Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Baqarah   Câu:
وَلَا تَقُولُواْ لِمَن يُقۡتَلُ فِي سَبِيلِ ٱللَّهِ أَمۡوَٰتُۢۚ بَلۡ أَحۡيَآءٞ وَلَٰكِن لَّا تَشۡعُرُونَ
Kandi ntimukavuge ko abishwe baguye mu rugamba rwo guharanira inzira ya Allah bapfuye, ahubwo ni bazima [1] nyamara mwe ntimubyiyumvisha.
[1] Ubuzima buvugwa aha ni ubuzima bwa Roho y’uwapfuye mu nzira ya Allah, iyo roho ikomeza kubaho mu byishimo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَلَنَبۡلُوَنَّكُم بِشَيۡءٖ مِّنَ ٱلۡخَوۡفِ وَٱلۡجُوعِ وَنَقۡصٖ مِّنَ ٱلۡأَمۡوَٰلِ وَٱلۡأَنفُسِ وَٱلثَّمَرَٰتِۗ وَبَشِّرِ ٱلصَّٰبِرِينَ
Rwose tuzabagerageza dukoresheje kubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’imitungo, gupfusha abantu no kurumbya imyaka. Ngaho ha inkuru nziza abihangana.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
ٱلَّذِينَ إِذَآ أَصَٰبَتۡهُم مُّصِيبَةٞ قَالُوٓاْ إِنَّا لِلَّهِ وَإِنَّآ إِلَيۡهِ رَٰجِعُونَ
Ba bandi igihe bahuye n’ibyago bavuga bati “Mu by’ukuri, turi aba Allah kandi iwe ni ho tuzasubira.”
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
أُوْلَٰٓئِكَ عَلَيۡهِمۡ صَلَوَٰتٞ مِّن رَّبِّهِمۡ وَرَحۡمَةٞۖ وَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡمُهۡتَدُونَ
Abo bafite imigisha, impuhwe ndetse n’imbabazi bituruka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bayobotse.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
۞ إِنَّ ٱلصَّفَا وَٱلۡمَرۡوَةَ مِن شَعَآئِرِ ٱللَّهِۖ فَمَنۡ حَجَّ ٱلۡبَيۡتَ أَوِ ٱعۡتَمَرَ فَلَا جُنَاحَ عَلَيۡهِ أَن يَطَّوَّفَ بِهِمَاۚ وَمَن تَطَوَّعَ خَيۡرٗا فَإِنَّ ٱللَّهَ شَاكِرٌ عَلِيمٌ
Mu by’ukuri (imisozi ya) Swafa na Maruwa[1] ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija[2] cyangwa Umura[3] kuri iyo nzu (Al Kabat), nta cyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe (amenye ko) Allah ari Ushima, Umumenyi uhebuje.
[1] Swafa na Maruwa: Ni imisozi ibiri yegeranye n’umusigiti mutagatifu wa Maka.
[2] Hija: Ni umutambagiro mutagatifu ku ngoro (Al Kaabat) ya Allah iri i Maka, ukahakora ibikorwa n’amagambo runaka hagamijwe kwiyegereza Allah mu gihe cyagenwe.
[3] Umurat: Ni ugusura ingoro ya Al Kaaba mu gihe icyo ari cyo cyose ukora ibikorwa byagenwe byo kwiyegereza Allah.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ ٱلَّذِينَ يَكۡتُمُونَ مَآ أَنزَلۡنَا مِنَ ٱلۡبَيِّنَٰتِ وَٱلۡهُدَىٰ مِنۢ بَعۡدِ مَا بَيَّنَّٰهُ لِلنَّاسِ فِي ٱلۡكِتَٰبِ أُوْلَٰٓئِكَ يَلۡعَنُهُمُ ٱللَّهُ وَيَلۡعَنُهُمُ ٱللَّٰعِنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bahisha ibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo, abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِلَّا ٱلَّذِينَ تَابُواْ وَأَصۡلَحُواْ وَبَيَّنُواْ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَتُوبُ عَلَيۡهِمۡ وَأَنَا ٱلتَّوَّابُ ٱلرَّحِيمُ
Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni Nanjye Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ ٱلَّذِينَ كَفَرُواْ وَمَاتُواْ وَهُمۡ كُفَّارٌ أُوْلَٰٓئِكَ عَلَيۡهِمۡ لَعۡنَةُ ٱللَّهِ وَٱلۡمَلَٰٓئِكَةِ وَٱلنَّاسِ أَجۡمَعِينَ
Mu by’ukuri, abahakanye bakanapfa ari abahakanyi, abo umuvumo wa Allah ubariho, uw’abamalayika, ndetse n’uw’abantu bose.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
خَٰلِدِينَ فِيهَا لَا يُخَفَّفُ عَنۡهُمُ ٱلۡعَذَابُ وَلَا هُمۡ يُنظَرُونَ
Bazawubamo ubuziraherezo, ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَإِلَٰهُكُمۡ إِلَٰهٞ وَٰحِدٞۖ لَّآ إِلَٰهَ إِلَّا هُوَ ٱلرَّحۡمَٰنُ ٱلرَّحِيمُ
Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Baqarah
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại