Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 拜格勒   段:
كُتِبَ عَلَيۡكُمُ ٱلۡقِتَالُ وَهُوَ كُرۡهٞ لَّكُمۡۖ وَعَسَىٰٓ أَن تَكۡرَهُواْ شَيۡـٔٗا وَهُوَ خَيۡرٞ لَّكُمۡۖ وَعَسَىٰٓ أَن تُحِبُّواْ شَيۡـٔٗا وَهُوَ شَرّٞ لَّكُمۡۚ وَٱللَّهُ يَعۡلَمُ وَأَنتُمۡ لَا تَعۡلَمُونَ
Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe. Hari n’igihe mushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni We uzi (ibibafitiye akamaro) naho mwebwe nta byo muzi.
阿拉伯语经注:
يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلشَّهۡرِ ٱلۡحَرَامِ قِتَالٖ فِيهِۖ قُلۡ قِتَالٞ فِيهِ كَبِيرٞۚ وَصَدٌّ عَن سَبِيلِ ٱللَّهِ وَكُفۡرُۢ بِهِۦ وَٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ وَإِخۡرَاجُ أَهۡلِهِۦ مِنۡهُ أَكۡبَرُ عِندَ ٱللَّهِۚ وَٱلۡفِتۡنَةُ أَكۡبَرُ مِنَ ٱلۡقَتۡلِۗ وَلَا يَزَالُونَ يُقَٰتِلُونَكُمۡ حَتَّىٰ يَرُدُّوكُمۡ عَن دِينِكُمۡ إِنِ ٱسۡتَطَٰعُواْۚ وَمَن يَرۡتَدِدۡ مِنكُمۡ عَن دِينِهِۦ فَيَمُتۡ وَهُوَ كَافِرٞ فَأُوْلَٰٓئِكَ حَبِطَتۡ أَعۡمَٰلُهُمۡ فِي ٱلدُّنۡيَا وَٱلۡأٓخِرَةِۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye imirwano mu mezi matagatifu. Vuga uti “Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu).” Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba imfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
阿拉伯语经注:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَٱلَّذِينَ هَاجَرُواْ وَجَٰهَدُواْ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أُوْلَٰٓئِكَ يَرۡجُونَ رَحۡمَتَ ٱللَّهِۚ وَٱللَّهُ غَفُورٞ رَّحِيمٞ
Mu by’ukuri, ba bandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo ni bo bizeye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
阿拉伯语经注:
۞ يَسۡـَٔلُونَكَ عَنِ ٱلۡخَمۡرِ وَٱلۡمَيۡسِرِۖ قُلۡ فِيهِمَآ إِثۡمٞ كَبِيرٞ وَمَنَٰفِعُ لِلنَّاسِ وَإِثۡمُهُمَآ أَكۡبَرُ مِن نَّفۡعِهِمَاۗ وَيَسۡـَٔلُونَكَ مَاذَا يُنفِقُونَۖ قُلِ ٱلۡعَفۡوَۗ كَذَٰلِكَ يُبَيِّنُ ٱللَّهُ لَكُمُ ٱلۡأٓيَٰتِ لَعَلَّكُمۡ تَتَفَكَّرُونَ
Barakubaza ku byerekeye ibisindisha n’urusimbi. Vuga uti “Muri byombi harimo ingaruka zikomeye n’inyungu ku bantu[1], ariko ingaruka zabyo ni zo zikomeye kurusha inyungu zabyo. Baranakubaza ibyo batanga (igipimo cy’ituro). Vuga uti “Ni ibisagutse (ku byo mukeneye).” Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko kugira ngo mutekereze (ku bibafitiye akamaro),
[1] Mu ntangiriro za Isilamu, inzoga n’urusimbi byari bitaraziririzwa ariko nyuma y’uko hahishuwe umurongo wa 90 wo muri Surat ul Maidat, byahise biziririzwa burundu.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 拜格勒
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭