クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 * - 対訳の目次

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 割れる章   節:

Al In’shiqaq (Ugusandara)

إِذَا ٱلسَّمَآءُ ٱنشَقَّتۡ
Igihe ikirere kizasandara (ku munsi w’imperuka),
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ
Nuko kikumvira (itegeko rya) Nyagasani wacyo, kandi ibyo birakwiye (ko kimwumvira),
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذَا ٱلۡأَرۡضُ مُدَّتۡ
N’igihe isi izaringanizwa,
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَلۡقَتۡ مَا فِيهَا وَتَخَلَّتۡ
Maze igasohora ibiyirimo (abapfuye), igasigarira aho,
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَذِنَتۡ لِرَبِّهَا وَحُقَّتۡ
Nuko ikumvira (itegeko rya) Nyagasani wayo, kandi ibyo birakwiye (ko imwumvira),
アラビア語 クルアーン注釈:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلۡإِنسَٰنُ إِنَّكَ كَادِحٌ إِلَىٰ رَبِّكَ كَدۡحٗا فَمُلَٰقِيهِ
Yewe muntu! Mu by’ukuri ukorana umuhate imirimo yawe ugana kwa Nyagasani wawe, kandi muzahura (ku munsi w’imperuka).
アラビア語 クルアーン注釈:
فَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ بِيَمِينِهِۦ
Bityo, uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye) mu kuboko kw’iburyo,
アラビア語 クルアーン注釈:
فَسَوۡفَ يُحَاسَبُ حِسَابٗا يَسِيرٗا
Azabarurirwa mu buryo bworoshye,
アラビア語 クルアーン注釈:
وَيَنقَلِبُ إِلَىٰٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورٗا
Kandi azasubira mu bantu be (umuryango we wakoze neza ku isi, ndetse n’abagore azagororerwa bo mu ijuru) yishimye!
アラビア語 クルアーン注釈:
وَأَمَّا مَنۡ أُوتِيَ كِتَٰبَهُۥ وَرَآءَ ظَهۡرِهِۦ
Naho uzahabwa igitabo cye (cy’ibikorwa bye, akacyakirira) inyuma y’umugongo,
アラビア語 クルアーン注釈:
فَسَوۡفَ يَدۡعُواْ ثُبُورٗا
Azisabira kurimbuka,
アラビア語 クルアーン注釈:
وَيَصۡلَىٰ سَعِيرًا
Kandi azahira mu muriro ugurumana.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّهُۥ كَانَ فِيٓ أَهۡلِهِۦ مَسۡرُورًا
Mu by’ukuri (mu buzima bwo ku isi) yabaga mu muryango we yishimye,
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنَّهُۥ ظَنَّ أَن لَّن يَحُورَ
Mu by’ukuri yibwiraga ko atazagaruka (kwa Nyagasani we).
アラビア語 クルアーン注釈:
بَلَىٰٓۚ إِنَّ رَبَّهُۥ كَانَ بِهِۦ بَصِيرٗا
Nyamara si byo! Mu by’ukuri Nyagasani we yabaga amubona neza.
アラビア語 クルアーン注釈:
فَلَآ أُقۡسِمُ بِٱلشَّفَقِ
Bityo, ndahiye igicu gitukura cy’izuba rirenga,
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلَّيۡلِ وَمَا وَسَقَ
N’ijoro n’ibyo ritwikira (byose),
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱلۡقَمَرِ إِذَا ٱتَّسَقَ
N’ukwezi igihe kuzuye,
アラビア語 クルアーン注釈:
لَتَرۡكَبُنَّ طَبَقًا عَن طَبَقٖ
Ko rwose muzanyura mu byiciro bitandukanye (mu buzima bwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka)
アラビア語 クルアーン注釈:
فَمَا لَهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Ese babaye bate, kuki batemera?
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِذَا قُرِئَ عَلَيۡهِمُ ٱلۡقُرۡءَانُ لَا يَسۡجُدُونَۤ۩
Ndetse n’iyo basomewe Qur’an ntibajya bubama.
アラビア語 クルアーン注釈:
بَلِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ يُكَذِّبُونَ
Ahubwo abahakanye bahinyura (Intumwa Muhamadi n’inyigisho ze).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَٱللَّهُ أَعۡلَمُ بِمَا يُوعُونَ
Kandi Allah azi neza ibyo bahisha (mu mitima yabo).
アラビア語 クルアーン注釈:
فَبَشِّرۡهُم بِعَذَابٍ أَلِيمٍ
Bityo, bagezeho inkuru y’ibihano bibabaza.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِلَّا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ لَهُمۡ أَجۡرٌ غَيۡرُ مَمۡنُونِۭ
Uretse abemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagororerwa ibihembo bidashira (Ijuru).
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 割れる章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - 対訳の目次

クルアーン・ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team

閉じる