Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 伊斯拉仪   段:
وَبِٱلۡحَقِّ أَنزَلۡنَٰهُ وَبِٱلۡحَقِّ نَزَلَۗ وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ إِلَّا مُبَشِّرٗا وَنَذِيرٗا
Twaranayihishuye (Qur’an) mu kuri kandi yamanutse irimo ukuri. Ndetse nta kindi cyatumye tukohereza (yewe Muhamadi) bitari ukugira ngo utange inkuru nziza (yo kuzagororerwa ijuru ku bazakurikira ubutumwa bwawe) ukaba n’umuburizi (uburira abazahakana ubutumwa bwawe ko bazahanishwa igihano cy’umuriro).
阿拉伯语经注:
وَقُرۡءَانٗا فَرَقۡنَٰهُ لِتَقۡرَأَهُۥ عَلَى ٱلنَّاسِ عَلَىٰ مُكۡثٖ وَنَزَّلۡنَٰهُ تَنزِيلٗا
Kandi Qur’an twayihishuye mu bice bice kugira ngo uyisomere abantu buhoro buhoro (babashe kuyisobanukirwa). Twanayihishuye mu byiciro (mu myaka makumyabiri n’itatu).
阿拉伯语经注:
قُلۡ ءَامِنُواْ بِهِۦٓ أَوۡ لَا تُؤۡمِنُوٓاْۚ إِنَّ ٱلَّذِينَ أُوتُواْ ٱلۡعِلۡمَ مِن قَبۡلِهِۦٓ إِذَا يُتۡلَىٰ عَلَيۡهِمۡ يَخِرُّونَۤ لِلۡأَذۡقَانِۤ سُجَّدٗاۤ
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuyemere cyangwa ntimuyemere! Mu by’ukuri abahawe ubumenyi mbere yayo (Qur’an), iyo bayisomewe baca bugufi bakubama”,
阿拉伯语经注:
وَيَقُولُونَ سُبۡحَٰنَ رَبِّنَآ إِن كَانَ وَعۡدُ رَبِّنَا لَمَفۡعُولٗا
Bakavuga bati “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wacu! Rwose isezerano rya Nyagasani wacu rirasohoye.”
阿拉伯语经注:
وَيَخِرُّونَ لِلۡأَذۡقَانِ يَبۡكُونَ وَيَزِيدُهُمۡ خُشُوعٗا۩
Banubamira (Allah) barira, bikabongerera kwibombarika.
阿拉伯语经注:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱللَّهَ أَوِ ٱدۡعُواْ ٱلرَّحۡمَٰنَۖ أَيّٗا مَّا تَدۡعُواْ فَلَهُ ٱلۡأَسۡمَآءُ ٱلۡحُسۡنَىٰۚ وَلَا تَجۡهَرۡ بِصَلَاتِكَ وَلَا تُخَافِتۡ بِهَا وَٱبۡتَغِ بَيۡنَ ذَٰلِكَ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwasaba muvuga (izina) Allah cyangwa muvuga Rahmani, izina iryo ari ryo ryose mwakoresha mumusaba (byose ni kimwe), kuko afite amazina meza.” No mu isengesho ryawe ntukarangurure ijwi cyangwa ngo urimanure; ahubwo ujye uba hagati aho.
阿拉伯语经注:
وَقُلِ ٱلۡحَمۡدُ لِلَّهِ ٱلَّذِي لَمۡ يَتَّخِذۡ وَلَدٗا وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ شَرِيكٞ فِي ٱلۡمُلۡكِ وَلَمۡ يَكُن لَّهُۥ وَلِيّٞ مِّنَ ٱلذُّلِّۖ وَكَبِّرۡهُ تَكۡبِيرَۢا
Unavuge uti “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah, We utagira umwana, ntagire uwo babangikanye mu bwami bwe, ndetse ntanagire umurinda kuko atajya agira intege nke.” Ujye unamuha ikuzo rihambaye.
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 伊斯拉仪
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭