Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Isra'   Câu:

Al Isr’au

سُبۡحَٰنَ ٱلَّذِيٓ أَسۡرَىٰ بِعَبۡدِهِۦ لَيۡلٗا مِّنَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِ إِلَى ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡأَقۡصَا ٱلَّذِي بَٰرَكۡنَا حَوۡلَهُۥ لِنُرِيَهُۥ مِنۡ ءَايَٰتِنَآۚ إِنَّهُۥ هُوَ ٱلسَّمِيعُ ٱلۡبَصِيرُ
Ubutagatifu ni ubwa wa wundi (Allah) wajyanye umugaragu we (Muhamadi) nijoro, amuvanye ku Musigiti Mutagatifu (wa Maka) akamujyana ku Musigiti wa Al Aq’sa (Umusigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu), twahundagaje imigisha impande zawo zose; (ibyo twabikoze) kugira ngo tumwereke bimwe mu bitangaza byacu. Mu by’ukuri (Allah) ni Uwumva buri kintu, Ubona bihebuje.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَءَاتَيۡنَا مُوسَى ٱلۡكِتَٰبَ وَجَعَلۡنَٰهُ هُدٗى لِّبَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ أَلَّا تَتَّخِذُواْ مِن دُونِي وَكِيلٗا
Twanahaye Musa igitabo (Tawurati) tukigira umuyoboro kuri bene Isiraheli (tugira tuti) “Muramenye ntimuzagire undi mwiringira utari Njye.ˮ
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ذُرِّيَّةَ مَنۡ حَمَلۡنَا مَعَ نُوحٍۚ إِنَّهُۥ كَانَ عَبۡدٗا شَكُورٗا
Yemwe abakomoka ku bo twatwaye (mu bwato) hamwe na Nuhu mwe! Mu by’ukuri yari umugaragu ushimira cyane (bityo nimumukurikize).
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَقَضَيۡنَآ إِلَىٰ بَنِيٓ إِسۡرَٰٓءِيلَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ لَتُفۡسِدُنَّ فِي ٱلۡأَرۡضِ مَرَّتَيۡنِ وَلَتَعۡلُنَّ عُلُوّٗا كَبِيرٗا
Twanaciye iteka kuri bene Isiraheli, (tubivuga) mu gitabo tugira tuti “Mu by’ukuri muzakora ubwangizi mu gihugu ubugira kabiri (ubugizi bwa nabi muzakorera ku Musigiti Mutagatifu w’i Yeruzalemu n’ahawukikije ndetse no kwica kwanyu abahanuzi), kandi muzarengera imbago (z’ibiziririjwe) mu buryo bukabije.ˮ
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ أُولَىٰهُمَا بَعَثۡنَا عَلَيۡكُمۡ عِبَادٗا لَّنَآ أُوْلِي بَأۡسٖ شَدِيدٖ فَجَاسُواْ خِلَٰلَ ٱلدِّيَارِۚ وَكَانَ وَعۡدٗا مَّفۡعُولٗا
“Nuko ubwo isezerano rya mbere muri yombi ryasohoraga, twaboherereje abagaragu bacu b’ibihangange, maze bakwirakwira mu mazu yanyu (babahiga baranabamenesha). Kandi iryo ni isezerano ryagombaga gusohora.ˮ
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ثُمَّ رَدَدۡنَا لَكُمُ ٱلۡكَرَّةَ عَلَيۡهِمۡ وَأَمۡدَدۡنَٰكُم بِأَمۡوَٰلٖ وَبَنِينَ وَجَعَلۡنَٰكُمۡ أَكۡثَرَ نَفِيرًا
“Nuko nyuma yaho tubaha kubigaranzura murabanesha. Twanabongereye imitungo n’urubyaro ndetse tunabagira benshi kubarushaˮ.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنۡ أَحۡسَنتُمۡ أَحۡسَنتُمۡ لِأَنفُسِكُمۡۖ وَإِنۡ أَسَأۡتُمۡ فَلَهَاۚ فَإِذَا جَآءَ وَعۡدُ ٱلۡأٓخِرَةِ لِيَسُـُٔواْ وُجُوهَكُمۡ وَلِيَدۡخُلُواْ ٱلۡمَسۡجِدَ كَمَا دَخَلُوهُ أَوَّلَ مَرَّةٖ وَلِيُتَبِّرُواْ مَا عَلَوۡاْ تَتۡبِيرًا
(Twaranavuze tuti) “Nimugira neza ni mwe muzaba mwigiriye neza, kandi nimunagira nabi ni mwe muzaba mwihemukiye. Nuko ubwo isezerano rya nyuma rizasohora, (tuzashoboza abanzi banyu) kugira ngo babasuzuguze, baninjire mu Musigiti (w’i Yeruzalemu) nk’uko bawinjiyemo bwa mbere, ndetse bazanasenya ibyo bazajya bahura na byo byose.ˮ
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Isra'
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại