Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ   ആയത്ത്:
ٱلَّذِينَ ءَاتَيۡنَٰهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ يَعۡرِفُونَهُۥ كَمَا يَعۡرِفُونَ أَبۡنَآءَهُمۡۖ وَإِنَّ فَرِيقٗا مِّنۡهُمۡ لَيَكۡتُمُونَ ٱلۡحَقَّ وَهُمۡ يَعۡلَمُونَ
Abo twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi n’ibigwi bye) nk’uko bazi abana babo. Ndetse mu by’ukuri, bamwe muri bo bahisha ukuri kandi bakuzi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
ٱلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَ فَلَا تَكُونَنَّ مِنَ ٱلۡمُمۡتَرِينَ
Ukuri nyako ni uguturutse kwa Nyagasani wawe, ku bw’ibyo ntukabe mu bashidikanya.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلِكُلّٖ وِجۡهَةٌ هُوَ مُوَلِّيهَاۖ فَٱسۡتَبِقُواْ ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ أَيۡنَ مَا تَكُونُواْ يَأۡتِ بِكُمُ ٱللَّهُ جَمِيعًاۚ إِنَّ ٱللَّهَ عَلَىٰ كُلِّ شَيۡءٖ قَدِيرٞ
Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basali), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَمِنۡ حَيۡثُ خَرَجۡتَ فَوَلِّ وَجۡهَكَ شَطۡرَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۖ وَإِنَّهُۥ لَلۡحَقُّ مِن رَّبِّكَۗ وَمَا ٱللَّهُ بِغَٰفِلٍ عَمَّا تَعۡمَلُونَ
Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’abat). Mu by’ukuri, (kuwerekeraho) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَمِنۡ حَيۡثُ خَرَجۡتَ فَوَلِّ وَجۡهَكَ شَطۡرَ ٱلۡمَسۡجِدِ ٱلۡحَرَامِۚ وَحَيۡثُ مَا كُنتُمۡ فَوَلُّواْ وُجُوهَكُمۡ شَطۡرَهُۥ لِئَلَّا يَكُونَ لِلنَّاسِ عَلَيۡكُمۡ حُجَّةٌ إِلَّا ٱلَّذِينَ ظَلَمُواْ مِنۡهُمۡ فَلَا تَخۡشَوۡهُمۡ وَٱخۡشَوۡنِي وَلِأُتِمَّ نِعۡمَتِي عَلَيۡكُمۡ وَلَعَلَّكُمۡ تَهۡتَدُونَ
Kandi n’aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). N’aho muzaba muri hose (mugashaka kugaragira) mujye muwerekezaho uburanga bwanyu, kugira ngo abantu batazabagiraho urwitwazo, uretse abakora ibibi muri bo (bazahora mu mpaka). Bityo ntimuzabatinye ahubwo mujye mutinya njye; kugira ngo mbahundagazeho inema zanjye no kugira ngo muyoboke.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
كَمَآ أَرۡسَلۡنَا فِيكُمۡ رَسُولٗا مِّنكُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡكُمۡ ءَايَٰتِنَا وَيُزَكِّيكُمۡ وَيُعَلِّمُكُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَيُعَلِّمُكُم مَّا لَمۡ تَكُونُواْ تَعۡلَمُونَ
Ni na ko twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), ibeza (imitima), ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
فَٱذۡكُرُونِيٓ أَذۡكُرۡكُمۡ وَٱشۡكُرُواْ لِي وَلَا تَكۡفُرُونِ
Ngaho nimunyibuke (munsingiza); nanjye nzabibuka (nzabazirikana). Kandi munshimire ntimuzampakane.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱسۡتَعِينُواْ بِٱلصَّبۡرِ وَٱلصَّلَوٰةِۚ إِنَّ ٱللَّهَ مَعَ ٱلصَّٰبِرِينَ
Yemwe abemeye! Nimwifashishe ukwihangana n’iswala.[1] Mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abihangana (abatera inkunga ndetse anabafasha gutunganirwa).
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക