Check out the new design

Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda * - Mục lục các bản dịch

PDF XML CSV Excel API
Please review the Terms and Policies

Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Baqarah   Câu:
ٱلَّذِينَ يَأۡكُلُونَ ٱلرِّبَوٰاْ لَا يَقُومُونَ إِلَّا كَمَا يَقُومُ ٱلَّذِي يَتَخَبَّطُهُ ٱلشَّيۡطَٰنُ مِنَ ٱلۡمَسِّۚ ذَٰلِكَ بِأَنَّهُمۡ قَالُوٓاْ إِنَّمَا ٱلۡبَيۡعُ مِثۡلُ ٱلرِّبَوٰاْۗ وَأَحَلَّ ٱللَّهُ ٱلۡبَيۡعَ وَحَرَّمَ ٱلرِّبَوٰاْۚ فَمَن جَآءَهُۥ مَوۡعِظَةٞ مِّن رَّبِّهِۦ فَٱنتَهَىٰ فَلَهُۥ مَا سَلَفَ وَأَمۡرُهُۥٓ إِلَى ٱللَّهِۖ وَمَنۡ عَادَ فَأُوْلَٰٓئِكَ أَصۡحَٰبُ ٱلنَّارِۖ هُمۡ فِيهَا خَٰلِدُونَ
Ba bandi barya Riba[1] bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati “Mu by’ukuri, Riba ni kimwe n’ubucuruzi.” Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo, ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
[1] Riba: Ni inyito ya Kisilamu isobanura indonke iboneka mu gufatirana umuntu ushaka inguzanyo, ukamwaka inyungu.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَمۡحَقُ ٱللَّهُ ٱلرِّبَوٰاْ وَيُرۡبِي ٱلصَّدَقَٰتِۗ وَٱللَّهُ لَا يُحِبُّ كُلَّ كَفَّارٍ أَثِيمٍ
Allah akura umugisha mu mutungo urimo Riba, agatubura amaturo, kandi Allah ntakunda umuhakanyi, umunyabyaha.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
إِنَّ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ وَعَمِلُواْ ٱلصَّٰلِحَٰتِ وَأَقَامُواْ ٱلصَّلَوٰةَ وَءَاتَوُاْ ٱلزَّكَوٰةَ لَهُمۡ أَجۡرُهُمۡ عِندَ رَبِّهِمۡ وَلَا خَوۡفٌ عَلَيۡهِمۡ وَلَا هُمۡ يَحۡزَنُونَ
Mu by’ukuri ba bandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, bagahozaho iswala (bazitunganya uko bikwiye),[1] bakanatanga amaturo, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda.
[1] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱتَّقُواْ ٱللَّهَ وَذَرُواْ مَا بَقِيَ مِنَ ٱلرِّبَوٰٓاْ إِن كُنتُم مُّؤۡمِنِينَ
Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah, kandi muzibukire inyungu za Riba, niba koko muri abemera.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
فَإِن لَّمۡ تَفۡعَلُواْ فَأۡذَنُواْ بِحَرۡبٖ مِّنَ ٱللَّهِ وَرَسُولِهِۦۖ وَإِن تُبۡتُمۡ فَلَكُمۡ رُءُوسُ أَمۡوَٰلِكُمۡ لَا تَظۡلِمُونَ وَلَا تُظۡلَمُونَ
Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’Intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuze ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَإِن كَانَ ذُو عُسۡرَةٖ فَنَظِرَةٌ إِلَىٰ مَيۡسَرَةٖۚ وَأَن تَصَدَّقُواْ خَيۡرٞ لَّكُمۡ إِن كُنتُمۡ تَعۡلَمُونَ
No mu gihe uwishyuzwa ananiwe kwishyura, mujye mumwihanganira kugeza igihe aboneye ubushobozi. Ariko muramutse munamubabariye (uwo mwenda) mukawugira ituro, ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
وَٱتَّقُواْ يَوۡمٗا تُرۡجَعُونَ فِيهِ إِلَى ٱللَّهِۖ ثُمَّ تُوَفَّىٰ كُلُّ نَفۡسٖ مَّا كَسَبَتۡ وَهُمۡ لَا يُظۡلَمُونَ
Munatinye umunsi muzasubizwaho kwa Allah, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi bo ntibazahuguzwa.
Các Tafsir tiếng Ả-rập:
 
Ý nghĩa nội dung Chương: Al-Baqarah
Mục lục các chương Kinh Số trang
 
Bản dịch ý nghĩa nội dung Qur'an - Bản dịch tiếng Kinyarwanda - Hiệp hội Người Muslim Rwanda - Mục lục các bản dịch

Do Hiệp hội Người Muslim Rwanda phát hành

Đóng lại