Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 夜の旅章   節:
إِلَّا رَحۡمَةٗ مِّن رَّبِّكَۚ إِنَّ فَضۡلَهُۥ كَانَ عَلَيۡكَ كَبِيرٗا
(Ariko) kubera impuhwe za Nyagasani wawe (yayishimangiye mu mutima wawe). Mu by’ukuri ingabire ze kuri wowe zirahambaye.
アラビア語 クルアーン注釈:
قُل لَّئِنِ ٱجۡتَمَعَتِ ٱلۡإِنسُ وَٱلۡجِنُّ عَلَىٰٓ أَن يَأۡتُواْ بِمِثۡلِ هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ لَا يَأۡتُونَ بِمِثۡلِهِۦ وَلَوۡ كَانَ بَعۡضُهُمۡ لِبَعۡضٖ ظَهِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo abantu n’amajini baza kwishyira hamwe ngo bazane igisa nk’iyi Qur’an, ntibari kuzana igisa na yo, kabone n’iyo baza kwifatanya.”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَلَقَدۡ صَرَّفۡنَا لِلنَّاسِ فِي هَٰذَا ٱلۡقُرۡءَانِ مِن كُلِّ مَثَلٖ فَأَبَىٰٓ أَكۡثَرُ ٱلنَّاسِ إِلَّا كُفُورٗا
Kandi rwose buri rugero (rugaragaza ko Imana iriho kandi ari na yo yonyine ikwiye gusengwa) twarusobanuriye abantu muri iyi Qur’an, nyamara abenshi mu bantu baranze barahakana.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَالُواْ لَن نُّؤۡمِنَ لَكَ حَتَّىٰ تَفۡجُرَ لَنَا مِنَ ٱلۡأَرۡضِ يَنۢبُوعًا
Maze baravuga bati “Ntidushobora kukwemera (yewe Muhamadi) keretse utuvuburiye isoko y’amazi mu butaka.”
アラビア語 クルアーン注釈:
أَوۡ تَكُونَ لَكَ جَنَّةٞ مِّن نَّخِيلٖ وَعِنَبٖ فَتُفَجِّرَ ٱلۡأَنۡهَٰرَ خِلَٰلَهَا تَفۡجِيرًا
“Cyangwa ukaba ufite ubusitani bw’imitende n’ubw’imizabibu, maze ukavuburamo imigezi itemba hagati yabwo.”
アラビア語 クルアーン注釈:
أَوۡ تُسۡقِطَ ٱلسَّمَآءَ كَمَا زَعَمۡتَ عَلَيۡنَا كِسَفًا أَوۡ تَأۡتِيَ بِٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ قَبِيلًا
“Cyangwa ukatugushaho ikirere ibice bice, nk’uko ubyibwira, cyangwa se ukatuzanira Allah n’abamalayika tukababona imbonankubone.”
アラビア語 クルアーン注釈:
أَوۡ يَكُونَ لَكَ بَيۡتٞ مِّن زُخۡرُفٍ أَوۡ تَرۡقَىٰ فِي ٱلسَّمَآءِ وَلَن نُّؤۡمِنَ لِرُقِيِّكَ حَتَّىٰ تُنَزِّلَ عَلَيۡنَا كِتَٰبٗا نَّقۡرَؤُهُۥۗ قُلۡ سُبۡحَانَ رَبِّي هَلۡ كُنتُ إِلَّا بَشَرٗا رَّسُولٗا
“Cyangwa ukaba ufite inzu itatse zahabu, cyangwa ukazamuka mu kirere, kandi nta n’ubwo twakwemera izamuka ryawe utatumanuriye igitabo (gihamya ko uri Intumwa) tukagisoma. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ubutagatifu ni ubwa Nyagasani wanjye! Ese hari ikindi ndi cyo usibye kuba ndi umuntu watumwe?”
アラビア語 クルアーン注釈:
وَمَا مَنَعَ ٱلنَّاسَ أَن يُؤۡمِنُوٓاْ إِذۡ جَآءَهُمُ ٱلۡهُدَىٰٓ إِلَّآ أَن قَالُوٓاْ أَبَعَثَ ٱللَّهُ بَشَرٗا رَّسُولٗا
Nta n’ikindi cyabujije abantu kwemera ubwo umuyoboro wabageragaho, uretse kuvuga bati “Ese Allah yokohereza ikiremwamuntu ngo kibe Intumwa?”
アラビア語 クルアーン注釈:
قُل لَّوۡ كَانَ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَلَٰٓئِكَةٞ يَمۡشُونَ مُطۡمَئِنِّينَ لَنَزَّلۡنَا عَلَيۡهِم مِّنَ ٱلسَّمَآءِ مَلَكٗا رَّسُولٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “N’iyo ku isi haza kuba (hatuye) abamalayika bagenda batuje, twari kubamanurira umumalayika uturutse mu kirere akababera Intumwa.”
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلۡ كَفَىٰ بِٱللَّهِ شَهِيدَۢا بَيۡنِي وَبَيۡنَكُمۡۚ إِنَّهُۥ كَانَ بِعِبَادِهِۦ خَبِيرَۢا بَصِيرٗا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe. Mu by’ukuri ni Uzi byimazeyo, akanaba Ubona abagaragu be bihebuje.”
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 夜の旅章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる