabe:
لِيَمِيزَ ٱللَّهُ ٱلۡخَبِيثَ مِنَ ٱلطَّيِّبِ وَيَجۡعَلَ ٱلۡخَبِيثَ بَعۡضَهُۥ عَلَىٰ بَعۡضٖ فَيَرۡكُمَهُۥ جَمِيعٗا فَيَجۡعَلَهُۥ فِي جَهَنَّمَۚ أُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡخَٰسِرُونَ
Kugira ngo Allah atandukanye ababi n’abeza, agereke ababi ku bandi, maze abarundanye bose nuko abashyire mu muriro wa Jahanamu. Abo ni bo banyagihombo.
Les exégèses en arabe:
قُل لِّلَّذِينَ كَفَرُوٓاْ إِن يَنتَهُواْ يُغۡفَرۡ لَهُم مَّا قَدۡ سَلَفَ وَإِن يَعُودُواْ فَقَدۡ مَضَتۡ سُنَّتُ ٱلۡأَوَّلِينَ
Bwira abahakanye ko nibaramuka baretse (ubuhakanyi), bazababarirwa ibyahise. Ariko nibasubira (mu buhakanyi) mu by’ukuri (bazahanwa) nk’uko byagendekeye abababanjirije.
Les exégèses en arabe:
وَقَٰتِلُوهُمۡ حَتَّىٰ لَا تَكُونَ فِتۡنَةٞ وَيَكُونَ ٱلدِّينُ كُلُّهُۥ لِلَّهِۚ فَإِنِ ٱنتَهَوۡاْ فَإِنَّ ٱللَّهَ بِمَا يَعۡمَلُونَ بَصِيرٞ
Munabarwanye kugeza ubwo ubuhakanyi burangiye, maze ugusengwa kose guharirwe Allah (wenyine). Ariko nibarekera aho (kubangikanya Allah), mu by’ukuri Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
Les exégèses en arabe:
وَإِن تَوَلَّوۡاْ فَٱعۡلَمُوٓاْ أَنَّ ٱللَّهَ مَوۡلَىٰكُمۡۚ نِعۡمَ ٱلۡمَوۡلَىٰ وَنِعۡمَ ٱلنَّصِيرُ
Nibanatera umugongo, mu by’ukuri mumenye ko Allah ari We Mugenga wanyu; Umugenga mwiza, akaba n’Umutabazi mwiza.
Les exégèses en arabe:
 
Traduction des sens Sourate: Al Anfâl
Lexique des sourates Numéro de la page
 
Traduction des sens du Noble Coran - La traduction kinyarwanda - Association des Musulmans du Rwanda - Lexique des traductions

Émis par l'Association des Musulmans du Rwanda.

Fermeture