Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 拜格勒   段:
وَإِذۡ نَجَّيۡنَٰكُم مِّنۡ ءَالِ فِرۡعَوۡنَ يَسُومُونَكُمۡ سُوٓءَ ٱلۡعَذَابِ يُذَبِّحُونَ أَبۡنَآءَكُمۡ وَيَسۡتَحۡيُونَ نِسَآءَكُمۡۚ وَفِي ذَٰلِكُم بَلَآءٞ مِّن رَّبِّكُمۡ عَظِيمٞ
Munibuke ubwo twabakizaga abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu.
阿拉伯语经注:
وَإِذۡ فَرَقۡنَا بِكُمُ ٱلۡبَحۡرَ فَأَنجَيۡنَٰكُمۡ وَأَغۡرَقۡنَآ ءَالَ فِرۡعَوۡنَ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ
Munibuke ubwo twabatandukanyirizaga inyanja tukabarokora, hanyuma tukaroha abantu bo kwa Farawo mubyibonera.
阿拉伯语经注:
وَإِذۡ وَٰعَدۡنَا مُوسَىٰٓ أَرۡبَعِينَ لَيۡلَةٗ ثُمَّ ٱتَّخَذۡتُمُ ٱلۡعِجۡلَ مِنۢ بَعۡدِهِۦ وَأَنتُمۡ ظَٰلِمُونَ
Munibuke ubwo twasezeranyaga Musa igihe kingana n’amajoro mirongo ine (kugira ngo ahabwe Tawurati), maze (mu gihe atari ahari) mufata akamasa (muragasenga), nuko muba inkozi z’ibibi.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ عَفَوۡنَا عَنكُم مِّنۢ بَعۡدِ ذَٰلِكَ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Nuko nyuma y’ibyo, turabababarira kugira ngo mushimire.
阿拉伯语经注:
وَإِذۡ ءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡفُرۡقَانَ لَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Munibuke ubwo twahaga Musa igitabo (Tawurati) gitandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo muyoboke (by’ukuri).
阿拉伯语经注:
وَإِذۡ قَالَ مُوسَىٰ لِقَوۡمِهِۦ يَٰقَوۡمِ إِنَّكُمۡ ظَلَمۡتُمۡ أَنفُسَكُم بِٱتِّخَاذِكُمُ ٱلۡعِجۡلَ فَتُوبُوٓاْ إِلَىٰ بَارِئِكُمۡ فَٱقۡتُلُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ ذَٰلِكُمۡ خَيۡرٞ لَّكُمۡ عِندَ بَارِئِكُمۡ فَتَابَ عَلَيۡكُمۡۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihemukiye ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu, maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo) [1]; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka).” Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
[1] Ubu buryo bwo kwicuza abantu babanje kwicana, ni bwo bwakoreshwaga muri icyo gihe, ariko Imana yaje kubusimbuza kwicuza habayeho gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu yakoze.
阿拉伯语经注:
وَإِذۡ قُلۡتُمۡ يَٰمُوسَىٰ لَن نُّؤۡمِنَ لَكَ حَتَّىٰ نَرَى ٱللَّهَ جَهۡرَةٗ فَأَخَذَتۡكُمُ ٱلصَّٰعِقَةُ وَأَنتُمۡ تَنظُرُونَ
Munibuke ubwo mwavugaga muti “Yewe Musa! Ntituzigera tukwemera keretse tubonye Allah imbona nkubone”; maze mukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba (kirabica) mwirebera.
阿拉伯语经注:
ثُمَّ بَعَثۡنَٰكُم مِّنۢ بَعۡدِ مَوۡتِكُمۡ لَعَلَّكُمۡ تَشۡكُرُونَ
Nuko turabazura nyuma yo gupfa, kugira ngo mushimire.
阿拉伯语经注:
وَظَلَّلۡنَا عَلَيۡكُمُ ٱلۡغَمَامَ وَأَنزَلۡنَا عَلَيۡكُمُ ٱلۡمَنَّ وَٱلسَّلۡوَىٰۖ كُلُواْ مِن طَيِّبَٰتِ مَا رَزَقۡنَٰكُمۡۚ وَمَا ظَلَمُونَا وَلَٰكِن كَانُوٓاْ أَنفُسَهُمۡ يَظۡلِمُونَ
Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu[1] na Saluwa[2], (tubabwira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye,” (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bagiriye nabi ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
[1] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki, buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi.
[2] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane. Izo nyoni bazohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 拜格勒
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭