ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ * - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅಲ್ -ಮಆರಿಜ್   ಶ್ಲೋಕ:

Almaarij (Inzego)

سَأَلَ سَآئِلُۢ بِعَذَابٖ وَاقِعٖ
Usaba yasabye ko ibihano bigomba kuzabaho bisohora,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
لِّلۡكَٰفِرِينَ لَيۡسَ لَهُۥ دَافِعٞ
(Nyamara ibyo bihano) nta kizabibuza kugera ku bahakanyi,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
مِّنَ ٱللَّهِ ذِي ٱلۡمَعَارِجِ
(Bizabageraho ku munsi w’imperuka) biturutse kwa Allah, nyir’amayira azamuka (agana mu ijuru).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
تَعۡرُجُ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةُ وَٱلرُّوحُ إِلَيۡهِ فِي يَوۡمٖ كَانَ مِقۡدَارُهُۥ خَمۡسِينَ أَلۡفَ سَنَةٖ
Abamalayika ndetse na Roho (Malayika Jibrilu) bazamuka iwe (Allah) mu gihe cy’umunsi umwe ungana n’imyaka ibihumbi mirongo itanu (ya hano ku isi, abandi batari bo bakoresha muri urwo rugendo).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَٱصۡبِرۡ صَبۡرٗا جَمِيلًا
Bityo, ihangane (yewe Muhamadi) wifashishije ukwihangana kwiza.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّهُمۡ يَرَوۡنَهُۥ بَعِيدٗا
Mu by’ukuri bo babona (imperuka) iri kure,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَنَرَىٰهُ قَرِيبٗا
Nyamara twe tukabona iri hafi.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَوۡمَ تَكُونُ ٱلسَّمَآءُ كَٱلۡمُهۡلِ
Umunsi ikirere kizaba nk’umushongi w’umuringa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَتَكُونُ ٱلۡجِبَالُ كَٱلۡعِهۡنِ
N’imisozi ikaba nk’ubwoya (bukemurwa ku matungo bukorwamo imyambaro)
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَلَا يَسۡـَٔلُ حَمِيمٌ حَمِيمٗا
Kandi nta nshuti izigera ibaza iby’inshuti yayo,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يُبَصَّرُونَهُمۡۚ يَوَدُّ ٱلۡمُجۡرِمُ لَوۡ يَفۡتَدِي مِنۡ عَذَابِ يَوۡمِئِذِۭ بِبَنِيهِ
N’ubwo bazaba barebana (ndetse bakanamenyana, ariko nta cyo bazamarirana). Kubera ibihano by’uwo munsi, umunyabyaha azifuza gutangaho incungu abana be,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَصَٰحِبَتِهِۦ وَأَخِيهِ
Umugore we, umuvandimwe we,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَفَصِيلَتِهِ ٱلَّتِي تُـٔۡوِيهِ
N’umuryango we yahungiragaho (akiri ku isi igihe ahuye n’ibimuteye ubwoba).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَمَن فِي ٱلۡأَرۡضِ جَمِيعٗا ثُمَّ يُنجِيهِ
Ndetse n’abari mu isi bose (azifuza kubatangaho incungu) kugira ngo arokoke.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَلَّآۖ إِنَّهَا لَظَىٰ
Ariko nta cyo bizamumarira! Ahubwo azajya mu muriro ugurumana,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
نَزَّاعَةٗ لِّلشَّوَىٰ
Uhubuzaho uruhu rw’agahanga,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
تَدۡعُواْ مَنۡ أَدۡبَرَ وَتَوَلَّىٰ
Uzaba uhamagara uwo ari we wese wateraga umugongo akanirengagiza (ukuri gukubiye muri Qur’an),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَجَمَعَ فَأَوۡعَىٰٓ
Akanakusanya (umutungo) akawuhunika (ntawukoreshe mu nzira ya Allah).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
۞ إِنَّ ٱلۡإِنسَٰنَ خُلِقَ هَلُوعًا
Mu by’ukuri umuntu yaremanywe ukutihangana,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِذَا مَسَّهُ ٱلشَّرُّ جَزُوعٗا
Iyo ikibi kimugezeho, ariheba cyane.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَإِذَا مَسَّهُ ٱلۡخَيۡرُ مَنُوعًا
Naho icyiza cyamugeraho, akaba umunyabugugu cyane.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِلَّا ٱلۡمُصَلِّينَ
Uretse abakora iswala,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
ٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ دَآئِمُونَ
Ba bandi bahozaho iswala zabo,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ فِيٓ أَمۡوَٰلِهِمۡ حَقّٞ مَّعۡلُومٞ
Na ba bandi bagena umugabane uzwi (Zakat) mu mitungo yabo,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
لِّلسَّآئِلِ وَٱلۡمَحۡرُومِ
Wagenewe usaba n’uwiyumanganyije (nyamara akeneye ubufasha);
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ يُصَدِّقُونَ بِيَوۡمِ ٱلدِّينِ
Na ba bandi bemera ko umunsi w’ibihembo ari ukuri,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ هُم مِّنۡ عَذَابِ رَبِّهِم مُّشۡفِقُونَ
Na ba bandi batinya ibihano bya Nyagasani wabo.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِنَّ عَذَابَ رَبِّهِمۡ غَيۡرُ مَأۡمُونٖ
Kubera ko mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wabo nta n’umwe wakwizera ko bitamugeraho.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِفُرُوجِهِمۡ حَٰفِظُونَ
Na ba bandi barinda ubwambure bwabo (ubusambanyi),
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
إِلَّا عَلَىٰٓ أَزۡوَٰجِهِمۡ أَوۡ مَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُهُمۡ فَإِنَّهُمۡ غَيۡرُ مَلُومِينَ
Uretse ku bagore babo cyangwa se ku bo bafiteho ububasha (abaja). Mu by’ukuri bo ntibabigayirwa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَمَنِ ٱبۡتَغَىٰ وَرَآءَ ذَٰلِكَ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡعَادُونَ
Ariko abazashaka (kwinezeza) ku batari abo (bavuzwe), rwose abo bazaba batandukiriye.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ لِأَمَٰنَٰتِهِمۡ وَعَهۡدِهِمۡ رَٰعُونَ
Na ba bandi barinda ibyo baragijwe ndetse bakubahiriza n’amasezerano yabo.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ هُم بِشَهَٰدَٰتِهِمۡ قَآئِمُونَ
Na ba bandi batanga ubuhamya bw’ukuri.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
وَٱلَّذِينَ هُمۡ عَلَىٰ صَلَاتِهِمۡ يُحَافِظُونَ
Na ba bandi bahozaho iswala zabo (ku bihe byagenwe);
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أُوْلَٰٓئِكَ فِي جَنَّٰتٖ مُّكۡرَمُونَ
Abo bazajya mu busitani (Ijuru) kandi bubashywe,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَمَالِ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ قِبَلَكَ مُهۡطِعِينَ
None se ni iyihe mpamvu ituma abahakanyi bakugana (yewe Muhamadi) bihuta (bashaka kukumva, kandi batakwemera)?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
عَنِ ٱلۡيَمِينِ وَعَنِ ٱلشِّمَالِ عِزِينَ
(Bicaye) mu matsinda iburyo n’ibumoso bwawe?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
أَيَطۡمَعُ كُلُّ ٱمۡرِيٕٖ مِّنۡهُمۡ أَن يُدۡخَلَ جَنَّةَ نَعِيمٖ
Ese buri wese muri bo ararikiye kuzinjizwa mu Ijuru ryuje ingabire?
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
كَلَّآۖ إِنَّا خَلَقۡنَٰهُم مِّمَّا يَعۡلَمُونَ
Ntabwo ari ko bimeze! Mu by’ukuri twabaremye tubakomoye mu byo bazi[1] (ariko banga kwemera).
[1] Ibyo bazi bivugwa muri uyu murongo ni igitaka n’intanga umuntu yaremwemo.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَلَآ أُقۡسِمُ بِرَبِّ ٱلۡمَشَٰرِقِ وَٱلۡمَغَٰرِبِ إِنَّا لَقَٰدِرُونَ
Bityo, ndahiye ku izina rya Nyagasani w’Uburasirazuba bwose n’Uburengerazuba bwose, ko rwose dushoboye,
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
عَلَىٰٓ أَن نُّبَدِّلَ خَيۡرٗا مِّنۡهُمۡ وَمَا نَحۡنُ بِمَسۡبُوقِينَ
Kubasimbuza abeza kubarusha, kandi ntibyatunanira.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
فَذَرۡهُمۡ يَخُوضُواْ وَيَلۡعَبُواْ حَتَّىٰ يُلَٰقُواْ يَوۡمَهُمُ ٱلَّذِي يُوعَدُونَ
Bityo, bareke bavuge ibidafite umumaro, banikinire kugeza ubwo bazahura n’umunsi wabo basezeranyijwe.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
يَوۡمَ يَخۡرُجُونَ مِنَ ٱلۡأَجۡدَاثِ سِرَاعٗا كَأَنَّهُمۡ إِلَىٰ نُصُبٖ يُوفِضُونَ
Umunsi bazasohoka mu mva zabo bihuta, nk’uko bihutaga bagana amabuye ashinze (ibigirwamana byabo).
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
خَٰشِعَةً أَبۡصَٰرُهُمۡ تَرۡهَقُهُمۡ ذِلَّةٞۚ ذَٰلِكَ ٱلۡيَوۡمُ ٱلَّذِي كَانُواْ يُوعَدُونَ
Bazaba bubitse amaso (kubera ikimwaro), batwikiriwe n’ugusuzugurika. Uwo ni wo munsi bajyaga basezeranywa.
ಅರಬ್ಬಿ ವ್ಯಾಖ್ಯಾನಗಳು:
 
ಅರ್ಥಗಳ ಅನುವಾದ ಅಧ್ಯಾಯ: ಸೂರ ಅಲ್ -ಮಆರಿಜ್
ಅಧ್ಯಾಯಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ ಪುಟ ಸಂಖ್ಯೆ
 
ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅನುವಾದ - ಅನುವಾದಗಳ ವಿಷಯಸೂಚಿ

ಪವಿತ್ರ ಕುರ್‌ಆನ್ ಕಿನ್ಯಾರುವಾಂಡಾ ಅರ್ಥಾನುವಾದ - ರುವಾಂಡಾ ಮುಸ್ಲಿಂ ಕಮಿಟಿ ಟೀಮ್.

ಮುಚ್ಚಿ