Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഇസ്റാഅ്   ആയത്ത്:
عَسَىٰ رَبُّكُمۡ أَن يَرۡحَمَكُمۡۚ وَإِنۡ عُدتُّمۡ عُدۡنَاۚ وَجَعَلۡنَا جَهَنَّمَ لِلۡكَٰفِرِينَ حَصِيرًا
(Muramutse mwicujije), hari ubwo Nyagasani wanyu yabagirira impuhwe, ariko nimwongera (gukora ubwononnyi) natwe tuzongera (tubahane). Kandi umuriro wa Jahanamu twawugize gereza ku bahakanyi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِنَّ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانَ يَهۡدِي لِلَّتِي هِيَ أَقۡوَمُ وَيُبَشِّرُ ٱلۡمُؤۡمِنِينَ ٱلَّذِينَ يَعۡمَلُونَ ٱلصَّٰلِحَٰتِ أَنَّ لَهُمۡ أَجۡرٗا كَبِيرٗا
Mu by’ukuri iyi Qur’an iyobora (abantu) mu nzira itunganye kurusha izindi ikanaha inkuru nziza abemeramana; ba bandi bakora ibikorwa byiza, ko rwose bazagororerwa ibihembo bihebuje (Ijuru),
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَأَنَّ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ أَعۡتَدۡنَا لَهُمۡ عَذَابًا أَلِيمٗا
Kandi ko ba bandi batemera imperuka, twabateganyirije ibihano bibabaza (Umuriro).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَيَدۡعُ ٱلۡإِنسَٰنُ بِٱلشَّرِّ دُعَآءَهُۥ بِٱلۡخَيۡرِۖ وَكَانَ ٱلۡإِنسَٰنُ عَجُولٗا
Kandi umuntu (iyo arakaye cyangwa ari mu ngorane hari ubwo) asaba ikibi nk’uko asaba icyiza, kuko umuntu (muri kamere ye) arangwa no kugira ubwira.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَجَعَلۡنَا ٱلَّيۡلَ وَٱلنَّهَارَ ءَايَتَيۡنِۖ فَمَحَوۡنَآ ءَايَةَ ٱلَّيۡلِ وَجَعَلۡنَآ ءَايَةَ ٱلنَّهَارِ مُبۡصِرَةٗ لِّتَبۡتَغُواْ فَضۡلٗا مِّن رَّبِّكُمۡ وَلِتَعۡلَمُواْ عَدَدَ ٱلسِّنِينَ وَٱلۡحِسَابَۚ وَكُلَّ شَيۡءٖ فَصَّلۡنَٰهُ تَفۡصِيلٗا
Twanagize ijoro n’amanywa ibimenyetso bibiri (bigaragaza ubushobozi bwacu), nuko dukuraho ikimenyetso cy’ijoro. Naho ikimenyetso cy’amanywa tukigira umucyo kugira ngo mushakishe ingabire zituruka kwa Nyagasani wanyu, no kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara (ibihe). Kandi buri kintu twagisobanuye mu buryo burambuye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَكُلَّ إِنسَٰنٍ أَلۡزَمۡنَٰهُ طَٰٓئِرَهُۥ فِي عُنُقِهِۦۖ وَنُخۡرِجُ لَهُۥ يَوۡمَ ٱلۡقِيَٰمَةِ كِتَٰبٗا يَلۡقَىٰهُ مَنشُورًا
Na buri muntu twamuziritseho ibikorwa bye (nk’urunigi) mu ijosi, kandi ku munsi w’imperuka tuzamuzanira igitabo azasanga gifunguye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
ٱقۡرَأۡ كِتَٰبَكَ كَفَىٰ بِنَفۡسِكَ ٱلۡيَوۡمَ عَلَيۡكَ حَسِيبٗا
(Azabwirwa ati) “Soma igitabo cyawe! Uyu munsi wowe ubwawe urihagije kwibera umubaruzi.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
مَّنِ ٱهۡتَدَىٰ فَإِنَّمَا يَهۡتَدِي لِنَفۡسِهِۦۖ وَمَن ضَلَّ فَإِنَّمَا يَضِلُّ عَلَيۡهَاۚ وَلَا تَزِرُ وَازِرَةٞ وِزۡرَ أُخۡرَىٰۗ وَمَا كُنَّا مُعَذِّبِينَ حَتَّىٰ نَبۡعَثَ رَسُولٗا
Uyobotse, mu by’ukuri (ibihembo by’uko kuyoboka) biba kuri we, n’uyobye (ibihano by’uko kuyoba) biba kuri we. Kandi ntawe uzikorera umutwaro w’undi. Ndetse nta bo tujya duhana tutabanje kuboherereza Intumwa (ngo ibaburire).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَإِذَآ أَرَدۡنَآ أَن نُّهۡلِكَ قَرۡيَةً أَمَرۡنَا مُتۡرَفِيهَا فَفَسَقُواْ فِيهَا فَحَقَّ عَلَيۡهَا ٱلۡقَوۡلُ فَدَمَّرۡنَٰهَا تَدۡمِيرٗا
N’igihe dushatse kurimbura umudugudu (kubera ubwangizi bwabo), dutegeka abadamaraye muri wo (kumvira amategeko yacu) ariko bagakomeza kuwukoramo ubwangizi. Nuko imvugo (y’ibihano) ikabasohoreraho, maze tukawurimbura bikomeye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَكَمۡ أَهۡلَكۡنَا مِنَ ٱلۡقُرُونِ مِنۢ بَعۡدِ نُوحٖۗ وَكَفَىٰ بِرَبِّكَ بِذُنُوبِ عِبَادِهِۦ خَبِيرَۢا بَصِيرٗا
None se twarimbuye ibisekuru bingahe nyuma ya Nuhu (Nowa)! Kandi birahagije ko Nyagasani wawe amenya akanabona byimazeyo ibyaha by’abagaragu be.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഇസ്റാഅ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക