Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 伊斯拉仪   段:
ذَٰلِكَ مِمَّآ أَوۡحَىٰٓ إِلَيۡكَ رَبُّكَ مِنَ ٱلۡحِكۡمَةِۗ وَلَا تَجۡعَلۡ مَعَ ٱللَّهِ إِلَٰهًا ءَاخَرَ فَتُلۡقَىٰ فِي جَهَنَّمَ مَلُومٗا مَّدۡحُورًا
Ibi ni (bimwe) mu bushishozi Nyagasani wawe yaguhishuriye (yewe Muhamadi). Kandi ntuzabangikanye Allah n’ikigirwamana icyo ari cyo cyose, utazavaho ukajugunywa mu muriro wa Jahanamu, ugawa ndetse unirukanwe (mu mpuhwe za Allah).
阿拉伯语经注:
أَفَأَصۡفَىٰكُمۡ رَبُّكُم بِٱلۡبَنِينَ وَٱتَّخَذَ مِنَ ٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ إِنَٰثًاۚ إِنَّكُمۡ لَتَقُولُونَ قَوۡلًا عَظِيمٗا
Ese (mwa babangikanyamana mwe)! Nyagasani wanyu yabahaye umwihariko wo kubyara abahungu, maze we yigenera Abamalayika b’abakobwa? Mu by’ukuri imvugo yanyu ni mbi bikabije.
阿拉伯语经注:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَا فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ لِيَذَّكَّرُواْ وَمَا يَزِيدُهُمۡ إِلَّا نُفُورٗا
Kandi rwose twasobanuye (byinshi) muri iyi Qur’an, kugira ngo (abantu) babashe kwibuka, ariko (ababangikanyamana) nta cyo bibongerera usibye guhunga (ukuri).
阿拉伯语经注:
قُل لَّوۡ كَانَ مَعَهُۥٓ ءَالِهَةٞ كَمَا يَقُولُونَ إِذٗا لَّٱبۡتَغَوۡاْ إِلَىٰ ذِي ٱلۡعَرۡشِ سَبِيلٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo haza kuba hariho izindi mana (zibangikanye) na We (Allah) nk’uko (ababangikanyamana) babivuga, zari gushaka inzira izigeza kwa (Nyagasani) Nyiri Ar’shi[1] (kugira ngo zimurwanye).”
[1] Reba uko twasobanuye iri jambo muri Surat ul A’araf: 54.
阿拉伯语经注:
سُبۡحَٰنَهُۥ وَتَعَٰلَىٰ عَمَّا يَقُولُونَ عُلُوّٗا كَبِيرٗا
Ubutagatifu ni ubwe (Allah), kandi nta ho ahuriye n’ibyo bavuga (ko abangikanye n’izindi mana).
阿拉伯语经注:
تُسَبِّحُ لَهُ ٱلسَّمَٰوَٰتُ ٱلسَّبۡعُ وَٱلۡأَرۡضُ وَمَن فِيهِنَّۚ وَإِن مِّن شَيۡءٍ إِلَّا يُسَبِّحُ بِحَمۡدِهِۦ وَلَٰكِن لَّا تَفۡقَهُونَ تَسۡبِيحَهُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ حَلِيمًا غَفُورٗا
Ibirere birindwi n’isi ndetse n’ibibirimo biramusingiza (Allah), kandi nta na kimwe kitamusingiza kimukuza. Ariko ntimusobanukirwa uko bimusingiza. Mu by’ukuri (Allah) ni Uworohera (abagaragu be), Ubabarira ibyaha.
阿拉伯语经注:
وَإِذَا قَرَأۡتَ ٱلۡقُرۡءَانَ جَعَلۡنَا بَيۡنَكَ وَبَيۡنَ ٱلَّذِينَ لَا يُؤۡمِنُونَ بِٱلۡأٓخِرَةِ حِجَابٗا مَّسۡتُورٗا
N’igihe usoma Qur’an (yewe Muhamadi), dushyira urusika rutagaragara hagati yawe n’abatemera imperuka (kugira ngo batayisobanukirwa).
阿拉伯语经注:
وَجَعَلۡنَا عَلَىٰ قُلُوبِهِمۡ أَكِنَّةً أَن يَفۡقَهُوهُ وَفِيٓ ءَاذَانِهِمۡ وَقۡرٗاۚ وَإِذَا ذَكَرۡتَ رَبَّكَ فِي ٱلۡقُرۡءَانِ وَحۡدَهُۥ وَلَّوۡاْ عَلَىٰٓ أَدۡبَٰرِهِمۡ نُفُورٗا
Twanashyize ibipfuko ku mitima yabo kugira ngo batayisobanukirwa, tunaziba amatwi yabo. Ndetse n’iyo uvuze Nyagasani wawe wenyine muri Qur’an, batera umugongo bahunga kubera kutabyishimira.
阿拉伯语经注:
نَّحۡنُ أَعۡلَمُ بِمَا يَسۡتَمِعُونَ بِهِۦٓ إِذۡ يَسۡتَمِعُونَ إِلَيۡكَ وَإِذۡ هُمۡ نَجۡوَىٰٓ إِذۡ يَقُولُ ٱلظَّٰلِمُونَ إِن تَتَّبِعُونَ إِلَّا رَجُلٗا مَّسۡحُورًا
Tuzi neza ibyo baba bumva iyo baguteze amatwi. N’igihe baba bongorerana, inkozi z’ibibi (muri bo) ziba zivuga ziti “Uwo mukurikira ni umuntu warozwe.”
阿拉伯语经注:
ٱنظُرۡ كَيۡفَ ضَرَبُواْ لَكَ ٱلۡأَمۡثَالَ فَضَلُّواْ فَلَا يَسۡتَطِيعُونَ سَبِيلٗا
Dore uko bakugereranya (bakwita umusazi, uwarozwe, umunyabinyoma,...). Bityo barayobye kandi ntibashobora kuzayoboka inzira y’ukuri.
阿拉伯语经注:
وَقَالُوٓاْ أَءِذَا كُنَّا عِظَٰمٗا وَرُفَٰتًا أَءِنَّا لَمَبۡعُوثُونَ خَلۡقٗا جَدِيدٗا
Baranavuga bati “Ese (nitumara gupfa) tugahinduka amagufa n’ubuvungukira, tuzazurwa tube ibiremwa bishya?”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 伊斯拉仪
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭