Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 夜の旅章   節:

Al Isr’au

سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِيٓ أَسۡرَىٰ بِعَبۡدِهِۦ لَيۡلٗا مِّنَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ إِلَى ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡأَقۡصَا ٱلَّذِي بَٰرَكۡنَا حَوۡلَهُۥ لِنُرِيَهُۥ مِنۡ ءَايَٰتِنَآۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ
Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلۡنَٰهُ هُدٗى لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَلَّا تَتَّخِذُواْ مِن دُونِي وَكِيلٗا
Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) “Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari Njye.ˮ
アラビア語 クルアーン注釈:
ذُرِّيَّةَ مَنۡ حَمَلۡنَا مَعَ نُوحٍۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَبۡدٗا شَكُورٗا
Yemwe abakomoka ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu mwe! Mu by’ukuri yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقَضَيۡنَآ إِلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ لَتُفۡسِدُنَّ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَّتَيۡنِ وَلَتَعۡلُنَّ عُلُوّٗا كَبِيرٗا
Twanaciye iteka kuri bene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti “Mu by’ukuri muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri (ubugizi bwa nabi muzakorera ku Musigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu n’ahawukikije ndetse no kwica kwanyu abahanuzi), kandi muzarengera imbago (z’ibiziririjwe) mu buryo bukabije.ˮ
アラビア語 クルアーン注釈:
فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ أُولَىٰهُمَا بَعَثۡنَا عَلَيۡكُمۡ عِبَادٗا لَّنَآ أُوْلِي بَأۡسٖ شَدِيدٖ فَجَاسُواْ خِلَٰلَ ٱلدِّيَارِۚ وَكَانَ وَعۡدٗا مَّفۡعُولٗا
“Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga baranabamenesha). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora.ˮ
アラビア語 クルアーン注釈:
ثُمَّ رَدَدۡنَا لَكُمُ ٱلۡكَرَّةَ عَلَيۡهِمۡ وَأَمۡدَدۡنَٰكُم بِأَمۡوَٰلٖ وَبَنِينَ وَجَعَلۡنَٰكُمۡ أَكۡثَرَ نَفِيرًا
“Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarushaˮ.
アラビア語 クルアーン注釈:
إِنۡ أَحۡسَنتُمۡ أَحۡسَنتُمۡ لِأَنفُسِكُمۡۖ وَإِنۡ أَسَأۡتُمۡ فَلَهَاۚ فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ ٱلۡأٓخِرَةِ لِيَسُـُٔواْ وُجُوهَكُمۡ وَلِيَدۡخُلُواْ ٱلۡمَسۡجِدَ كَمَا دَخَلُوهُ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَلِيُتَبِّرُواْ مَا عَلَوۡاْ تَتۡبِيرًا
(Twaranavuze tuti) “Nimugira neza ni mwe muzaba mwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezerano rya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjire mu Musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura na byo byose.ˮ
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 夜の旅章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる