Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഇസ്റാഅ്   ആയത്ത്:
وَبِٱلۡحَقِّ أَنزَلۡنَٰهُ وَبِٱلۡحَقِّ نَزَلَۗ وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Twaranayihishuye (Qur’an) mu kuri kandi yamanutse irimo ukuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَقُرۡءَانٗا فَرَقۡنَٰهُ لِتَقۡرَأَهُۥ عَلَى ٱلنَّاسِ عَلَىٰ مُكۡثٖ وَنَزَّلۡنَٰهُ تَنزِيلٗا
Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu).
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
قُلۡ ءَامِنُواْ بِهِۦٓ أَوۡ لَا تُؤۡمِنُوٓاْۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ مِن قَبۡلِهِۦٓ إِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ يَخِرُّونَۤ لِلۡأَذۡقَانِۤ سُجَّدٗاۤ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubama”,
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَيَقُولُونَ سُبۡحَٰنَ رَبِّنَآ إِن كَانَ وَعۡدُ رَبِّنَا لَمَفۡعُولٗا
Bakavuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohoye.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَيَخِرُّونَ لِلۡأَذۡقَانِ يَبۡكُونَ وَيَزِيدُهُمۡ خُشُوعٗا۩
Banubamira (Allah) barira, bikabongerera kwibombarika.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱللَّهَ أَوِ ٱدۡعُواْ ٱلرَّحۡمَٰنَۖ أَيّٗا مَّا تَدۡعُواْ فَلَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَلَا تَجۡهَرۡ بِصَلَاتِكَ وَلَا تُخَافِتۡ بِهَا وَٱبۡتَغِ بَيۡنَ ذَٰلِكَ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza.” No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي لَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلِيّٞ مِّنَ ٱلذُّلِّۖ وَكَبِّرۡهُ تَكۡبِيرَۢا
Unavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umurinda kuko atajya agira intege nke.” Ujye unamuha ikuzo rihambaye.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ഇസ്റാഅ്
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക