Check out the new design

《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 * - 译解目录

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

含义的翻译 章: 伊斯拉仪   段:
إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ إِنَّ فَضۡلَهُۥ كَانَ عَلَيۡكَ كَبِيرٗا
(Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe). Mu by’ukuri ingabire ze kuri wowe zirahambaye.
阿拉伯语经注:
قُل لَّئِنِ ٱجۡتَمَعَتِ ٱلۡإِنسُ وَٱلۡجِنُّ عَلَىٰٓ أَن يَأۡتُواْ بِمِثۡلِ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ لَا يَأۡتُونَ بِمِثۡلِهِۦ وَلَوۡ كَانَ بَعۡضُهُمۡ لِبَعۡضٖ ظَهِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyi Qur’an, ntibari kuzana igisa na yo, kabone n’iyo baza kwifatanya.”
阿拉伯语经注:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖ فَأَبَىٰٓ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ إِلَّا كُفُورٗا
Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari na yo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana.
阿拉伯语经注:
وَقَالُواْ لَن نُّؤۡمِنَ لَكَ حَتَّىٰ تَفۡجُرَ لَنَا مِنَ ٱلۡأَرۡضِ يَنۢبُوعًا
Maze baravuga bati “Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka.”
阿拉伯语经注:
أَوۡ تَكُونَ لَكَ جَنَّةٞ مِّن نَّخِيلٖ وَعِنَبٖ فَتُفَجِّرَ ٱلۡأَنۡهَٰرَ خِلَٰلَهَا تَفۡجِيرًا
“Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo.”
阿拉伯语经注:
أَوۡ تُسۡقِطَ ٱلسَّمَآءَ كَمَا زَعَمۡتَ عَلَيۡنَا كِسَفًا أَوۡ تَأۡتِيَ بِٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ قَبِيلًا
“Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko ubyibwira, cyangwa se ukatuzanira Allah n’abamalayika tukababona imbonankubone.”
阿拉伯语经注:
أَوۡ يَكُونَ لَكَ بَيۡتٞ مِّن زُخۡرُفٍ أَوۡ تَرۡقَىٰ فِي ٱلسَّمَآءِ وَلَن نُّؤۡمِنَ لِرُقِيِّكَ حَتَّىٰ تُنَزِّلَ عَلَيۡنَا كِتَٰبٗا نَّقۡرَؤُهُۥۗ قُلۡ سُبۡحَانَ رَبِّي هَلۡ كُنتُ إِلَّا بَشَرٗا رَّسُولٗا
“Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakwemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri Intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe?”
阿拉伯语经注:
وَمَا مَنَعَ ٱلنَّاسَ أَن يُؤۡمِنُوٓاْ إِذۡ جَآءَهُمُ ٱلۡهُدَىٰٓ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ أَبَعَثَ ٱللَّهُ بَشَرٗا رَّسُولٗا
Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati “Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe Intumwa?”
阿拉伯语经注:
قُل لَّوۡ كَانَ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَلَٰٓئِكَةٞ يَمۡشُونَ مُطۡمَئِنِّينَ لَنَزَّلۡنَا عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ مَلَكٗا رَّسُولٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera Intumwa.”
阿拉伯语经注:
قُلۡ كَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدَۢا بَيۡنِي وَبَيۡنَكُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرَۢا بَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Mu by’ukuri ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje.”
阿拉伯语经注:
 
含义的翻译 章: 伊斯拉仪
章节目录 页码
 
《古兰经》译解 - 卢旺达文翻译 - 卢旺达穆斯林协会 - 译解目录

由卢旺达穆斯林协会发布。

关闭