Check out the new design

クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team * - 対訳の目次

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

対訳 章: 夜の旅章   節:
۞ قُلۡ كُونُواْ حِجَارَةً أَوۡ حَدِيدًا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimube amabuye cyangwa ibyuma,”
アラビア語 クルアーン注釈:
أَوۡ خَلۡقٗا مِّمَّا يَكۡبُرُ فِي صُدُورِكُمۡۚ فَسَيَقُولُونَ مَن يُعِيدُنَاۖ قُلِ ٱلَّذِي فَطَرَكُمۡ أَوَّلَ مَرَّةٖۚ فَسَيُنۡغِضُونَ إِلَيۡكَ رُءُوسَهُمۡ وَيَقُولُونَ مَتَىٰ هُوَۖ قُلۡ عَسَىٰٓ أَن يَكُونَ قَرِيبٗا
“Cyangwa ikindi kiremwa mutekereza ko cyaba gikomeye (n’ubwo mwaba mumeze mutyo muzazurwa). Bazavuga bati “Ni nde uzadusubiza ubuzima?” Vuga uti “Muzabusubizwa n’uwabaremye bwa mbere.” Bazakuzunguriza imitwe bahakana, bavuge bati “Ibyo bizaba ryari?” Vuga uti “Wenda biri bugufi.”
アラビア語 クルアーン注釈:
يَوۡمَ يَدۡعُوكُمۡ فَتَسۡتَجِيبُونَ بِحَمۡدِهِۦ وَتَظُنُّونَ إِن لَّبِثۡتُمۡ إِلَّا قَلِيلٗا
Umunsi (Allah) azabahamagara (kugira ngo muve mu mva zanyu) maze mukitaba mumusingiza. Icyo gihe muzakeka ko mwabaye (ku isi) igihe gito.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَقُل لِّعِبَادِي يَقُولُواْ ٱلَّتِي هِيَ أَحۡسَنُۚ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ يَنزَغُ بَيۡنَهُمۡۚ إِنَّ ٱلشَّيۡطَٰنَ كَانَ لِلۡإِنسَٰنِ عَدُوّٗا مُّبِينٗا
Bwira abagaragu banjye, bajye bavuga amagambo meza, kuko rwose (nibatabikora) Shitani izabateranya. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi ugaragara w’umuntu.
アラビア語 クルアーン注釈:
رَّبُّكُمۡ أَعۡلَمُ بِكُمۡۖ إِن يَشَأۡ يَرۡحَمۡكُمۡ أَوۡ إِن يَشَأۡ يُعَذِّبۡكُمۡۚ وَمَآ أَرۡسَلۡنَٰكَ عَلَيۡهِمۡ وَكِيلٗا
Nyagasani wanyu arabazi neza; nabishaka azabagirira impuhwe, kandi nabishaka azabahana. Kandi (yewe Muhamadi) ntitwabakoherejeho ngo ubabere umurengezi (kugeza ubwo ubahatira kuyoboka).
アラビア語 クルアーン注釈:
وَرَبُّكَ أَعۡلَمُ بِمَن فِي ٱلسَّمَٰوَٰتِ وَٱلۡأَرۡضِۗ وَلَقَدۡ فَضَّلۡنَا بَعۡضَ ٱلنَّبِيِّـۧنَ عَلَىٰ بَعۡضٖۖ وَءَاتَيۡنَا دَاوُۥدَ زَبُورٗا
Kandi Nyagasani wawe azi neza abari mu birere no mu isi. Kandi rwose bamwe mu bahanuzi twabarutishije abandi, ndetse twanahaye Dawudi (igitabo cya) Zaburi.
アラビア語 クルアーン注釈:
قُلِ ٱدۡعُواْ ٱلَّذِينَ زَعَمۡتُم مِّن دُونِهِۦ فَلَا يَمۡلِكُونَ كَشۡفَ ٱلضُّرِّ عَنكُمۡ وَلَا تَحۡوِيلًا
Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare abo mwise imana mu cyimbo cye (Allah, kugira ngo babatabare). Nta bushobozi bafite bwo kubakiza ingorane, cyangwa ngo bazihinduremo (ibyiza).”
アラビア語 クルアーン注釈:
أُوْلَٰٓئِكَ ٱلَّذِينَ يَدۡعُونَ يَبۡتَغُونَ إِلَىٰ رَبِّهِمُ ٱلۡوَسِيلَةَ أَيُّهُمۡ أَقۡرَبُ وَيَرۡجُونَ رَحۡمَتَهُۥ وَيَخَافُونَ عَذَابَهُۥٓۚ إِنَّ عَذَابَ رَبِّكَ كَانَ مَحۡذُورٗا
Abo basenga (bababangikanyije na Allah; nka Ezra, Yesu n’abandi biyeguriye Imana) na bo ubwabo (basengaga Allah) bakanashaka uburyo bwo kumwiyegereza, bizera impuhwe ze ndetse bakanatinya ibihano bye. Mu by’ukuri ibihano bya Nyagasani wawe biratinyitse.
アラビア語 クルアーン注釈:
وَإِن مِّن قَرۡيَةٍ إِلَّا نَحۡنُ مُهۡلِكُوهَا قَبۡلَ يَوۡمِ ٱلۡقِيَٰمَةِ أَوۡ مُعَذِّبُوهَا عَذَابٗا شَدِيدٗاۚ كَانَ ذَٰلِكَ فِي ٱلۡكِتَٰبِ مَسۡطُورٗا
Nta mudugudu n’umwe (wahakanye Allah, ukanahinyura Intumwa ze) tutazarimbura mbere y’umunsi w’imperuka, cyangwa ngo tuwuhanishe ibihano bikaze. Mu by’ukuri ibyo byaranditswe mu gitabo (gikubiyemo ibizaba).
アラビア語 クルアーン注釈:
 
対訳 章: 夜の旅章
章名の目次 ページ番号
 
クルアーンの対訳 - ルワンダ語対訳 - The Rwanda Muslims Association team - 対訳の目次

ルワンダ・ムスリム協会発行。

閉じる