Check out the new design

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅಲ್- ಬಕರ   ಶ್ಲೋಕ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ ءَأَنذَرۡتَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تُنذِرۡهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri (wowe Muhamadi), abahakanye wababurira utababurira, byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
خَتَمَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ وَعَلَىٰ سَمۡعِهِمۡۖ وَعَلَىٰٓ أَبۡصَٰرِهِمۡ غِشَٰوَةٞۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo (ahashyira) igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَبِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَمَا هُم بِمُؤۡمِنِينَ
No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka”; nyamara mu by’ukuri atari abemera.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَمَا يَخۡدَعُونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ
(Bibwira ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabyiyumvisha.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ فَزَادَهُمُ ٱللَّهُ مَرَضٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡذِبُونَ
Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yarabubongereye; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza kubera ko barangwaga no kubeshya.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ قَالُوٓاْ إِنَّمَا نَحۡنُ مُصۡلِحُونَ
N’iyo babwiwe bati “Ntimugakore ubwangizi ku isi”, baravuga bati “Ahubwo ni twe dukora ibitunganye.”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡمُفۡسِدُونَ وَلَٰكِن لَّا يَشۡعُرُونَ
Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabyiyumvisha.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ ءَامِنُواْ كَمَآ ءَامَنَ ٱلنَّاسُ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ كَمَآ ءَامَنَ ٱلسُّفَهَآءُۗ أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلسُّفَهَآءُ وَلَٰكِن لَّا يَعۡلَمُونَ
N’iyo babwiwe bati “Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye”, baravuga bati “Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?” Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabisobanukirwa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا لَقُواْ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ إِلَىٰ شَيَٰطِينِهِمۡ قَالُوٓاْ إِنَّا مَعَكُمۡ إِنَّمَا نَحۡنُ مُسۡتَهۡزِءُونَ
N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati “Twaremeye.” Nyamara bakwiherera bari kumwe n’ibikomerezwa byabo bibayobora mu buhakanyi, bakavuga bati “Rwose turi kumwe namwe, naho bo (abemeramana) mu by’ukuri tuba tubannyega.”
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ٱللَّهُ يَسۡتَهۡزِئُ بِهِمۡ وَيَمُدُّهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
Allah arabannyega (aburizamo umugambi wabo), akanabarekera mu kwigomeka kwabo barindagira.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلضَّلَٰلَةَ بِٱلۡهُدَىٰ فَمَا رَبِحَت تِّجَٰرَتُهُمۡ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ
Abo ni bo bahisemo ubuyobe babugurana kuyoboka, ndetse n’amahitamo yabo nta cyo yabunguye; kandi ntibanayobotse.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಅಲ್- ಬಕರ
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಅಸೋಸಿಯೇಷನ್ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

صادرة عن جمعية مسلمي روندا.

ಮುಚ್ಚಿ