Check out the new design

വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ * - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ   ആയത്ത്:
وَلَا تَقُولُواْ لِمَن يُقۡتَلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَمۡوَٰتُۢۚ بَلۡ أَحۡيَآءٞ وَلَٰكِن لَّا تَشۡعُرُونَ
Kandi ntimukavuge ko abishwe baguye mu rugamba rwo guharanira inzira ya Allah bapfuye, ahubwo ni bazima [1] nyamara mwe ntimubyiyumvisha.
[1] Ubuzima buvugwa aha ni ubuzima bwa Roho y’uwapfuye mu nzira ya Allah, iyo roho ikomeza kubaho mu byishimo.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَلَنَبۡلُوَنَّكُم بِشَيۡءٖ مِّنَ ٱلۡخَوۡفِ وَٱلۡجُوعِ وَنَقۡصٖ مِّنَ ٱلۡأَمۡوَٰلِ وَٱلۡأَنفُسِ وَٱلثَّمَرَٰتِۗ وَبَشِّرِ ٱلصَّٰبِرِينَ
Rwose tuzabagerageza dukoresheje kubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’imitungo, gupfusha abantu no kurumbya imyaka. Ngaho ha inkuru nziza abihangana.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
ٱلَّذِينَ إِذَآ أَصَٰبَتۡهُم مُّصِيبَةٞ قَالُوٓاْ إِنَّا لِلَّهِ وَإِنَّآ إِلَيۡهِ رَٰجِعُونَ
Ba bandi igihe bahuye n’ibyago bavuga bati “Mu by’ukuri, turi aba Allah kandi iwe ni ho tuzasubira.”
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَيۡهِمۡ صَلَوَٰتٞ مِّن رَّبِّهِمۡ وَرَحۡمَةٞۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُهۡتَدُونَ
Abo bafite imigisha, impuhwe ndetse n’imbabazi bituruka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bayobotse.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
۞ إِنَّ ٱلصَّفَا وَٱلۡمَرۡوَةَ مِن شَعَآئِرِ ٱللَّهِۖ فَمَنۡ حَجَّ ٱلۡبَيۡتَ أَوِ ٱعۡتَمَرَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡهِ أَن يَطَّوَّفَ بِهِمَاۚ وَمَن تَطَوَّعَ خَيۡرٗا فَإِنَّ ٱللَّهَ شَاكِرٌ عَلِيمٌ
Mu by’ukuri (imisozi ya) Swafa na Maruwa[1] ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija[2] cyangwa Umura[3] kuri iyo nzu (Al Kabat), nta cyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe (amenye ko) Allah ari Ushima, Umumenyi uhebuje.
[1] Swafa na Maruwa: Ni imisozi ibiri yegeranye n’umusigiti mutagatifu wa Maka.
[2] Hija: Ni umutambagiro mutagatifu ku ngoro (Al Kaabat) ya Allah iri i Maka, ukahakora ibikorwa n’amagambo runaka hagamijwe kwiyegereza Allah mu gihe cyagenwe.
[3] Umurat: Ni ugusura ingoro ya Al Kaaba mu gihe icyo ari cyo cyose ukora ibikorwa byagenwe byo kwiyegereza Allah.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡتُمُونَ مَآ أَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلۡهُدَىٰ مِنۢ بَعۡدِ مَا بَيَّنَّٰهُ لِلنَّاسِ فِي ٱلۡكِتَٰبِ أُوْلَٰٓئِكَ يَلۡعَنُهُمُ ٱللَّهُ وَيَلۡعَنُهُمُ ٱللَّٰعِنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahisha ibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo, abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَبَيَّنُواْ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَتُوبُ عَلَيۡهِمۡ وَأَنَا ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni Nanjye Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٌ أُوْلَٰٓئِكَ عَلَيۡهِمۡ لَعۡنَةُ ٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ
Mu by’ukuri, abahakanye bakanapfa ari abahakanyi, abo umuvumo wa Allah ubariho, uw’abamalayika, ndetse n’uw’abantu bose.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
Bazawubamo ubuziraherezo, ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
وَإِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
അറബി ഖുർആൻ വിവരണങ്ങൾ:
 
പരിഭാഷ അദ്ധ്യായം: ബഖറഃ
സൂറത്തുകളുടെ സൂചിക പേജ് നമ്പർ
 
വിശുദ്ധ ഖുർആൻ പരിഭാഷ - കിനിയാർവാണ്ട വിവർത്തനം - റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ - വിവർത്തനങ്ങളുടെ സൂചിക

റുവാണ്ട മുസ്ലിം അസോസിയേഷൻ പുറത്തിറക്കിയത്.

അടക്കുക