Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 拜格勒   段:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ سَوَآءٌ عَلَيۡهِمۡ ءَأَنذَرۡتَهُمۡ أَمۡ لَمۡ تُنذِرۡهُمۡ لَا يُؤۡمِنُونَ
Mu by’ukuri (wowe Muhamadi), abahakanye wababurira utababurira, byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera.
阿拉伯语经注:
خَتَمَ ٱللَّهُ عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ وَعَلَىٰ سَمۡعِهِمۡۖ وَعَلَىٰٓ أَبۡصَٰرِهِمۡ غِشَٰوَةٞۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ عَظِيمٞ
Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo (ahashyira) igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
阿拉伯语经注:
وَمِنَ ٱلنَّاسِ مَن يَقُولُ ءَامَنَّا بِٱللَّهِ وَبِٱلۡيَوۡمِ ٱلۡأٓخِرِ وَمَا هُم بِمُؤۡمِنِينَ
No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka”; nyamara mu by’ukuri atari abemera.
阿拉伯语经注:
يُخَٰدِعُونَ ٱللَّهَ وَٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَمَا يَخۡدَعُونَ إِلَّآ أَنفُسَهُمۡ وَمَا يَشۡعُرُونَ
(Bibwira ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabyiyumvisha.
阿拉伯语经注:
فِي قُلُوبِهِم مَّرَضٞ فَزَادَهُمُ ٱللَّهُ مَرَضٗاۖ وَلَهُمۡ عَذَابٌ أَلِيمُۢ بِمَا كَانُواْ يَكۡذِبُونَ
Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yarabubongereye; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza kubera ko barangwaga no kubeshya.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ لَا تُفۡسِدُواْ فِي ٱلۡأَرۡضِ قَالُوٓاْ إِنَّمَا نَحۡنُ مُصۡلِحُونَ
N’iyo babwiwe bati “Ntimugakore ubwangizi ku isi”, baravuga bati “Ahubwo ni twe dukora ibitunganye.”
阿拉伯语经注:
أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلۡمُفۡسِدُونَ وَلَٰكِن لَّا يَشۡعُرُونَ
Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabyiyumvisha.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا قِيلَ لَهُمۡ ءَامِنُواْ كَمَآ ءَامَنَ ٱلنَّاسُ قَالُوٓاْ أَنُؤۡمِنُ كَمَآ ءَامَنَ ٱلسُّفَهَآءُۗ أَلَآ إِنَّهُمۡ هُمُ ٱلسُّفَهَآءُ وَلَٰكِن لَّا يَعۡلَمُونَ
N’iyo babwiwe bati “Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye”, baravuga bati “Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?” Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabisobanukirwa.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا لَقُواْ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ قَالُوٓاْ ءَامَنَّا وَإِذَا خَلَوۡاْ إِلَىٰ شَيَٰطِينِهِمۡ قَالُوٓاْ إِنَّا مَعَكُمۡ إِنَّمَا نَحۡنُ مُسۡتَهۡزِءُونَ
N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati “Twaremeye.” Nyamara bakwiherera bari kumwe n’ibikomerezwa byabo bibayobora mu buhakanyi, bakavuga bati “Rwose turi kumwe namwe, naho bo (abemeramana) mu by’ukuri tuba tubannyega.”
阿拉伯语经注:
ٱللَّهُ يَسۡتَهۡزِئُ بِهِمۡ وَيَمُدُّهُمۡ فِي طُغۡيَٰنِهِمۡ يَعۡمَهُونَ
Allah arabannyega (aburizamo umugambi wabo), akanabarekera mu kwigomeka kwabo barindagira.
阿拉伯语经注:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ ٱشۡتَرَوُاْ ٱلضَّلَٰلَةَ بِٱلۡهُدَىٰ فَمَا رَبِحَت تِّجَٰرَتُهُمۡ وَمَا كَانُواْ مُهۡتَدِينَ
Abo ni bo bahisemo ubuyobe babugurana kuyoboka, ndetse n’amahitamo yabo nta cyo yabunguye; kandi ntibanayobotse.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 拜格勒
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭